Umugore witwa Mukasekuru Marie Louise utuye mu mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze avuga ko ari mu karengane aterwa n’inzego zitandukanye zirimo n’ubutabera nyuma y’uko umugabo we w’isezerano Niyonshuti Jean Baptiste amutanye umwana babyaranye ndetse akanagenda amutwaye ibyangombwa byose baguriyeho umutungo basangiye ahubwo ukegurirwa na nyirabukwe witwa Mayiwana Josephine (Nyina wa Niyonshuti).
Mukasekuru yashakanye na Niyonshuti mu buryo bwemewe n’amategeko kandi basezerana ivangamutungo rusange, aho na nyuma yo gushakana, ku wa 27 Ukwakira 2018 baguze isambu na Nyirarusisiro Pascasie ifite UPI 4/03/06/01/2642, iherereye mu mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Birira mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze.
Nyuma yo kugura iyi sambu nk’abashakanye, ngo Mukasekuru Marie Louise n’umugabo we Niyonshuti Jean Baptiste bigiriye inama yo kubakamo inzu yabo yo guturamo, bakava mu bukode.
Nk’uko Mukasekuru yabibwiye BWIZA, ngo ntibyatinze kuko inzu bahise bayubaka banayituramo ariko ngo ku bw’amakimbirane n’ubwumvikane buke byabaye mu rugo rwabo, Niyonshuti yatwaye icyangombwa cy’ubutaka n’amasezerano baguriyeho iyi sambu bubatsemo, ngo ari nabwo yatangiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zitandukanye.
Yagize ati: "Nkimara kubona ko umugabo yantaye kandi yantwaye ibyangombwa twaguriyeho ubutaka bwubatseho inzu ntuyemo, nihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ndetse no mu nteko y’abaturage yo kuwa 21/12/2021, natanze ikibazo ko umugabo wanjye Niyonshuti Jean Baptiste ampeza ku mutungo twashakanye urimo n’ikibanza N° UPI 4/03/06/01/2642 cyubatsemo inzu ari na yo ntuyemo."
Yakomeje agira ati: "Icyakurikiyeho kuri iki kirego, umugabo wanjye Niyonshuti Jean Baptiste yabwiye inteko y’abaturage ko icyo kibanza atari icyacu ahubwo ko cyaguzwe na nyina, ari we mabukwe witwa Mayuwana Josephine."
Mu gushaka kumenya ukuri aho guherereye, BWIZA yavuganye na bamwe mu batangabuhamya bari bahari ubwo Nyirarusisiro Pascasie yagurishaga isambu ye n’uwo yagurishije, maze uwitwa Nizeyimana Jean Paul agira ati: "Ni njyewe warangiye Niyonshuti Jean Baptiste n’umugore we Mukasekuru Marie Louise ikibanza, maze mbahuza na Nyirarusisiro Pascasie, baramugurira nanjye barampemba ndetse aba ari nanjye ubarangira umufundi witwa Uwimana Jean de Dieu ngo abubakire kandi koko niwe wayubatse. Njye nta wundi muntu nzi waguze icyo kibanza na Nyirarusisiro kandi n’igihe twari mu nteko y’abaturage, nabibwiye na RIB kuko yari ihari, ahubwo ikigaragara niba hari indi nyandiko y’ubugure ihari itari iyo nasinyeho, ibyo byaba ari ibinyoma cyangwa se inyandikompimbano, bityo ubutabera bukaba bwakurikirana abakoze iyo nyandiko."
Undi wavuganye na BWIZA ni nyiri kugurisha, ari we Nyirarusisiro Pascasie aho agira ati: "Njye ngurisha isambu yanjye, nagurishije Niyonshuti n’umugore we Mukasekuru, bampa amafaranga ibihumbi magana atanu mirongo itanu (550.000 frw), nanjye mpita nyaha umuhungu wanjye Iyakaremye Felicien ajya kubaka inzu yo kubamo n’umugore we Uwimbabazi Beatrice, naho abo bandi bavuga ko nabagurishije njye ntabwo mbazi. Ibyo bavuga byose ni amanyanga kuko bigeze kunsaba kujya kubasinyira ku Byangabo, ndabyanga noneho Niyonshuti ansanga iwanjye ari ku mugoroba, aransinyisha ambeshya ngo hari aho nibagiwe gusinya, nyuma ni bwo naje kumva ko inyandiko y’ubugure bwanjye nabo bayihinduye, bakavuga ko nagurishije nyina wa Niyonshuti kandi ntamuzi."
Uretse aba bavuganye na BWIZA amaso ku maso, hari n’abandi batangabuhamya bemeza ko Nyirarusisiro Pascasie yagurishije Niyonshuti n’umugore we Mukasekuru bahari kandi bakaba babihamya mu nyandiko iki kinyamakuru gifitiye kopi barimo: umuhungu wa Nyirarusisiro witwa Iyakaremye Felicien, umugore we Uwimbabazi Beatrice, uwanditse amasezerano y’ubugure Anicet Maniriho, umufundi wubatse inzu witwa Uwimana Jean de Dieu wakoreshwaga kandi agahembwa na Mukasekuru Marie Louise n’abandi bubatse kuri iyo nzu.
Havugwa akagambane mu muryango
Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ubugure yo ku wa 27 Ukwakira 2018, BWIZA ifitiye kopi, umunyamakuru yigireye mu karere ka Nyabihu by’umwihariko ku gasozi ka Ryinyo mu murenge wa Kintobo ahazwi nko mu Kabashumba, asanga uvugwa mu masezerano y’ubugure nk’umuguzi Mayiwana Josephine asangiye isano ya bugufi cyane n’abahamya bayarimo kuko nka Bizimana Jean Bosco, Niyonshuti Jean Baptiste na Bigirimana ni abahungu be, Mujawamariya Laburensiya na Uwamariya Speciose ni abavandimwe be, mu gihe ku ruhande rw’uwagurishije, ari we Nyirarususiro Pascasie nta muntu we n’umwe ugaragara muri aya masezerano kandi byitwa ko yakorewe mu mudugudu wa Kadahenda, akagari ka Birira, umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze.
Nyuma y’ibi byose, icyiswe amanyanga na Nyirarusisiro wagurishije nk’uko abyivugira ngo baramutegeye bajya gukorera ihererekanya butaka (Mutation) mu w’undi murenge (wa Busogo), umurenge ubutaka butabaruyemo kuko bubaruye mu murenge wa Kimonyi.
Ihererekanyabutaka
Umunyamakuru wa Bwiza yavuganye n’ushinzwe imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka mu murenge wa Kimonyi, Sebutwa Frelicien, avuga ko iby’iyo mitasiyo (mutation) atabizi, ko igihe bavuga byakorewe yari muri konji.
Yagize ati: "Ubwo butaka buvugwa ndabuzi ariko iby’ihererekanya hagati y’uwaguze n’uwagurishije ntabyo nzi kuko nari muri konji kuko nari kubimenya icyangombwa kije mu murenge wa Kimonyi, none ntacyo nigeze mbonaho."
Mu gihe mugenzi we wo mu murenge wa Busogo, Hategekimana Jean Claude, yavuze ko yabikoze koko kandi ko yabikoze abifitiye ububasha kuko ngo mugenzi we wa Kimonyi yari muri konji.
Yagize ati: "Ihererekanyabutaka buri mu murenge wa Kimonyi bufite UPI 4/03/06/01/2642, hagati ya Nyurarusisiro Pascasie wagurishije Mayuwana Josephine ni njye warikoze kandi mbikora mbifitiye ububasha kuko nari mpagarariye mugenzi wanjye [ Land Officer] wa Kimonyi wari muri konji. Ikindi nubwo ari njye wabikoze, icyangombwa ntabwo cyasohokeye ku murenge wa Busogo nkoreramo ahubwo yagifatiye ku karere."
Abajijwe igitabo cyifashishijwe (Registre de mutations) cyangwa amafishi mu guhererekanya niba ari ibya Kimonyi cyangwa ibya Busogo, yagize ati: "Iryo ni iterabwoba. Njyewe nakoze ibyo amategeko anyemerera." Yahise akuraho telefoni.
Mu gushaka kumenya na none icyo Niyonshuti Jean Baptiste [umugabo wa Mukasekuru ] abivugaho, Umunyamakuru wa BWIZA yaramuhamagaye ariko ntiyitaba telefoni ye.
Amategeko atenya iki?
Umukozi mu karere ka Musanze ushinzwe iby’ubutaka, Ntiruganyirirwa Daniel yabwiye BWIZA ko umukozi wo mu murenge runaka ushinzwe imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka, agira ububasha mu wundi murenge iyo yandikiwe ibaruwa n’umuyobozi w’akarere bwo kuba asimbuye cyangwa ahagarariye by’igihe gito uwo muri uwo murenge iyo ari muri konji cyangwa ntawe uhari ariko ibyo akoze byose, agakoresha amafishi n’ibitabo byo muri uwo murenge.
Iki kibazo ntikizwi n’umurenge wa Kimonyi gusa kuko ngo kinazwi no mu zindi nzego nka RIB, ubushinjacyaha, inkiko, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’ubw’intara.
Ni ibyo gutegwa amaso tukareba uko bizagenda kuko Mukasekuru Marie Louise yajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza, akaba ategereje itariki yo kuburaniraho mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ku bujurire bwe bushingiye ku nyandiko mpimbano, aho asaba ko inzego zibishinzwe zakora iperereza, bityo itariki yo kuburana ikazagera arahabwa ubutabera.
4 Ibitekerezo
mukasekuru marie louise Kuwa 24/06/23
Jyewe nkumuntu wakorewe ihohoterwa mbona akagambane kimiryango imwe nimwe kazajya gatuma hakoneza kubaho ubwiyongere byabana batagira aho babariza Bari bahafite .Kandi hagakomeza kubaho abagabo birengagiza ishingano zabo nko kurera abana babyaye ,bityo nkaba nasabaga inzego zoze bireba kundenganura kuko ndimukagambane nterwa n’umugabo nashatse afatanyije n’umujyango we nkaba ntekereza ko bikomeje gutya bananyica ntareze nuyumwana yantanye.
Subiza ⇾simon Kuwa 24/06/23
Akarengane nkakase karacyabaho mururu rwanda birababaje.
Subiza ⇾JeanPierre Kuwa 25/06/23
Uwomugore hamwe n’umwana we bahuye nakaga,ubutabera bubarenganure,kuko yarahohotewe,ryahohoterwa rikorerwa mungo
Subiza ⇾Kuwa 12/04/24
kobikabije
Subiza ⇾Tanga igitekerezo