Muraho bantu b’Imana, ndabanza kwisegura kuko ntabwo ndibuvuge amazina yanjye ariko ndimo kugisha inama kuko hano kuri uru rubuga mbona hazaho abantu bakuze pe!
Nize ubuganga mu Rwanda na nyuma ngira amahirwe njya mu mahanga kongera ubumenyi, ubu ndi umukozi mu bitaro byo mu gihugu ariko ntari buvuge, mpembwa neza hahandi nza mu ba mbere bafata umushahara utubutse.
Ntavuze byinshi rero, mfite imyaka 36, ariko rwose ngerageza kwisanisha na buri wese ariko nabuze umugabo pe kuko abasore dukorana mbona banantinya kuko wenda ndi n’umuyobozi.
Aho ntuye abasore barahari, uwo tuganiriye mba numva amfata nk’umuntu ukomeye cyane kandi byahe se, kandi rwose ni ukuri mba numva nkeneye kubegera, imyaka ndabona irimo kunsiga.
Twari babiri mu kigo tugejeje muri iyi myaka kandi turi abakobwa, mugenzi wanjye we navuga ko yaguye mu mutego birangira atewe inda n’uwamubeshyaga urukundo, ubu afite umwana. Gusa ku bwanjye numva nkeneye umugabo kuko kubyara nta mugabo mbona nta cyubahiro naba nihaye birenze noneho nk’ukuriye abandi bakozi.
Mungire inama, sinzi niba ari umwaku niba ubaho, sinzi niba ari abangiriye ishyamba da, sinzi niba ahari ari ukudasenga cyane, ni byinshi nibaza bikanyobera kuko ntacyo mbuze mu birebana n’imitungo, icyo mbura ni umugabo.
Sinkeneye umugabo wo kuri interineti ahubwo nkeneye inama zanyu, andika comments ungire inama.
276 Ibitekerezo
Eng.Valens Kuwa 15/12/19
Birumvikana kdi koko biragora kumvako umukobwa ufite ibyo uvuze yabuze unugabo gusa nizerako igihe iyo kigeze uwawe nawe aba akirimo kdi muhura isogonda naryo ryuzuye , reba neza wasanga akurihafi mukaba mutaramenyana wikizirika muka box washizeho fungura amaso kuri abobo bose bakweretse impuhwe. Udasobanukiwe In box me
Subiza ⇾Kuwa 15/12/19
Gewe ntamafaranga ngira ntanumugore ngira mfite imyaka 39 mfite uburebure m1cm68 muraho bose uwumva ari tayari amvugishe dupange whatsapp 0788309967 cg uzampamagare kuri 0788356364 Email umubano2050@gmail.com sinshaka umuntu umpamagara akiri mumikino ndashaka umuntu ufite gahunda byanyabyo
Subiza ⇾Kuwa 15/12/19
Gewe ntamafaranga ngira ntanumugore ngira mfite imyaka 39 mfite uburebure m1cm68 muraho bose uwumva ari tayari amvugishe dupange whatsapp 0788309967 cg uzampamagare kuri 0788356364 Email umubano2050@gmail.com sinshaka umuntu umpamagara akiri mumikino ndashaka umuntu ufite gahunda byanyabyo
Subiza ⇾Bax Bav Kuwa 15/12/19
Humura igihe cyawe kizagera! Uzamubona ark nawe ujye usaba Imana izabikora! Abasore benshi byo dutinya abakobwa nkamwe!!!
Subiza ⇾Kuwa 15/12/19
MPAMAGARA 0788377646
Subiza ⇾Kuwa 15/12/19
Hamagr nguhe inama kuko ndumva urenganye sis 0788377646
Subiza ⇾mukunzi Kuwa 15/12/19
Ntibyoroshye
Subiza ⇾Rangira Steven Kuwa 15/12/19
Uwo muganga niba ashaka kubaka byukuli anyandikire tuzaganire
Subiza ⇾0781131573 Kuwa 16/12/19
Hhhh ubuse ufite miliyali zingahe kuburyo wibonamo ko uri umukire ?jya ubaza abatunze amamiliyali bakaza gushirirwa Urugero: Jonathan, Karunat, Yobu ,,,yewe ntuziratane nubwo buganga kuko hari nababaye aba General agatara kakiyeho jya usoma amateka !! Naho kuriyisi ntawe utagira amafaranga ahubwo abantu dutandukanira mukugira menshi cg make !! Gusa ntimukiyumvishe ko abasore twita ku mitungo ahubwo bigaragara ko mwe mwashyize imbere imitungo ,ubwibone, aribyo bibakurizamo kugwa kwishyiga . Nkawe sinakifuza no kukumenya. Ushobore kuba Urinkirabuheri ariyo mpamvu urata ubusa. Cg ukaba iwanyu mwaratindi ubu ukaba wikanze umuyaga .
Subiza ⇾ukuri Kuwa 16/12/19
Mubyukuri , abenshi muba kobwa nifuza kubaka igihe cyabasize arko bitewe nimpamvu nyinshi ariko icyo ndibuvugeho nuko , iyo umukobwa atitaye ku myambarire , ku mivugire ku isuku ndetse no kukuba akunda lmana ntiyabona umugabo , nuwo yabona urwo rugo ntirukomera
Subiza ⇾Tanga igitekerezo