Kuri uyu wa gatanu imodoka yari itwaye abakozi 5 b’abayapani bakora amamodoka ubwo yerekezaga mu murwa mukuru wa Pakistan igeze mu karere k’inganda mu mujyi wa Karachi ku cyambu cya Pakistan, abiyahuzi babiri bayiteye igisasu ariko abari muri iyo modoka uko ari batanu bararokoka .
Ijwi ry’amerika dukesha iyi nkuru ryatangaje ko umupolisi mukuru yabwiye abanyamakuru ko abo bayapani 5 barokotse icyo gitero ari abakozi bakora amamodoka bajyanwaga mu murwa mukuru wa Pakisitani mu gitondo cya kare ubwo imodoka yabo yagabweho igitero cy’abiyahuzi. Umugenzuzi mukuru wungirije w’akarere ka polisi ya Karachi Azfar Mahesar yagize ati”umuterabwoba umwe yegereye imodoka yiturikirizaho igisasu undi arayirasa".
Azfar Mahesar akomeza avuga ko abashinzwe umutekano babiri bari baherekeje abakozi b’abayapani, babasubije babarasa amasasu bahitana umuterabwoba wari ufite ibyo bisasu, abapolisi bakuye ibisigazwa by’umwiyahuzi aho igitero cyagabwe kandi polisi ikomeje iperereza ngo hamenyekane imyirondoro y’ibyo byihebe .”
Itangazo rya polisi ryakurikiyeho rigira riti "Abashyitsi bose b’abanyamahanga bafite umutekano. Imana ishimwe."
Minisitiri w’intebe wa Pakisitani, Shehbaz Sharif, yamaganye icyo gitero kandi asenga asaba ko abakomeretse bakira vuba, nk’uko ibiro bye bikorera Islamabad byabitangaje.
Kugeza ubu nta tsinda ryigambye kugaba icyo gitero .
Bwiza.com
Tanga igitekerezo