Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaba yaregereye perezida w’u Rwanda, akamubwira ko Louise Mushikiwabo ashobora kuba umuyobozi wa Francophonie na mbere y’uko u Rwanda rubitekereza nk’uko byabajijwe umukuru w’igihugu mu kiganiro yahaye RFI na France24 ariko akirinda kubyemeza cyangwa ngo abihakane.
Ibi bitangazamaru bimeze nk’ibivandimwe 2 byo mu Bufaransa byegereye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yari mu nama ya OIF I Erevan muri Armenia bagirana ikiganiro kirekire n’abanyamakuru babyo, Christophe Boisbouvier na Marc Perelman. Ni ikiganiro cyibanze kw’itorwa rya minisitiri Mushikiwabo ku bunyamabanga bukuru bw’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) no ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa muri rusange.
Perezida Paul Kagame yabanje kubazwa niba asubiye inyuma nk’umwaka umwe yaratekerezaga ko minisitiri w’u Rwanda yazaba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, asubiza ko mu Rwanda hamaze kumenyerwa ko ibintu abandi badatekereza cyangwa bitateguwe bigira gutya bikaba kandi biri mu mateka y’u Rwanda.
Abanyamakuru bamubajije niba yaratunguwe ubwo intumwa ya perezida Macron yamwegeraga ikamubwira ko Louise Mushikiwabo ashobora gufata ubuyobozi bwa Francophonie, mu gusubiza asubiza ko gutungurwa umuntu yabifata mu buryo butandukanye. Ati: “ Ndizera ko n’u Bufaransa bwatunguwe no kugira umuntu nka Macron aba perezida .”
Yakomeje avuga ko hadashize igihe kirekire amatora mu Bufaransa abaye kandi ngo ntiwashoboraga kumenya umuntu uzaba perezida. Yavuze ko urebye uko ibintu byose byagiye biba ugira gutya ukabona ibishya birabaye, ibintu bitandukanye. Ati: “ Ni yo mpamvu navugaga ko mu gihugu cyacu tubimenyereye. Ndatekereza ko perezida Macron yazanye umwuka mushya mu ruhando rwa politiki. Atari mu Bufaransa gusa..muri Afurika n’ahandi hasigaye ku Isi. Tubona ibintu byinshi byikora mu isi kandi ntibishoboka ko ibintu nk’ibyo bitaba .”
Yasabwe kwemeza ko koko intumwa ya perezida Macron yaramwegereye ikamugezaho icyo gitekerezo ndetse niba yarasanze cyari igitekerezo cyiza, mu gusibiza agira ati: “ Kuki mutabimubaza ?”
Umunyamakuru ati: “ Nimwe mbajije ikibazo. Nimwe naje kureba !”
Perezida Kagame nawe ati: “ Yego, ariko mwamubonye mbere yanjye, kuki mutamubajije icyo kibazo ?”
Perezida w’u Rwanda yabwiwe ukuntu uwari usanzwe ku buyobozi bwa OIF, Michaelle Jean, yanenze uburyo Mushikiwabo yinjiye mu guhatanira kuyiyobora avuga ko habayeho kugira uko u Bufaransa n’u Rwanda bibigenza, ndetse avuga ko umuryango uzaba uyobowe n’umuntu utemera indangagaciro n’amahame yawo ashingira ku kibazo cy’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, asabwa kugira icyo abivugaho.
Mu gusubiza perezida Paul Kagame yakoresheje amagambo makeya avuga ko ibyo yavuze ari ibintu bisanzwe ariko Michaelle Jean akwiye kubanza kwibuka uko yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, avuga ko nawe ajya kuri uyu mwanya bitavuzweho rumwe icyo gihe.
Abajijwe niba yarababajwe n’ibyatangajwe n’uyu mudamu, perezida kagame ati: “ Oya mu by’ukuri….nabonye ibintu nk’ibyo kenshi. Ni ngombwa kubishyira ku ruhande .”
Abanyamakuru muri iki kiganiro bakomoje ku mfungwa zisaga 2000 u Rwanda ruherutse gufungura, babaza umukuru w’igihugu niba cyari ikimenyetso cy’ubushake bwiza mbere y’uko inama ya Francophonie iba, asubiza ko kenshi mu mateka uhereye mu 1994, u Rwanda rwarekuye abantu benshi mu bihe bitandukanye, avuga ko ibi byakozwe muri gahunda u Rwanda rusanganywe. Yanavuze ko hari igihe higeze kurekurwa abantu 30,000.
