Bibiliya itubwira inkura y’umugore wa Potifari wari umutware w’ingabo za Farawo washatse gusambanya umwana w’umusore uzwi nka Yosefu wabyawe na Yakobo.
Yosefu umwana wa Yakobo yabyaranye na Rasheli, yaje gutoneshwa na se kugeza aho bene se 11 bamugiriye ishyari bahita bamugurisha muri Egiputa.
Ubwo yagurishwaga muri Egiputa, Yosefu yaje kwisanga kwa Potifali wari umutware w’ingabo zatwaraga Farawo.
Ari gukora kwa Potifali, Mukapotifali yaramwifuje mu gitanda gusa Yosefu aramwangira bituma ajyanwa mu nzu y’imbohe.
Bibiliya ntabwo ivuga neza inkuru yose gusa hari abanyamateka bavuuga ko Mukapotifari yamuhamagaye mu cyumba cye ni uko maze agasanga yambaye uko yavutse.
Akigera mu cyumba cya Potifari, Mukapotifari yamusabye ko baryamana gusa uyu musore wari ufite indangagaciro z’iwabo kwa Yakobo yanze kuryamana n’uyu mugore.
Nyuma yo kwanga ko baryamana, Mukapotifari yaramufungishije mu nzu y’imbohe gusa yaje kuyisohokamo ahinduka umuntu ukomeye muri Egiputa.
Umunsi umwe umwami yaje kurota inzozi abura uzimusobanurira mu gihugu hose ni uko bibuka ko Yozefu yazimusobanurira, ni uko maze bamukura mu nzu y’imbohe arazisobanura ku buryo umwami yahise amwegurira igihugu cyose cya Egiputa.
Tanga igitekerezo