Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba, buvuga ko bugiye gufatanya n’inzego zitandukanye ngo hashakishwe abari abanyeshuri mu ishuri ryigishaga ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba (EAFO Nyamishaba) bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Amakuru avuga ko aba banyeshuri bari biganjemo abakomokaga mu bice byari byaramaze gufatwa na FPR Inkotanyi mu 1994, dore ko ubwo jenoside yakorwaga batigeze bajya mu biruhuko bya Pasika, basigaye mu kigo ari nabwo bafatanyije ni umwarimu wabigishaga wakomokaga mu Burundi kuranga no kurimbura imbaga y’Abatutsi bari bahungiye muri iki kigo.
Abarokokeye muri iri shuri bavuga ko aba banyeshuri bafatanyije n’interahamwe, bazirangira aho abatutsi bihishe, bakajya no kubasohora ndetse no kwica abatutsi imibiri yabo bakayicamo ibice bakajya kuyijugunya mu kiyaga cya Kivu.
Ubu bugome bw’aba banyeshuri babukomoraga ku kuba inkotanyi zaramaze gufata no kwigarurira uduce bakomokamo, nyuma yo gukora jenoside bakaba barahungiye muri RD Congo, ku buryo abarokotse jenoside bashengurwa no kuba badashakishwa ngo baryozwe ibyo bakoze.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste avuga ko bari gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo abakekwa bose bamenyekane, bashyikirizwe inkiko.
Ati “Ikizwi ni uko abatutsi biciwe mu ishuri rya EAFO mu babishe harimo ni abanyeshuri bakomokaga mu majyaruguru y’Igihugu, bari buzuye ingengabitekerezo, ubushakashatsi n’iperereza ku kumenya imyirondoro yabo birakomeje, kugira ngo tumenye abakomokaga mu majyaruguru ni abakoze jenoside, n’ikibazo turi gufatikanya n’inzego zitandukanye kugira ngo ababikoze bashyikirizwe inkiko.”
Guverineri w’intara y’iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko icyaha bakoze kidasaza, kandi ko abazamenyekana bazafatwa.
Ati “Icyaha bakoze cya Jenoside bakoze ntigisaza, abo bizamenyekana ko bagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye muri EAFO bazafatwa, babiryozwe.”
Guvrineri Dushimimana asaba uwaba afite amakuru kuri aba banyeshuri ni abarezi bijanditse muri Jenoside gutungira agatoki ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bafatwe.
Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko ishuri rya IPRC Karongi yahoze ari Etoo Kibuye ikaba yarahurijwe hamwe na EAFO yaje kuba KHI, igeze kure ikusanyamakuru kuri aba banyeshuri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, kugira ngo bashyikirizwe inkiko.
Urwibutso rwa Nyamishaba ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi 3,500 biciwe muri EAFO Nyamishaba no mu nkengero zayo, kuko abandi benshi imibiri yabo yajugunywe mu kiyaga cya Kivu.
Tanga igitekerezo