Muraho bantu b’Imana, ndabanza kwisegura kuko ntabwo ndibuvuge amazina yanjye ariko ndimo kugisha inama kuko hano kuri uru rubuga mbona hazaho abantu bakuze pe!
Nize ubuganga mu Rwanda na nyuma ngira amahirwe njya mu mahanga kongera ubumenyi, ubu ndi umukozi mu bitaro byo mu gihugu ariko ntari buvuge, mpembwa neza hahandi nza mu ba mbere bafata umushahara utubutse.
Ntavuze byinshi rero, mfite imyaka 36, ariko rwose ngerageza kwisanisha na buri wese ariko nabuze umugabo pe kuko abasore dukorana mbona banantinya kuko wenda ndi n’umuyobozi.
Aho ntuye abasore barahari, uwo tuganiriye mba numva amfata nk’umuntu ukomeye cyane kandi byahe se, kandi rwose ni ukuri mba numva nkeneye kubegera, imyaka ndabona irimo kunsiga.
Twari babiri mu kigo tugejeje muri iyi myaka kandi turi abakobwa, mugenzi wanjye we navuga ko yaguye mu mutego birangira atewe inda n’uwamubeshyaga urukundo, ubu afite umwana. Gusa ku bwanjye numva nkeneye umugabo kuko kubyara nta mugabo mbona nta cyubahiro naba nihaye birenze noneho nk’ukuriye abandi bakozi.
Mungire inama, sinzi niba ari umwaku niba ubaho, sinzi niba ari abangiriye ishyamba da, sinzi niba ahari ari ukudasenga cyane, ni byinshi nibaza bikanyobera kuko ntacyo mbuze mu birebana n’imitungo, icyo mbura ni umugabo.
Sinkeneye umugabo wo kuri interineti ahubwo nkeneye inama zanyu, andika comments ungire inama.
276 Ibitekerezo
peter Kuwa 07/12/19
Dr. Wisuzume urebe impamvu ibitera birashoboka kobyabaruko ufite amafrw cg utifataneza kuko abasore bo mu Rwanda ntamafrw bafite menshi abayafite nabo bababumva bagomba kwihitiramo uwobakunze ufitubwiza, nibindi.. bajyenderaho. So, rero numva nawe wagiramahitamo wakunda umusore ukamutinyura akabonako wamukunze. Bizacamo.
Subiza ⇾Maza Kuwa 07/12/19
Imyaka ufite nimicyeeeeee uwawe azaza nanjye niyo mpfite kdi sinjya nibaza ibibazo byinshiiiii kdi njye ndi numukene maze nkaswe wowe boss ba urya isi kabisaa ikindi URI muganga abavuga grossese a haut risque uzi uburyo bugezweho ntikiri icyibazo muri iki gihe so wait ukore ibikunezeza bishimwa n’Imana ubundi isi ni umuteja ntanubwo umunezero uva mukubaka gusa nabyo birakenewee mugihe rero utarabona ugukunda ba wikundaaa
Subiza ⇾Ntagengwa Desire Kuwa 07/12/19
Igisubizo uzabibona uzanyandikire kuri E- mail dntagengwa nzagufasha kumubona merci
Subiza ⇾Ntagengwa Desire Kuwa 07/12/19
Igisubizo uzabibona uzanyandikire kuri E- mail dntagengwa nzagufasha kumubona merci
Subiza ⇾Ntagengwa Desire Kuwa 07/12/19
Igisubizo uzabibona uzanyandikire kuri E- mail dntagengwa nzagufasha kumubona merci
Subiza ⇾muneza Kuwa 07/12/19
pole kbs ihangane uzamubona kandi ntuzahubuke wanyandikira kuri oliviermuhizi87@gmail.com
Subiza ⇾kanani Kuwa 07/12/19
humura uzamubona ariko nawe ushyiremo akabaraga nawe ugerageze kuganira nabahungu nawe.
Subiza ⇾Ndayishimiye Kuwa 07/12/19
Ugize amahirwe yo kwihutira kumbona hari byinshi wakunguka mu kwitegura kugira urugo rwiza. Jye ndubatse ntugire impungenge . Ntiwihutire gushaka ahubwo wihutire kumenya impamvu nyayo yatumye udashska, si amashuri kuko ntiwize wenyine mu gihugu no mu mahanga, si akazi kuko siwowe wenyine ufite imirimo y’ubuyobozi, si igitinyiro ukeka ko bakubonamo, ahubwo ni umwanya udafite wo kwisuzuma, uhereye ahangombwa. Sinshyize Ku karubanda inomero ariko uzanyure kuri bwiza.com baguhe email . Komeza ubutwari niba Koko iki kibazo Ari icyawe. Ahari abagabo ntihapfa abandi.
Subiza ⇾Nitwa Nkeshimana faustin Kuwa 08/12/19
Muraho nishimiye kubona umuntu nkawe ,kd ushobora kumbera igisubizo !!!!! ibirenze kuri ibyo
Subiza ⇾nyandikira kuri iyo nbr ya watsaap we ibindi tuzivuganira binshi kd bifite umumaro kbs.
Kuwa 08/12/19
Yesu ashimwe, maze gusoma icyifuzo cyuyu mukobwa wacu, jye namubwira ko kwihangana bigeza uwariwe wese kugisubuzo cye Imana yamutegekanije. Mukobwa wacu, inama nakugira, 1. Bana n’Imana cyane igira igihe cyayo, izaguhitiramo ikitari ikigwarasha, isezerano ryayo ntirijya rihera. Reka igushakire yonyine va mugushugurika. Reka kubwira urubuga, bwira Imana yawe irakuzi niwawe arahare reka kureba ngo ukwije 36 oya. Uyu munsi hari urimo akora ubukwe bwaturutse kuwiteka jyjuje 41 ans.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo