Kuri uyu wa 15 Kanama 2023, ku munsi Kiliziya Gatolika ihimbaza ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assomption), imbaga y’abakirisitu baturutse imihanda yose bateraniye i Kibeho basenga. Mu kiganiro kihariye yagiranye na BWIZA misa ihumuje, Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Hakizimama Celestin, yavuze ko hari bimwe mu bikorerwa ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho bitemewe, Kiliziya ikaba ibifata nk’ubuyobe.
Musenyeri Hakizimana yakomoje kuri bamwe mu bakirisitu bakura ibumba riherereye hafi y’isoko y’amazi y’umugisha bakarifata nk’iritagatifu, barijyana mu ngo zabo bavuga ko rikiza zimwe mu ndwara zananiranye cyane cyane iz’uruhu, imvune n’umugongo.
Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro avuga ko ari igikorwa cy’ubuyobe. Ati “Mu bikoresho bitagatifu icyondo ntabwo kirimo. Ahantu hatagatifu ni aho Bikira Mariya yagiye anyura hose nko mu nzu abakobwa bararagamo n’ahaberaga amabonekerwa. Gufata ibumba rero ukavuga ko rikiza ni ubujiji. Ikiri gitagatifu ni amazi y’umugisha kuko Bikira Mariya yayatanze. Abayanyoye barakira, yirukana roho mbi kandi uwayanyweye arasukurwa. Umuntu wese rero uvuga ko ibumba rikiza ni ubuyobe n’abafata itaka ni ubuyobe. Ahantu honyine hafatwa gutyo ni i Nazareth muri Isirayeli aho Yezu yavukiye."
Ni mu gihe kuri uyu munsi wa Assomption, abantu benshi bakuraga ibumba hafi y’isoko ya Bikira Mariya bakarijyana bavuga ko rikiza. Umwe mu bo BWIZA yasanze ari kurikura yagize ati ”Nza hano gukurira ibumba abantu badashaka kwiyanduza. Iri bumba ni iryo ku Butaka Butagatifu. Rivura mu nda, umutwe, imvune, ubuheri n’ibisebe. Kugeza iyi saha maze gukurira abasaga igihumbi. Ntabwo rigurishwa, ubishatse ni we umpa amafaranga.”
Ku minsi mikuru ibera i Kibeho kandi abatari bake bakemanga imyitwarire ya rumwe mu rubyiruko ruhaza ku bwinshi, rugakambika rukahamara iminsi. Aho abana b’abahungu b’ingimbi n’insoresore bararana n’abana b’abakobwa biyoroshe ibitenge. Umwe mu babyeyi yagize ati “Ntibikwiye ko umwana w’umuhungu w’ingimbi ararana n’umwana w’umwangavu n’iyo baba bavukana. Hakenewe ko ababishinzwe babiha umurongo.”
Ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho kuri uyu munsi mukuru wa Assomption hateraniye abasaga ibihumbi birongo itandatu (60.000), nk’uko umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya, Padiri Harelimana Francois, yabivuze. Muri bo, usibye imbaga y’abakirisitu b’Abanyarwanda, hari kandi Abagande benshi, Abarundi, Abanyekongo (RDC), abaturutse muri Tanzaniya, Kenya, Zambia, Gabon, Centrafrica, Senegal na Burkina Faso.
1 Ibitekerezo
kamanzi Kuwa 17/08/23
Ese koko,ni Maliya wabonekeye abana b’abakobwa I Kibeho?Kugirango tubyumve neza,twibuke uko byagenze muli Eden.Satani yakoresheje INZOKA,ibonekera EVA,baraganira.We n’umugabo we baketse ko ari Inzoka yavugaga,ntibamenya ko ari Satani baganiraga.Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,n’uyu munsi Satani akoresha "amayeli menshi†kugirango tutamumenya.Bisome muli 2 Abakorinto 2,umurongo wa 11.Niyo mpamvu Imana idusaba “gushishoza†, aho gupfa kwemera ibyo batubwiye.Urugero,biriya bibumbano bya Maliya byuzuye I Kibeho (Statues),Imana itubuza kubikoresha mu misengere yacu (Worship).Ikavuga ko abakoresha biliya bibumbano,bazarimbukana nabyo ku munsi w’imperuka.Soma Gutegeka 7:26.Nkuko bible ivuga,biliya ni ibiti cyangwa ibumba basize irange !!Ntabwo ali Bikiramaliya.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo