Mu Rwanda abantu binjira mu nzego z’ ubutegetsi mu buryo butandukanye harimo amatora cyangwa batowe n’ iteka rya Perezida wa Repubulika, bamwe bagatinda muri iyo myanya ariko hari n’abatamaramo kabiri.
Usibye abagera ku butegetsi babikesheje amatora kuko baba bazi neza manda ikubiyemo ibihe bazamara abandi bo biragorana kumenya igihe bashobora kumara ku butegetsi. Hari nabandi bashobora kumara igihe mu mirimo yabo babikesheje imyitwarire yabo cyangwa ubushobozi bifitemo.
Kumvira no kubahiriza amahame nshingiro ya politiki ngenderwaho y’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu, kwigirira icyizere, kugira ubunararibonye, kuba inyangamugayo , kunyurwa n’ amafaranga y’ umushahara no kwirinda kwivanga mu nshingano ni amwe mu mabanga akoreshwa n’ abayobozi bamara igihe mu myanya ikomeye ya Leta y’ u Rwanda.
https://www.youtube.com/watch?v=xxhTZI7_e64
Ibi ni bimwe mu byo Bwiza.com, yakusanyije byaba byarafashije aba banyapolitike kuramba mu myanya y’ ubutegetsi.
[caption id="attachment_114518" align="alignnone" width="1024"] Gen. James Kabarebe [/caption]
1.Gen. James Kabarebe: Uyu ni umwe mu basirikare bakuru b’ u Rwanda bafite ubunararibonye kuva mu ntambara yo kubohora igihugu ndetse na nyuma yaho.
Mu Kuboza 2002, nibwo Perezida Kagame yahaye Gen. Kabarebe umwanya wo kuba Umugaba Mukuru w’ Ingabo za RPA, icyo gihe zaje guhinduka RDF.
Kuva muri Mata 2010, James Kabarebe yongeye guhabwa amahirwe yo kuba Minisitiri w’ Ingabo z’ igihugu. Ibigwi yagize ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no mu ntambara yatumye Zaire yongere kwitwa Congo, aho yabaye umugaba mukuru w’ingabo za Congo, bikaba ari ibigwi bidafitwe n’uwariwe wese ku isi kuba waba umugaba w’ingabo z’ibihugu bibiri. Ntiwakwirengagiza uruhare akomeza kugira mu kubaka umutekano w’igihugu hadasizwe no kubaka ingabo z’ igihugu(RDF) bituma akomeza gukenerwa mu ngenamigambi ry’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu.
[caption id="attachment_114523" align="alignnone" width="1000"] Hon. Louise Mushikiwabo [/caption]
2. Louise Mushikiwabo: Uyu mudiplomate yatangiye akazi mu 2008, agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru, kuwa 4 Ukuboza 2009 ubwo yabaye Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga.
Mushikiwabo akorana na Kagame mahwi, kandi bakaba mu ishyaka rimwe, nk’ uko byataganjwe na JA. Umwe mu bakozi ba Leta uzi aba bombi neza, yavuze ko bahuje imikorere n’ imyitwarire, ku buryo nta n’umwe uhabanya n’undi. Ati, “Mushikiwabo ni inyabwenge kandi akunda igihugu, ntatinya ibimukoma mu nkokora ahubwo abinyuranamo ishema”.
Kimwe na Perezida Kagame, Mushikiwabo ntiyihanganira na rimwe umuntu utunga agatoki u Rwanda. Iyo bibaye ntaryama ngo asinzire, ataramara gusubiza uwahirahiye kubikora wese ibi bishobora kuba ari bimwe yabashije kuramba ku butegetsi.
[caption id="attachment_114522" align="alignnone" width="646"] Hon. Bernard Makuza [/caption]
- Bernard Makuza: Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yabanje kuba Ambasaderi w’ u Rwanda mu Burundi, aba Minisitiri w’ Intebe imyaka 11 , kuva muri 2000 kugeza muri 2011, kugeza magingo aya niwe Perezida wa Sena y’ u Rwanda.
Bamwe mu bantu bakoranye byo hafi na Hon. Bernard Makuza kuva akiri ambasaderi w’ u Rwanda mu Burundi ndetse anabaye Minisitiri w’ Intebe, bemeza ko uyu mugabo ari umunyamurava.
Umwe muri aba bakoranye utifuje ko amazina ye atangazwa agira ati” Uyu muyobozi yarantangaje kuko yazaga ku kazi mbere y’ abakozi bose ibyo byatumye natwe dutangira kumutanga kugerayo kuko ntibyumvikanaga uburyo umuyobozi yajya adutanga kugera ku murimo”.
Bernard Makuza kandi azwiho ubuhanga, kuba indorerwamo no kugira igitsure gikomeye (rigueur) mu rwego rwo kunoza umurimo.
[caption id="attachment_114521" align="alignnone" width="1280"] IGP Emmanuel Gasana [/caption]
4. IGP Emmanuel Gasana: Nyuma yo kuzamurwa mu ntera akava ku ipeti rya Lt. Col agabwa Ipeti rya Brigadier General , Perezida Paul Kagame yahise aha Emmanuel Gasana umwanya wo kuyobora polisi y’ igihugu kuva muri 2009.
IGP, Emmanuel Gasana ni umwe mu bayobozi bakuru ba polisi y’ u Rwanda bamaze igihe kinini kuri uyu mwanya bitewe n’ imikorere irangwa ahanini n’ impinduramatwara muri uru rwego.
Ubunyamwuga, kongera umubare w’ abagore muri polisi no gukwirakwiza ibigo birwanya ihohoterwa ni bimwe mu bikorwa byagiye bihabwa imbaraga na Emmanuel Gasana, Kuva IGP. Gasana yatangira kuyobora Polisi, uru rwego rwamaze kuba ikigo cyihagije mu bukungu kimwe n’ ibindi.
[caption id="attachment_114525" align="alignnone" width="900"] Amb.Claver Gatete [/caption]
5. Amb.Claver Gatete: Nyuma yo gukora nk’ inzobere mu by’ ubukungu muri Canada hagati ya 1991 na 1997 yaje guhagararira ishami rya Loni ry’ Iterambere(UNDP) mu Rwanda muri 2000.
Kuva mu Gushyingo 2003 kugeza mu Gushyingo 2005, Gatete Claver yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’ Imari n’ Ingenamigambi.
Nyuma y’ izi nshingano yoherejwe guhagararira u Rwanda mu Bwongereza aza kugaruka mu gihugu ahabwa umuwanya w’ Umuyobozi Wungirije wa Banki Nkuru y’ Igihugu.
Yaje kuzamurwa mu ntera agirwa Umuyobozi Mukuru wa BNR aza no kuba Minisitiri w’ Ingenamigambi yaje aho yavuye agirwa Minisitiri w’ Ibikorwa Remezo.
Usibye amashuri ahanitse yize n’ amahugurwa yakoze hirya no hino mu mahanga, Amb. Gatete azwiho kuba umutekinisiye mu bijyanye n’ icungamari n’ icungamutungo.
[caption id="attachment_114524" align="alignnone" width="640"] John Rwangombwa [/caption]
6. John Rwangombwa: Kuva muri 1998 , Yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’ Ikigo cy’ igihugu cy’ imisosoro n’ amahoro(RRA), muri 2002 aba Umuyobozi w’ Imari ya Leta muri Minisitiri w’ Imari n’ ingenamigambi agenda azamurwa kugeza muri 2009 agirwa Minisitiri ufite mu nshingano ze ingenamigambi.
Nyuma yo kwegukana impamyabumenyi y’ ikirenga mu Buholandi, Uyu munyapolitiki yaranzwe n’ ubunararibonye mu by’ icungamutungo ndetse n’ imyifatire myiza ibyo byatumye arushaho kugirirwa icyizere kugeza magingo niwe Muyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’ U Rwanda.
[caption id="attachment_114520" align="alignnone" width="767"] Dr. Vincent Biruta [/caption]
7. Dr. Vincent Biruta: Nyuma yo kuba Minisistiri w’ umurimo wa Leta, w’ Ibwikorezi n’ itumanaho, Ubuzima no kuyobora Inteko Nshingamategeko umutwe wa Sena kuva muri 2003- 2011, ubu ni Minisitiri ufite mu nshingano ze Ibidukikije.
Abasanzwe bakorana na Dr. Biruta bemeza ko kuba arangwa n’ ubushake bwo guhora ashaka kunguka ubumenyi (update) no kumenya ibivugwa hirya no hino mu rwego rwo guteza imbere abo akorana nabo.
Gaston Rwaka/Bwiza.com
Tanga igitekerezo