Muraho bantu b’Imana, ndabanza kwisegura kuko ntabwo ndibuvuge amazina yanjye ariko ndimo kugisha inama kuko hano kuri uru rubuga mbona hazaho abantu bakuze pe!
Nize ubuganga mu Rwanda na nyuma ngira amahirwe njya mu mahanga kongera ubumenyi, ubu ndi umukozi mu bitaro byo mu gihugu ariko ntari buvuge, mpembwa neza hahandi nza mu ba mbere bafata umushahara utubutse.
Ntavuze byinshi rero, mfite imyaka 36, ariko rwose ngerageza kwisanisha na buri wese ariko nabuze umugabo pe kuko abasore dukorana mbona banantinya kuko wenda ndi n’umuyobozi.
Aho ntuye abasore barahari, uwo tuganiriye mba numva amfata nk’umuntu ukomeye cyane kandi byahe se, kandi rwose ni ukuri mba numva nkeneye kubegera, imyaka ndabona irimo kunsiga.
Twari babiri mu kigo tugejeje muri iyi myaka kandi turi abakobwa, mugenzi wanjye we navuga ko yaguye mu mutego birangira atewe inda n’uwamubeshyaga urukundo, ubu afite umwana. Gusa ku bwanjye numva nkeneye umugabo kuko kubyara nta mugabo mbona nta cyubahiro naba nihaye birenze noneho nk’ukuriye abandi bakozi.
Mungire inama, sinzi niba ari umwaku niba ubaho, sinzi niba ari abangiriye ishyamba da, sinzi niba ahari ari ukudasenga cyane, ni byinshi nibaza bikanyobera kuko ntacyo mbuze mu birebana n’imitungo, icyo mbura ni umugabo.
Sinkeneye umugabo wo kuri interineti ahubwo nkeneye inama zanyu, andika comments ungire inama.
276 Ibitekerezo
jefferson Kuwa 17/04/21
Hi miss unknown! i would like to advise you about your subject matter, first and foremost,its better to ignore hooks who are very much interested about you,Tell God what you want or need and ask Him to provide that for you. Be specific about your request. Even though God knows what you want and need, He wants you to ask Him for it. God can answer vague prayers, but being specific creates a deeper bond between you and Him.further more associate with people of God.
Subiza ⇾Jean Kuwa 20/04/21
Muga, ihangane gusa urukundo si amafr ahubwo uzarebe neza niba care utanga nta kubangama kurimo. Ahubwo icishe bugufi ku uwugusanze wenda umutungo uzajye uwugaragaza gahorogaro igihe uzaba ugize amahirwe ukamubona.
Subiza ⇾David N. Kuwa 23/04/21
Inama nge nakugira nuko nyuma yamasaha yakazi yagira Andi magroupe uhuriramo nabantu kdi ntugakunde kugaragaza cyne ko ukomeye jya wisanzura kubantu kdi babone ko uri umwe muribo bazakwiyumvamo rwose hazavamo abazima bagusaba ko mwabana tutirengagije ko ugusaba ko mwabana wese ariko yakubera umugabo gusa mubabigusaba uzakuramo uwingenzi
Subiza ⇾Eddie Kuwa 27/04/21
Sinzi niba uyu mukobwa w’umuganga yaraje kubona umugabo kuko mbona amezi amaze gutambuka ari menshi
Subiza ⇾Gusa niba akiri single namugira inama yo kujya mu ma group y’abantu bakunda gusenga kandi yisanzuramo.
Yirinde kandi bariya bo kuri internet batangiye gutanga numéro zabo.
Umugabo azamubona atagiye kure kuko haba mubo a-ha serivisi haba aho asengera,... azamubona vuba kandi azaduhe invitations.
gasherebuka Kuwa 28/04/21
Tuza ukore akazi neza nturasaza uwawe arimunzira yitunganya ntiwihebe wowe wirinde utaza gutwara iyonda nkuwo kuko utangiye kwitekerezaho kuko niyo urebye ubona abakobwa bahari ariko abavamo bamutima wurugo ntibapfakuboneka ntiwi stess uracyrimuto kandi mbona urimwiza
Subiza ⇾Kuwa 05/07/21
Abasore ntidukunda gutereta abaturusha ubushoboz kuko akenshi baravuga ngo amaboko atareshya ntaramukanya kubera kwirinda gusuzugurwa, gusa gerageza ube sociable unarebe genaration ukunda kuba urikumwe nayo kuko wasanga ukunda kwitwara nkuwubatse kd gukunda bisaba kwicisha bugufi naho Wana ukomeye. Kd unashishoz aba ndabona Bari kuguha contact.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo