Nk’uko bimaze gutangazwa mu kanya gashize na Komisiyo yigenga y’amatora ya DRC ( CENI), F. Tchisekedi niwe watsinze amatora yo ku wa 30/12/2018 n’amajwi angana 7.000.000, akurikiwe na Martin Fayulu n’amajwi 6.400.000 naho Shadary akaza ku mwanya wa gatatu n’amajwi 4.400.000. nubwo F. Tchisekedi atsinze bishobora guhinduka isaha n’isaha bitewe nuko hakekwa itekinika ryihishwemo Kabila.
Haribazwa igikurikira mugihe koko yakwemezwa burundu niba azabasha igihugu nka Congo dore ko uyu mugabo avugwaho kutagira uburambe muri politike, kutagira amashuri yanavuzweho ko Dipolome yajyanye muri Komisiyo y’amatora ishobora kuba ari imimpambano.
Ni ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu ubutegetsi bugiye mu maboko y’umukandida uvuye muri opozisiyo. Birumvikana ko ibyishimo ari byose mu ishyaka rya UDPS rya muzehe Etienne Tchisekedi no mu ishyaka UNC rya Vital Kamerhe wagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Felix kugeza bageze ku ntsinzi.
[caption id="attachment_123593" align="alignnone" width="1024"] Felix Tchisekedi arishimira intsinzi [/caption]
Abakurikiranira hafi iby’aya matora bemeza ko yaranzwe n’ibibazo byinshi ariko cyane cyane ibyo mu rwego tekinike, ubujura bw’amajwi no kutisanzura kw’abatora mu kwihitiramo umukandida. Icyatunguranye ni ugutsindwa cyane kw’ihuriro FCC ribumbiye hamwe amashyaka ashyigikiye iry’umukuru w’igihugu Joseph Kabila ucyuye igihe. Iri huriro ryari ryatanze umukandida utaravuzweho rumwe kuko abenshi bifuzaga ko Kabila yasimburwa n’undi utari Emmanuel Shadary ari nabyo bivugwa ko byatumye iryo huriro ritamushyigikira mu kumwamamaza nk’uko byagaragaye mu gihe cyo kwiyamamaza.
Abakurikiranira hafi kandi bemeza Martin Fayulu yanikiye abakandida bose ariko akomwa mu nkokora na Kabila ubwe kuko atashoboraga kwihanganira guhara ubutegetsi akabuha abamurwanya nyabo bibumbuye muri LAMUKA yatunguranye, inyuma yayo ikaba yari ishyigikiwe n’ibikonyozi muri politiki nka Katumbi na Bemba badacana uwaka na Kabila.
Uko ibarura ry’amajwi ryakorwaga, amakuru yavugaga ko umukandida wa Kabila, yatsinzwe bikomeye maze bafatanije na komisiyo y’amatora birabashobera kuko kumwibira bitari gupfa koroha cyane ko hari indorerezi zabyiboneye neza neza. Nubwo Kabila n’umukandida we batsinzwe ntawakwemeza ko batsinzwe koko ubutegetsi asa n’aho yabwambuye abaturage akaba yikoreye icyo twakwita kwihirikira k’ubutegetsi ( coup d Etat).
Mu cyumweru gishize hari amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranya mbaga yavugaga ko hari gukorwa ibiganiro mu ibanga rikomeye hagati ya Tchisekedi na Kabila, byari bigamije guha ubutegetsi Tchisekedi ku ruhande rumwe naho kurundi Kabila ntazakurikiranwe kukuba yarayoboye nabi, kutamburwa imitungo, kurindirwa umutekano no guha imyanya abayobozi bamwe ba PPRD. Iyo ibi wabisomaga wagiraga ngo ni impuha none bibaye impamo. Ntanubwo kandi byumvikana ukuntu Tchisekedi umaze iminsi uvugwaho kuba yarabeshye Komisiyo ko yize Kaminuza agatanga diplome mpimbano yo mu b’Ububiligi yagera ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Ntako Kabila atagize nyuma yo kubona ko umukandida we yatsinzwe mu kuburizamo ihururo LAMUKA kugera ku ntsinzi. Mwibaze kuba yarashyize mu kato uduce dutatu tw’igihugu Beni, Butembo na Yumbi aho Fayulu yarafite abamushyigikiye benshi yitwaje umutekano muke n’indwara ya Ebola, abaturage baho berekanye ko ataribyo bagatebya baza mu matora ku bwinshi berekana ko ibyo Komisiyo CENI yashingiyeho ibakumira gutora ataribyo.
Aha umuntu yakwibaza uko kwamburwa uburenganzira bwo gutora niba bitafatwa nk’akarengane kakorewe abo baturage kimwe n’umukandida bari bashyigikiye. Ese uwafata amajwi yabo, iyo baramuka batoye, kuko bivugwa ko barenga 1.200.000 aho ntibyari gutuma Fayulu atsinda?
Muri politiki hakorerwamo imikino myinshi, ibyo nabyo byakwitwa ubundi buryo bwa demokarasi. Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora nubwo ibyishimo ari byose kubatsinze birumvikana ko agahinda ari kose ku batsinzwe. Reka dutegereze icyo impande zose ziza kuvuga uko bakiriye ibyayavuyemo n’ibyo bagiye gukora mu gihe kiri imbere. Ikindi nuko kiliziya gaturrika yarifite indorerezi hose ikaba yari iherutse kuvuga ko izi amazina n’amajwi by’uwatowe n’abaturage, ubwo nayo irashyira ahagaragara ibyayo.
Hari ibintu abakurikirana ibya Congo babona muri ukugutangaza uwatsinze amatora aturutse muri opozisiyo. iki cyemezo cya CENI gishobora kujuririrwa na Fayulu, ibyatangajwe bikaba byaseswa bityo amatora akaba yasubirwamo, icya kabiri ni uko abaturage benshi bashobora kutemera ibyatangajwe na CENI nabyo bikaba byatuma amatora aseswa.
Muburyo bumwe cyangwa ubundi Kabila abyungukiramo kuko byamuhesha amahirwe yo gukomeza gutegeka nyuma yo kumara imyaka ibiri atabyemererwa n’tegeko nshinga ry’iki gihugu. Bitabaye nka bya bindi ngo nitabyara inyana izabyara ikimasa, birashoboka na none ko nyuma yo gutangaza intsinzi ya Tchisekedi habaho ituze usibye ko bigoye urebye politiki ya Congo uko iteye.
Dutegereze Ibiza gutangazwa n’abaturage, indorerezi zirimo iza gaturika, abakandida batsinzwe, n’ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamaganga!
Munyakayanza Samuel
Tanga igitekerezo