Muraho bantu b’Imana, ndabanza kwisegura kuko ntabwo ndibuvuge amazina yanjye ariko ndimo kugisha inama kuko hano kuri uru rubuga mbona hazaho abantu bakuze pe!
Nize ubuganga mu Rwanda na nyuma ngira amahirwe njya mu mahanga kongera ubumenyi, ubu ndi umukozi mu bitaro byo mu gihugu ariko ntari buvuge, mpembwa neza hahandi nza mu ba mbere bafata umushahara utubutse.
Ntavuze byinshi rero, mfite imyaka 36, ariko rwose ngerageza kwisanisha na buri wese ariko nabuze umugabo pe kuko abasore dukorana mbona banantinya kuko wenda ndi n’umuyobozi.
Aho ntuye abasore barahari, uwo tuganiriye mba numva amfata nk’umuntu ukomeye cyane kandi byahe se, kandi rwose ni ukuri mba numva nkeneye kubegera, imyaka ndabona irimo kunsiga.
Twari babiri mu kigo tugejeje muri iyi myaka kandi turi abakobwa, mugenzi wanjye we navuga ko yaguye mu mutego birangira atewe inda n’uwamubeshyaga urukundo, ubu afite umwana. Gusa ku bwanjye numva nkeneye umugabo kuko kubyara nta mugabo mbona nta cyubahiro naba nihaye birenze noneho nk’ukuriye abandi bakozi.
Mungire inama, sinzi niba ari umwaku niba ubaho, sinzi niba ari abangiriye ishyamba da, sinzi niba ahari ari ukudasenga cyane, ni byinshi nibaza bikanyobera kuko ntacyo mbuze mu birebana n’imitungo, icyo mbura ni umugabo.
Sinkeneye umugabo wo kuri interineti ahubwo nkeneye inama zanyu, andika comments ungire inama.
276 Ibitekerezo
eric Kuwa 06/12/19
Nakugira inama ugatereta nawe.ntawamenya Wenda byashoboka.naho umugabo wo kuri internet why not.erega harigihe bicamo bikaba sawa.bonne chance.erega mujye mumenya ko haraba type bari timide ubasembuye bakubwira nakarimurori.ex njyewe
Subiza ⇾jimmy Kuwa 06/12/19
muraho! buriya rero abakobwa ba bafite amafaranga abasore abarabatinya ariko humura uzamubona disi.
Subiza ⇾jimmy Kuwa 06/12/19
if you want, twapanga gahunda my number:0783264743
Subiza ⇾NTIRENGANYA Rashid Kuwa 06/12/19
Mwiriwe, reka nkugire inama maybe kuba abo bose bagutinya hashobora kuba hari impamv. niyo mpamv nakugiraga inama yo gukomeza kubegera maybe mukanaganira wenda hari abo mwabyumva kimwe. Gusa don’t worry maybe Imana izaguha uwo muberanye niba uri umunyamico myiza kandi wowe ujye ugerageza kwicisha bugufi mu buzima bwawe maybe bishobora kuba avantage yo guhura na benshi wenda muri bo hari uwo mwahuza. who knows. Good Luck my sister. if you need any other assistance you can call me on +250785559949
Subiza ⇾NTIRENGANYA Rashid Kuwa 06/12/19
Hello my sister, njye inama nakugira niyo kwicisha bugufi kandi ukagerageza kumvikana nabantu maybe impamv abo bose bagutinya nuko baba babona uri calme cyane. gusa niba uri umunya mico myiza i don’t doubt uzabona umugabo muberanye. if you need any further assistance you can call me on
Subiza ⇾07855599499
Kuwa 07/12/19
Mpamagara kuri 0738616673 ubundi nkugire inama ifatika y’uko wabigenza
Subiza ⇾PENDO Feruz Kuwa 07/12/19
Kuba watinyutse ni byiza, tujya kungana, duhuje ibibazo n’ikifuzo. Niba bitababangamiye anyandikire kuri E-mail :pendoferuz@gmail.com
Subiza ⇾ntiyatwibagiwe Kuwa 07/12/19
Manawe nabasorebarihanze aha urabeshya pe, abasore sicyabuze nanjye ndahari murakoze.
Subiza ⇾Kuwa 07/12/19
Mwampa contact ze tukivuganira?
Subiza ⇾prince Kuwa 07/12/19
Nanyandikire kuri email princeoreste9@gmail.com
Subiza ⇾Murakoze
Tanga igitekerezo