Abarimu cyangwa se abarezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abapolisi ndetse n’abasirikare bato (ba Afande) ndabasuhuje mu cyubahiro cyanyu mbagomba bitewe n’umurimo ukomeye mukora.
Iyo mbatekereza ndeba no kuri ya mafaranga muhembwa ukwezi kurangiye (umushahara), bikaba n’ubwo nka bamwe muri mwe akererwa kubageraho. Aha ndavuga ku mushahara wa mwarimu wa Mutarama atarahabwa, ubu tukaba dukabakaba mu mwamba wa Gashyantare.
Umushahara wanyu wavuzweho, bamwe bakavuga ko ‘abakora akazi kavunnye, ari bo babona intica ntikize’, ibyo bikitwa ubwitange kuko burya abarebye kure bavuga ko kubabonera igihembo gikwiriye akazi mukora bisa n’ibitashoboka. Njye ndabaza abasomyi b’iyi nyandiko nti: “Ko mwibaza ku mushahara wa mwarimu na ba afande bombi, ni nde muri bo ukwiriye kongezwa umushahara mbere y’abandi?”
Hari ubwo imirimo yanyu igereranwa ariko hakabura ukora umurimo woroshye. Birumvikana akazi kanyu karatandukanye ariko kose karagoye, gasaba ubwitange no kukishimira, kugira ngo kagende neza, abo mukorera basorome ku mbuto zako nziza.
Mwarimu
Mwarimu mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, mugira uruhare runini mu gucura umuntu mu ishusho mushaka ariko mwahisemo ya yindi nziza, ikwiriye umwana w’icyerekezo.
Ndibuka mu minsi mike, ubwo nitegerezaga agafoto bamfotoye ndi mu wa gatatu w’amashuri abanza, ndavuga nti: “Umuntu ava kure!”
Ibi bisobanuye ko icyo gihe ntari nakabaye umuntu wuzuye, ubu maze gukamirika. Igice kinini cy’ubuzima bwanjye, ngikesha mwarimu, we wanyigishije kujya ku ishuri nakarabye, nameshe imyenda, anyigisha no kugira ikinyabupfura.
Nta gushidikanya ubu narakuze, ariko impamba mwarimu yampaye kugeza ubu ndacyayirira mu nzira. Mwarimu ashwana n’abana bakerewe, mwarimu ahana abana batukanye, mwarimu akiranura abana barwanye, kwihangana bigatuma umwana aba umuntu mukuru, ufite ibitekerezo byuje ubwenge, bimwubaka ubwe n’umuryango mugari abamo.
Umusirikare muto (afande)
Mu ishyamba rizitanye ry’Urugano, mu mbeho y’ubutita, afande arahari mu gitondo, saa sita na nijoro, mu mvura y’amahindu, ashaka amahoro n’umutekano w’Abanyarwanda. Ku izuba ry’igikatu mu mayaga, naho ntabwo ahatinya ku mpamvu yo kurinda ubusugire bw’igihugu. Yiteguye kwinjira mu rusaku rw’amasasu, ahangana n’abashaka kuruhungabanya kuko afite inshingano zo kururinda, byaba ngombwa agatakaza n’ubuzima ku bwarwo n’abarutuye.
Afande byose abikorana umurava ndetse n’ubwitange, yirengagije twa dufaranga ahabwa nyuma y’ukwezi. Uyu mushahara, abasesengura bya hafi n’abimbika bavuga neza ko ari muke, bageraranyije n’umurimo bakora. Ndashimira mwese mutajya muvuga kuri uyu mushahara muhabwa, mukabirekera abo hanze (abatari muri uwo mwuga). Ndashimira kandi Afande nahatiye kubaza ingano y’aya ahembwa ariko akaryumaho.
Umupolisi muto (afande)
Kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo ni zo nshingano mwemeye gukora, mutitaye kuri ya mafaranga make muhabwa iyo ukwezi kurangiye. Mwiyemeje kurinda amagara y’abatuye igihugu, hari ubwo bingora kubatandukanya na ba Afande navuze haruguru n’ubwo burya mutandukanye mu nshingano.
Mubaho kugira ngo ubuzima bw’abakora ingendo mu muhanda busigasirwe, mubaho kugira ngo ingo zabo ubuzima bwabo mu ngo butekane ndetse n’ibyabo hatagira ushaka kubyangiza cyangwa se kubibambura. Murakenewe cyane mu buzima bwa buri munsi.
Ese birashoboka ko igihugu cyabaho mwarimu, umupolisi ndetse n’umusirikare badahari? Ndumva abenshi muri mwe mwavuga ko bitashoboka. Bamwe muratura, mukavuga ko mwifuza kumva inkuru nziza, aba bantu bahawe agatubutse ukwezi kurangiye, abandi mukabivugira mu mitima yanyu. Ibi birashoboka ariko se mu gihe bitaba bishobotse, bikaba ngombwa ko umwe muri bo ari we ubanza kongezwa, wahera kuri nde?
33 Ibitekerezo
Kuwa 18/02/20
mwabagabomwe ibyo nibyihorere ijoro ribara uwariraye. njye igitekerezo cyanjye inzego zumutekano zabanza kuko nuwo mwarimu muvuga atanga ubwoburezi nubwoburere kuko afite umutekano nkekako ntamwarimu wakwigisha amasasu arimo kuca hejuru. kurinjye rero nabanza usirikare nka kurikizaho police then mwarimu.
Subiza ⇾Habumunyurwa Theo Kuwa 20/02/20
Umukozi wa Leta wese uhembwe menshi ntakarenze 800k , naho uhembwe make ntakajye munsi ya 80k.
Subiza ⇾Ntibyumvikana ukuntu abantu 2 bose bakora mu murenge umwe kdi bahahira Ku isoko rimwe, Leta umwe imuhemba 600k undi ikamuhemba 42k !!!!
mugabo Kuwa 23/02/20
Mubyukuri hatabayeho kubera gewe nabanza kongeza umusirikare,uti kuberiki umusirikare aravunika cyane doreko abafite namahirwe menshi yogutakaza ubuzima kdi mwese murabizi kuko iyo agiye kurugamba harigihe ahasiga ubuzima,ikindi mwirengagije nuko umusirikare murirusange arinda ubusugire bwigihugu,arko tutirengagije ko nabo ba police & abarimu Bose barindwa numusirikare muzarebe murwanda iyo akazi kaba police iyo byanze bitabazwa ingabo mugihe ntanarimwe twaribwumve NGO ingabo zigihugu byanze ubwobyanze kungabo igihugu cyaba cyarangiye murakoze
Subiza ⇾Tanga igitekerezo