Maj. Gen. Godefroid Niyombare wayoboye igeragerazwa ryo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu Burundi mu mwaka w’2015 hamwe na bagenzi be, baba bafite ubwoba bw’uko bashobora gutabwa muri yombi.
Ikinyamakuru SOS Medias Burundi kivuga ko umusirikare wahoze ari General mu ngabo z’iki gihugu afite ubwoba nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye yohereje mu Rwanda intumwa ziyobowe na Minisitiri ushinzwe EAC, Ezéchiel Nibigira.
Izi ntumwa zageze mu Rwanda kuri uyu wa 5 Werurwe 2023, zagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Ndayishimiye unasanzwe ari Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Nk’uko iki kinyamakuru kibivuga, uyu musirikare ahangayikishijwe n’ubutumwa izi ntumwa zahaye Perezida w’u Rwanda, kuko ngo mu gihe abayobozi b’ibihugu byombi bakora ibishoboka ngo umubano wabyo ube mwiza nka mbere y’2015, we na bagenzi be bashobora koherezwa mu Burundi.
Yagize ati: “Mfite impungenge. N’ubwo u Rwanda rwatumara impungenge, hashobora kubaho igitambo mu gihe cyo kugarura umubano muri dipolomasi. Muri politiki, ibintu byose birashoboka.”
Leta y’u Burundi ivuga ko umubano w’iki gihugu n’u Rwanda umeze neza, ariko ngo bizaba byiza kurushaho mu gihe abagerageje ihirika ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza bazaba boherejwe, bakagezwa mu butabera. Ku isonga ry’abashakwa hari Maj. Gen. Niyombare.
Tanga igitekerezo