Abarimu cyangwa se abarezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abapolisi ndetse n’abasirikare bato (ba Afande) ndabasuhuje mu cyubahiro cyanyu mbagomba bitewe n’umurimo ukomeye mukora.
Iyo mbatekereza ndeba no kuri ya mafaranga muhembwa ukwezi kurangiye (umushahara), bikaba n’ubwo nka bamwe muri mwe akererwa kubageraho. Aha ndavuga ku mushahara wa mwarimu wa Mutarama atarahabwa, ubu tukaba dukabakaba mu mwamba wa Gashyantare.
Umushahara wanyu wavuzweho, bamwe bakavuga ko ‘abakora akazi kavunnye, ari bo babona intica ntikize’, ibyo bikitwa ubwitange kuko burya abarebye kure bavuga ko kubabonera igihembo gikwiriye akazi mukora bisa n’ibitashoboka. Njye ndabaza abasomyi b’iyi nyandiko nti: “Ko mwibaza ku mushahara wa mwarimu na ba afande bombi, ni nde muri bo ukwiriye kongezwa umushahara mbere y’abandi?”
Hari ubwo imirimo yanyu igereranwa ariko hakabura ukora umurimo woroshye. Birumvikana akazi kanyu karatandukanye ariko kose karagoye, gasaba ubwitange no kukishimira, kugira ngo kagende neza, abo mukorera basorome ku mbuto zako nziza.
Mwarimu
Mwarimu mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, mugira uruhare runini mu gucura umuntu mu ishusho mushaka ariko mwahisemo ya yindi nziza, ikwiriye umwana w’icyerekezo.
Ndibuka mu minsi mike, ubwo nitegerezaga agafoto bamfotoye ndi mu wa gatatu w’amashuri abanza, ndavuga nti: “Umuntu ava kure!”
Ibi bisobanuye ko icyo gihe ntari nakabaye umuntu wuzuye, ubu maze gukamirika. Igice kinini cy’ubuzima bwanjye, ngikesha mwarimu, we wanyigishije kujya ku ishuri nakarabye, nameshe imyenda, anyigisha no kugira ikinyabupfura.
Nta gushidikanya ubu narakuze, ariko impamba mwarimu yampaye kugeza ubu ndacyayirira mu nzira. Mwarimu ashwana n’abana bakerewe, mwarimu ahana abana batukanye, mwarimu akiranura abana barwanye, kwihangana bigatuma umwana aba umuntu mukuru, ufite ibitekerezo byuje ubwenge, bimwubaka ubwe n’umuryango mugari abamo.
Umusirikare muto (afande)
Mu ishyamba rizitanye ry’Urugano, mu mbeho y’ubutita, afande arahari mu gitondo, saa sita na nijoro, mu mvura y’amahindu, ashaka amahoro n’umutekano w’Abanyarwanda. Ku izuba ry’igikatu mu mayaga, naho ntabwo ahatinya ku mpamvu yo kurinda ubusugire bw’igihugu. Yiteguye kwinjira mu rusaku rw’amasasu, ahangana n’abashaka kuruhungabanya kuko afite inshingano zo kururinda, byaba ngombwa agatakaza n’ubuzima ku bwarwo n’abarutuye.
Afande byose abikorana umurava ndetse n’ubwitange, yirengagije twa dufaranga ahabwa nyuma y’ukwezi. Uyu mushahara, abasesengura bya hafi n’abimbika bavuga neza ko ari muke, bageraranyije n’umurimo bakora. Ndashimira mwese mutajya muvuga kuri uyu mushahara muhabwa, mukabirekera abo hanze (abatari muri uwo mwuga). Ndashimira kandi Afande nahatiye kubaza ingano y’aya ahembwa ariko akaryumaho.
Umupolisi muto (afande)
Kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo ni zo nshingano mwemeye gukora, mutitaye kuri ya mafaranga make muhabwa iyo ukwezi kurangiye. Mwiyemeje kurinda amagara y’abatuye igihugu, hari ubwo bingora kubatandukanya na ba Afande navuze haruguru n’ubwo burya mutandukanye mu nshingano.
Mubaho kugira ngo ubuzima bw’abakora ingendo mu muhanda busigasirwe, mubaho kugira ngo ingo zabo ubuzima bwabo mu ngo butekane ndetse n’ibyabo hatagira ushaka kubyangiza cyangwa se kubibambura. Murakenewe cyane mu buzima bwa buri munsi.
