Muraho bantu b’Imana, ndabanza kwisegura kuko ntabwo ndibuvuge amazina yanjye ariko ndimo kugisha inama kuko hano kuri uru rubuga mbona hazaho abantu bakuze pe!
Nize ubuganga mu Rwanda na nyuma ngira amahirwe njya mu mahanga kongera ubumenyi, ubu ndi umukozi mu bitaro byo mu gihugu ariko ntari buvuge, mpembwa neza hahandi nza mu ba mbere bafata umushahara utubutse.
Ntavuze byinshi rero, mfite imyaka 36, ariko rwose ngerageza kwisanisha na buri wese ariko nabuze umugabo pe kuko abasore dukorana mbona banantinya kuko wenda ndi n’umuyobozi.
Aho ntuye abasore barahari, uwo tuganiriye mba numva amfata nk’umuntu ukomeye cyane kandi byahe se, kandi rwose ni ukuri mba numva nkeneye kubegera, imyaka ndabona irimo kunsiga.
Twari babiri mu kigo tugejeje muri iyi myaka kandi turi abakobwa, mugenzi wanjye we navuga ko yaguye mu mutego birangira atewe inda n’uwamubeshyaga urukundo, ubu afite umwana. Gusa ku bwanjye numva nkeneye umugabo kuko kubyara nta mugabo mbona nta cyubahiro naba nihaye birenze noneho nk’ukuriye abandi bakozi.
Mungire inama, sinzi niba ari umwaku niba ubaho, sinzi niba ari abangiriye ishyamba da, sinzi niba ahari ari ukudasenga cyane, ni byinshi nibaza bikanyobera kuko ntacyo mbuze mu birebana n’imitungo, icyo mbura ni umugabo.
Sinkeneye umugabo wo kuri interineti ahubwo nkeneye inama zanyu, andika comments ungire inama.
276 Ibitekerezo
bagomo Denny Kuwa 20/12/19
Burya kugisha inama nabyo nibyiza nyandikira kuri nyisabye76@gmail.com dushake igisubize
Subiza ⇾valens Kuwa 27/12/19
Plz can you Call me for this WhatsApp number 0785506699 or invite me for this Email havugagvava@gmail.com
Subiza ⇾Niyonkuru franke Kuwa 29/02/20
kuva waposting namuntu uraguha igisubizo wifuza mbwira mfite imyaka 22 ndumunyeshur?
Subiza ⇾Niyonkuru franke Kuwa 29/02/20
0780938168 wamamagara tukagantira
Subiza ⇾Eric Kuwa 26/04/20
Birumvikana ariko simbifata nkikibazo ahubwo habonetse inzira yabyose nyandikira kuri WhatsApp 0789638381
Subiza ⇾Tairo Samy Kuwa 28/04/20
Ssstr wange ,ibyamirenge sibyo byubaka urukundo,ahubw relation na flexibility kubantu nibyo biguha kwisanisha ,arko byose bikav kumwanya uha bagenzi base iyo muvuga ,wasanga ub uri busy mukazi ,ukabura numwanya WO kwerek inshuti ko nanyuma yakazi mwaganira kandi mugahuza,naho nib wizera Imana ,umwaku ntubaho ntanuwakuroze ,ahubw igenzure nyine wiyoroshye mur society urimo .thank u
Subiza ⇾Usher Kuwa 30/04/20
Doctor banza unyihanganire ko ngiye kuguha igitekerezo ntinze Nuko natinze gusoma,
Icyo nakubwira si uko udasenga cyane ahubwo ni ukubera kwifuza kwawe;
1. Iyo ureba umukunzi ureba mubo munganya ubushobozi n’ubukurusha utekereza ko ukundanye nuri hasi waba wisuzuguje
2. Utaragira iyo myaka ukiri muto warakundanye ahubwo wagayaga abo mukundanye bituma nuwakwifuzaga akureka,....
None rero senga Imana,
Subiza ⇾Kurikira urukundo utarebye kubindi kuko nubundi urukundo nirwo rwubaka
Wishakira mubakurusha ubushobozi nabo mubunganya yego simbakubujije ariko ntusuzugure nabo uburusha
Yousouf Kuwa 01/05/20
Aho niho imana ibera imana kuko ntamuntu ubona byose isi yaba ibaye paradiso Kandi sibyo nange ndihanganye
Subiza ⇾Kuwa 01/05/20
Oooh ihangane mukobwa mwiza bibaho Kd bisaba kwihangana kd ugategereza ariko wampamagara tukaganira tukareba ko Hari icyakorwa phone 0786161644
Subiza ⇾MJP Kuwa 02/05/20
Ukunde no gusenga cyane kuko urugo rwiza rutangwa n,Imana kdi rukubakwa ku rutare Kristo Yesu kubwo kubaha Uwiteka.Dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge kdi kuva mu ibyaha niko kujijuka.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo