Abarimu cyangwa se abarezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abapolisi ndetse n’abasirikare bato (ba Afande) ndabasuhuje mu cyubahiro cyanyu mbagomba bitewe n’umurimo ukomeye mukora.
Iyo mbatekereza ndeba no kuri ya mafaranga muhembwa ukwezi kurangiye (umushahara), bikaba n’ubwo nka bamwe muri mwe akererwa kubageraho. Aha ndavuga ku mushahara wa mwarimu wa Mutarama atarahabwa, ubu tukaba dukabakaba mu mwamba wa Gashyantare.
Umushahara wanyu wavuzweho, bamwe bakavuga ko ‘abakora akazi kavunnye, ari bo babona intica ntikize’, ibyo bikitwa ubwitange kuko burya abarebye kure bavuga ko kubabonera igihembo gikwiriye akazi mukora bisa n’ibitashoboka. Njye ndabaza abasomyi b’iyi nyandiko nti: “Ko mwibaza ku mushahara wa mwarimu na ba afande bombi, ni nde muri bo ukwiriye kongezwa umushahara mbere y’abandi?”
Hari ubwo imirimo yanyu igereranwa ariko hakabura ukora umurimo woroshye. Birumvikana akazi kanyu karatandukanye ariko kose karagoye, gasaba ubwitange no kukishimira, kugira ngo kagende neza, abo mukorera basorome ku mbuto zako nziza.
Mwarimu
Mwarimu mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, mugira uruhare runini mu gucura umuntu mu ishusho mushaka ariko mwahisemo ya yindi nziza, ikwiriye umwana w’icyerekezo.
Ndibuka mu minsi mike, ubwo nitegerezaga agafoto bamfotoye ndi mu wa gatatu w’amashuri abanza, ndavuga nti: “Umuntu ava kure!”
Ibi bisobanuye ko icyo gihe ntari nakabaye umuntu wuzuye, ubu maze gukamirika. Igice kinini cy’ubuzima bwanjye, ngikesha mwarimu, we wanyigishije kujya ku ishuri nakarabye, nameshe imyenda, anyigisha no kugira ikinyabupfura.
Nta gushidikanya ubu narakuze, ariko impamba mwarimu yampaye kugeza ubu ndacyayirira mu nzira. Mwarimu ashwana n’abana bakerewe, mwarimu ahana abana batukanye, mwarimu akiranura abana barwanye, kwihangana bigatuma umwana aba umuntu mukuru, ufite ibitekerezo byuje ubwenge, bimwubaka ubwe n’umuryango mugari abamo.
Umusirikare muto (afande)
Mu ishyamba rizitanye ry’Urugano, mu mbeho y’ubutita, afande arahari mu gitondo, saa sita na nijoro, mu mvura y’amahindu, ashaka amahoro n’umutekano w’Abanyarwanda. Ku izuba ry’igikatu mu mayaga, naho ntabwo ahatinya ku mpamvu yo kurinda ubusugire bw’igihugu. Yiteguye kwinjira mu rusaku rw’amasasu, ahangana n’abashaka kuruhungabanya kuko afite inshingano zo kururinda, byaba ngombwa agatakaza n’ubuzima ku bwarwo n’abarutuye.
Afande byose abikorana umurava ndetse n’ubwitange, yirengagije twa dufaranga ahabwa nyuma y’ukwezi. Uyu mushahara, abasesengura bya hafi n’abimbika bavuga neza ko ari muke, bageraranyije n’umurimo bakora. Ndashimira mwese mutajya muvuga kuri uyu mushahara muhabwa, mukabirekera abo hanze (abatari muri uwo mwuga). Ndashimira kandi Afande nahatiye kubaza ingano y’aya ahembwa ariko akaryumaho.
Umupolisi muto (afande)
Kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo ni zo nshingano mwemeye gukora, mutitaye kuri ya mafaranga make muhabwa iyo ukwezi kurangiye. Mwiyemeje kurinda amagara y’abatuye igihugu, hari ubwo bingora kubatandukanya na ba Afande navuze haruguru n’ubwo burya mutandukanye mu nshingano.
Mubaho kugira ngo ubuzima bw’abakora ingendo mu muhanda busigasirwe, mubaho kugira ngo ingo zabo ubuzima bwabo mu ngo butekane ndetse n’ibyabo hatagira ushaka kubyangiza cyangwa se kubibambura. Murakenewe cyane mu buzima bwa buri munsi.
Ese birashoboka ko igihugu cyabaho mwarimu, umupolisi ndetse n’umusirikare badahari? Ndumva abenshi muri mwe mwavuga ko bitashoboka. Bamwe muratura, mukavuga ko mwifuza kumva inkuru nziza, aba bantu bahawe agatubutse ukwezi kurangiye, abandi mukabivugira mu mitima yanyu. Ibi birashoboka ariko se mu gihe bitaba bishobotse, bikaba ngombwa ko umwe muri bo ari we ubanza kongezwa, wahera kuri nde?
33 Ibitekerezo
ngabo Kuwa 14/02/20
Ukuri uzuze ukuri 100% kuko akazi kambere kabaho kagoye nubutasi kagendana nurugamba (Igisirikare)aba nibo babanza wenda hakazaho mwarimu nyuma police
Subiza ⇾Alfa Kuwa 14/02/20
Duhora tubwirwa ko tureshya imbere y’amategeko ariko si ko byaba biri niba turimo kwibaza hagati ya mwalimu na afande uwabanza guhabwa agatubutse ! Byose byapfiriye ku cyo twakwita "itako ry’abatware" ukurikije ihame ryo kureshya rivugwa mu mihemberwe ukajyanisha n’ubukungu bw’igihugu nta wakarengeje miliyoni ndetse nta n’uwayagezaho. Kuba rero bahari benshi bayagezaho bakanasagura, abantu bagahembwa hatitawe kuri qualification zabo murumva ko hari ugomba kubigwamo agatwara utuvungukira. Jye rero sinavuga ngo nihabanze runaka cg runaka oya bose ni abanyagihugu kimwe bose bazamurirwa kimwe bitakunda bakaguma uko bari niba twemera ko ibyo bakora ari intasimburwa. Murakoze cyane
Subiza ⇾Elic Kuwa 14/02/20
Mubo nakongerera police yaza nyuma cyane
Subiza ⇾Dieng Kuwa 14/02/20
ibyo byose bigenwa namategeko
Subiza ⇾Christian Kuwa 14/02/20
Ni Mwarimu ugomba kuzamurirwa umushahara kuko Afande we baramugaburira.
Subiza ⇾emmy Kuwa 14/02/20
Bose babahe ibintu biriho
Subiza ⇾emmy Kuwa 14/02/20
Bose babahe ibintu biriho
Subiza ⇾emmy Kuwa 14/02/20
Bose babahe ibintu biriho
Subiza ⇾emmy Kuwa 14/02/20
Bose babahe ibintu biriho
Subiza ⇾emmy Kuwa 14/02/20
Bose babahe ibintu biriho
Subiza ⇾Tanga igitekerezo