Matayo 11:12
“ Uhereye ku igihe cya Yohani Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.”
Icyi ni igihe cyo kongera kuzura imbaraga no gutera intambwe ujya imbere mu gihe ibibazo bishaka ko usubira uko wari umeze utarasoma ijambo ry’ Imana. Ni ngombwa ko ureka ibyashize bikaba amateka kandi ugatera intambwe ijya imbere mu masezerano y’ Imana ifitiye abantu bayo no kubatabara mu ibibazo.
Wikwicara utekereza uko wari umerewe utarahura n’ Ibibazo n’ uko umeze muri uyu mwanya ufite ibibazo.Witekereza ibyo wabuze, abo wabuze. Witekereza kuba kubabaje, kandi witekereza kubyo washakaga kugeraho utashoboye kugeraho. Iyi ni isaha yo kurwana intambara mu uburyo bujyanye n’ ubwenge bwawe, umubiri wawe maze ukinjira mu intsinzi yawe.
Umurwanyi nyawe ntabwo atinya uwo bahanganye cyangwa icyo bahanganye, umurwanyi nyawe akoresha inzira izari zo zose mu uburyo bw’ umwuka nkuko Pawulo atubwira hariya abayefeso 6:10- gukomeza kugira ngo ubashe kugera ku ntsinzi .
Umurwanyi mwiza akunda urugamba.
Niyo mpamvu uyu ari umwanya wo kongera kwishyiramo ubutwari bukurikirwa n’ umunezero ndetse n’ amahoro y’ Imana, ijambo ryayo ridusezeranya. Imana yabwiye Yosuwa iti” ntutinye Yorodani, ahubwo ushaka uburyo uyambuka ntugire ubwoba turi kumwe kandi nugera hakurya, uzigarurire igihugu nabasezeranije.
Iki ni gihe cyo guhagarika kureba ku ibyashize , ibyo wibeshyeho bigatuma ubu uri muri ibyo bibazo, hagarika gutekereza ibyo abandi bagukoreye bitameze neza maze ufate umwanzuro wo gushyira ibitekerezo byawe ku ijambo ry’ Imana ndetse no ku amasezerano y’ Imana bityo uzabona intsinzi yigaragaza mu nguni zose z’ ubuzima bwawe.
Uzabona utwaye igikombe uwo mwari muhanganye mu marushanya yo guterana amakofi. Tangira ubwire Imana uri” Mana, ndashaka kubaho mu intsinzi mu ubuzima bwanjye, yego ndabizi ndi umunyabyaha ariko ndagusabye kugira ngo mbasheshe gutekereza ku ubuzima bwawe bw’ ejo hazaza, atari ugutekereza ku byananiye, kubambabaje, nshyiramo ubutwari bwo gukurikirana umunezero, ubuzima bwiza, n’ amahoro wansezeranije nk’ ikiremwa cyawe, nk’ umwana wawe , nk’ umukozi wawe.
Iri jambo murigezwaho n’umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Imana iguhe umugisha kandi igutabare...!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
Tel +14128718098
WhatsApp/+14123265034
Tanga igitekerezo