U Rwanda rwasobanuye impamvu rwasabye gusubika inama ya kabiri ya komisiyo ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda, yari iteganyijwe ku itariki 18 Ugushyingo I Kampala.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye KTPress ko benshi mu bari kuzaba bagize intumwa z’u Rwanda batari kuboneka kuwa Mbere kubera indi mirimo bafite, biba ngombwa ko basaba Uganda gushaka indi tariki bazahuriraho.
Ati: “Twasabye ko itariki twumvikanyeho yategurwa binyuze mu nzira za dipolomasi.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yemeje ubusabe bw’u Rwanda abinyujije kuri twitter, ko u Rwanda rwasabye gusubika iyi nama.
Ibi byaje nyuma y’amasaha macye u Rwanda na none rushinje Uganda kunyuza ibibazo bya dipolomasi mu itangazamakuru, kandi binyuranyije n’ibyemeranyijwe mu nama yabereye I Kigali.
Opondo akaba akomeje gushinjwa gukomeza kwatsa umuriro binyuze mu bintu atangaza ku mbuga nkoranyambaga no gushyigikira inkuru z’icengezamatwara zibasira u Rwanda.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ariko yemeza ko gusaba gusubika iyi nama nta kindi kibyihishe inyuma usibye kuba intumwa z’u Rwanda zitazaboneka ku itariki 18 Ugushyingo.
Mu cyumweru gishize mu kiganiro n’itangazamakuru nibwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yanenze Uganda kunyuza ibibazo byakanyuze mu nzira za dipolomasi mu itangazamakuru. Ibintu avuga ko bifite ingaruka mu gukemura ibibazo bihari.
Iyi nama ikomeje gusubikwa yari yimuriwe ku itariki 13 Ugushyingo ntiyaba ku mpamvu za Uganda, bitewe n’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sam Kutesa, atari kuboneka, yimurirwa ku itariki 18 Ugushyingo nabwo ikaba yasubitswe bisabwe n’u Rwanda, indi tariki izaberaho ikaba itatangajwe.
Tanga igitekerezo