Mu ijoro ryakeye mu gihugu cy’u Burundi mu Karere ka Ngagara mu majyaruguru y’umujyi w’ubucuruzi, Bujumbura humvikanye iturika ry’ibisasu.
Abaturage bavuga ko bumvishe gerenade ebyiri ziturika aho bavuga ko zatewe ku bikorwa remezo by’amashanyarazi bya sosiyete ya Leta ishinzwe gukwirakwiza amazi n’amashanyarazi [Regideso].
Abaturage babwiye SOS Medias Burundi ko bakanguwe n’ibyo bisasasu byaraye bitewe ku bikorwaremezo by’amashanyarazi, ati: “Twakanguwe n’ibisasu bibiri binini. Twizera ko ari igitero cyitwaje intwaro. ”
Bakomeje bagira ati: "Ibisenge by’amazu amwe n’amwe byajegeye."
Ubwo ibi byabaga, abashinzwe umutekano barimo polisi, abasirikare ndetse n’imbonerakure bahise bagera ahabereye iryo turika.
Kugeza kuri ubu amakuru aturuka i Bujumbura yemeza ko bamwe mu bakoze ibyo bamaze gufatwa nubwo nta nzego zari zagira icyo zibitangaza.
Iperereza kuri ibyo bitero ryahise ritangira mu gihe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahumurije abaturage bakuwe umutima n’ibyo byabaye mu ijoro ryakeye.
Tanga igitekerezo