Ese birashoboka ko igihugu cyabaho mwarimu, umupolisi ndetse n’umusirikare badahari? Ndumva abenshi muri mwe mwavuga ko bitashoboka. Bamwe muratura, mukavuga ko mwifuza kumva inkuru nziza, aba bantu bahawe agatubutse ukwezi kurangiye, abandi mukabivugira mu mitima yanyu. Ibi birashoboka ariko se mu gihe bitaba bishobotse, bikaba ngombwa ko umwe muri bo ari we ubanza kongezwa, wahera kuri nde?
33 Ibitekerezo
Sebo Kuwa 14/02/20
Mwarimu niwe pfundo ryabyose
Atigishije Carthogaraphie neza Afande yazajya yikanga yituye mumigezi,atarigishije gusoma nokwandika Police ntiyabasha kwandikira abashoferi
Kurijye 1)Mwarimu
Subiza ⇾2) Afande
Abandi inyuma
epaminondas Kuwa 14/02/20
Bose bakora umurimo ugoye Kandi baritanga cyane.Ibihembo byatangwa mu buryo bwinshi ariko kugabanya intera iri hagati y’imishahara iri hagati y’ibyiciro by’abakozi batandukanye byatuma abarimu n’abo ba afande babona agashahara kisumbuye ho.Ikindi buriya kuba Depute bisaba ibintu bike nko gusoma no kwandika.Hatekerezwa uburyo abo barimu na ba afande bajya baba ba Nyakubahwa nabo bamaze gukora nk’imyaka itanu.Jye nabuze mu rwego two kubashimira umurimo bakora kuko jye sinavuga ngo mu kongeza habanza uyu hagakurikiraho uyu.Nta marangamutima agomba muri uko guhitamo
Subiza ⇾bwenge Kuwa 14/02/20
Nange ndunga murya Ngabo n’ukuri maneko niwe wagakwiye guhabwa agatubutse kuko iyo havutse ikibazo asobanura impamvu kivutse atarakizi kandi yakambye kuba akizi igihugu cye gishobora kumuhana kihanukiriye ikindi Aho agiye kuneka naho iyo afashwe barikandiramo mugihe abandi Bose iyo bananiwe nimirimo barasezererwa ariko maneko yo suko...muzarebehugu byateye imbere ingengo yimari yambere igendera kubutasi urugero Mosad(Israel) CIA(USA) M6(England) sinzuze ubtasi bwa France , Korea, uburusia, chine, ...ingengo yabo yimari nini niho igendera hagakurukira Igisirikare, police abandi bagakurikira...

Subiza ⇾MMD Kuwa 15/02/20
Ibaze nawe Education niyo yambere kuruta ibindi byose
Subiza ⇾Kuwa 16/02/20
jye numva nakongeza mwarimu kuko abo bose muvuze bari ibyo bari byo kuko banyuze imbere ya mwarimu , ikindi kandi afande ajya mu misision mu gihe mwarimu nta namahugurwa abona nayo abonye akaba ari nta kantu kaba kayarimo ikindi afande yoroherezwa kubona inguzanyo ya banki akinafite umwenda ... niyo atashye cyangwa amugariye mu kazi arubakirwa abanabe bakigira ubuntu bakanakomeza kuvurwa atakiri mu kazi , ibijyanye n’imvune n’ubwitanjye biba mu kazi akora ni inshingano ze kuko buri mukozi wa Leta wese aravunika mu kazi akora, n’aho imishahara burya ijyana n’imiterere y’ubukungu bw’igihugu kandi mu Rwanda imishahara itangwa hakurikije ibyo umukozi akora ntibakurikiza amashuri cyangwa imvune umuntu ahurira nazo mu kazi.
Subiza ⇾maso Kuwa 17/02/20
Nangwa nabo bagira army shop mujye mubireka ribara uwariraye.
Subiza ⇾Kuwa 17/02/20
Mwarimu utagura mission
Subiza ⇾NSENGIYUMVA Wellars Kuwa 17/02/20
Nge mwese ndumva ntawabanenga.
Subiza ⇾Ariko mwivuga imishahara kuko mwese ntawutubwira ko akora muri minister y’imari n’igenamigambi.
Iyaba mwakoragamo muba mwarongeje mwarimu kuko ibyo muri kwandika hano byose ni ubushobozi bwe yabahaye kubuntu. Ntimukabure ibyo muvuga ngo muzane ibikomeretsa abarangije guhungabanywa n’ubutindi kd bakorera leta yiyita iy’ubumwe.
Tanga igitekerezo