Umunyamakuru ati: “ Nibyo ariko muri izo mfungwa harimo Victoire Ingabire ?”
Perezida Kagame asubiza ko ariko harimo abandi bantu benshi Ingabire akaba yari umwe mu bari bafunzwe ku mpamvu zimwe n’abandi barimo abakoze ibyaha muri jenoside.
Akomeje kubazwa niba cyari ikimenyetso cy’ubushake bwiza mbere y’iyo nama, Perezida Kagame ati: “ Ni ikimenyetso cy’ubushake bwiza mu rwego rwa politiki y’igihugu kandi bimaze imyaka 25 .”
Ikiganiro cyakomeje kigera aho Perezida wa Repubulika abazwa niba u Rwanda rwiteguye no kwakira ambasaderi w’u Bufaransa ndetse niba runiteze uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron ubwo hazaba hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25.
Yasubije ko yizeye ko hazaba iterambere mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa kandi ngo bizazana ibintu byinshi birimo gukomeza imibanire ishingiye kuri dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, avuga ko yahozeho mu mateka ariko ishobora kuvugururwa mu bihe biri imbere. Ati: “ Ibyo bizaba nibyo kubera ko ibihe bishya bizana impinduka. Hashize imyaka 2, twakoranaga n’abandi bantu, ubu turakorana na Perezida Macron. Ndatekereza ko afite uko abona ibintu gufunguye, ahari niyo mpamvu yatowe mu Bufaransa, ahagarariye ikintu gishya, gitandukanye. Kubw’ibyo ndatekereza dushobora kugira iterambere ryiza. ”
Yabajijwe niba ku ruhande rw’u Rwanda harabayeho gutumira perezida Macron ngo azasure u Rwanda, hibutswa uruzinduko rwa Sarkozy mu Rwanda abazwa niba cyaba ari ikimenyetso cyiza kuko nabyo (ibimenyetso)bigira icyo bivuze, perezida Kagame asubiza ko batumiye Macron ahubwo hashize igihe. Ati: “ Nibyo twaramutumiye hashize igihe kirekire, ndibuka, ni igihe yabaga perezida. Twarahuye ahantu hatandukanye kandi buri gihe natumiye perezida kuza kureba igihugu cyacu .” Yakomeje avuga ko yizeye ko mu gihe bashaka kubaka umubano mwiza, perezida Macron nawe azishimira kwirebera ibintu ubwe.
Perezida Paul Kagame yabajijwe niba kuri ubu Mushikiwabo agiye kuyobora Francophonie u Rwanda hari ingamba rufite zo kurushaho guteza imbere ururimi rw’Igifaransa, mu gusubiza umukuru w’igihugu abanza gusobanura ibyo yumva anasoma mu binyamakuru bitandukanye ko u Rwanda rutaba muri Francophonie, avuga ko ibyo atazi aho biva. Yasobanuye ko u Rwanda rwemera ikoreshwa ry’indimi 3 ari zo; Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n’Icyongereza. Ati: “ Twongeye Icyongereza ku ndimi twavugaga zari ebyiri ku itangiriro .”
Umukuru w’igihugu yasobanuye ko impamvu Icyongereza cyongerewe mu ndimi zikoreshwa ari ukubera aho u Rwanda ruherereye muri Afurika y’uburasirazuba kandi ibihugu bihatuye bikoresha ICyongereza gusa kandi 90% by’ubucuruzi u Rwanda rubikorana n’ibyo bihugu. Ati: “ Bwaba ari ubucucu bwuzuye wirengagije uko kuri. ”
Yakomeje avuga ko kuba Mushikiwabo agiye kuyobora Francophonie rero ari byo bizatuma igihugu kirushaho guha agaciro Igifaransa.
Mu gusoza iki kiganiro, abanyamakuru babwiye Perezida Kagame ko mu nama ya Francophonie bumvise ko yavuganye Igifaransa n’abandi bakuru b’igihugu asabwa kugira amagambo makeya y’Igifaransa ababwira, asubiza ko yagerageje kukivuga ndetse ko ashobora no kugisoma mu ijwi rirerire.
Yakomeje avuga ariko ko umusabye kukivuga nk’uvuga ururimi rwe byamugora, ariko ko mu muryango we, umufasha n’abana be bane bose bavuga Igifaransa usibye we wenyine. Ati: “ Umugore wanjye n’abana banjye barakize mu ishuri, ariko ku ruhande rwanjye, ndacyarwanya. Ariko ahari nzatera imbere. Ninde ubizi! ”
Tanga igitekerezo