Umudepite akaba n’umunyemari Edouard Mwangachuchu ufite sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Bisunzu Mining ikorera mu gace ka Rubaya muri teritwari ya Masisi, ku wa 3 Werurwe 2023 yagejejwe mu rukiko rukuru rwa gisirikare, ashinjwa ubugambanyi no kubangamira umutekano w’igihugu.
Mwangachuchu yatawe muri yombi n’abasirikare bo mu rwego rw’iperereza tariki ya 1 Werurwe 2023 nyuma y’aho bivuzwe ko mu birombe bya sosiyete ye biherereye mu Rubaya hafatiwe intwaro nyinshi. Ngo ni nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari bamaze kuva muri aka gace.
Umutwe witwaje intwaro wa Nyatura wiyita uw’ubwirinzi tariki ya 28 Gashyantare ni wo watangaje ko wakwirakwije videwo, ugaragaza ko wavumbuye intwaro nyinshi mu birombi bya Bisunzu Mining, gusa Umuvugizi w’iyi sosiyete yasobanuye ko aya makuru ari ibinyoma bigamije kuyiharabika, kandi ngo ni ibisanzwe kuko no mu mwaka w’2020 n’2021 abantu bayirwanya barabikoze.
Umuryango wa Mwangachuchu na wo uvuga ko iby’iyi videwo ari ibihimbano, kandi ngo nta kindi bigamije, keretse gusa guharabika uyu mushoramari.
Amakuru BWIZA yabonye ni uko Mwangachuchu yari inshuti ikomeye na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, kuri ubu akaba hari abayobozi na bamwe mu Bahutu bo muri Masisi atumvikana na bo ndetse, ahanini bapfa ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Kuba yatunga intwaro, nk’uko abishinjwa, byo ngo nta kidasanzwe kuko Leta kuva na kera, Leta yari yaramuhaye abashinzwe umutekano bo kumurinda n’ibirombe bya sosiyete ye ndetse n’imbunda zo mu bwoko butandukanye.
Mwangachuchu ni umwe mu Batutsi bavuga rikumvikana muri RDC bakiriwe na Perezida Tshisekedi tariki ya 11 Ugushyingo 2022. Icyo gihe baganiriye ku bibazo bibangamira ubwoko bwabo mu gihe intambara y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 irimbanyije.
Tanga igitekerezo