Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya IPRC Ngoma riranyomoza amakuru amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, akangurira abana bafite impano yo gukina ’volleyball’ kuhagana bakaba babona amahirwe yo kuhiga ku buntu.
Ubu butumwa bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga buragira buti: Uwaba azi umwana warangije kwiga akaba yifuza kwiga muri IPRC Ngoma, afite impano yo gukina volleyball, yamubwira ko ku wa kane tariki 10.10.2019 hari test 3:00 pm kuri IPRC Ngoma ishobora kumuhesha free scholarship."
Mu kunyomoza aya makuru, umuyobozi wa IPRC Ngoma, Eng. Ephrem Musonera avuga ko nta marushanwa agamije gutanga amahirwe yo kwiga ku buntu iri shuri rikuru ryigeze ritegura ku bafite impano yo gukina uyu mukino w’intoki.
" Ubuyobozi bwa IPRC Ngoma buramenyesha ababona ayo makuru ko ari ibihuha". Ephrem Musonera mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 9 Ukwakira.
[caption id="attachment_146018" align="alignnone" width="619"] Itangazo rya IPRC Ngoma ryagiye hanze kuri uyu wa 9 Ukwakira 2019[/caption]
Tanga igitekerezo