Nubwo kurota urimo gupfa cyangwa se undi muntu ukunda apfa bigora benshi, ndetse bikanabahangayikisha cyane, ariko biba bifite igisobanuro kinini ku buzima umuntu aba abayemo. Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu bavuga ko iyo umuntu agize inzozi zizamo urupfu akenshi biba ari impamo.
Ese byakubayeho ko urota inzozi ziteye ubwoba? Niba byarakubayeho ushobora kuba waranarose wapfuye cyangwa se ukarota upfa ukongera ukazuka! Biba biteye ubwoba ku buryo hariho abemeza ko ari zo nzozi mbi zishobora kuba zibaho. Urugero bifashisha n’uko nta muntu udakunda kubaho, bityo rero ubwoba bw’izi nzozi ntibusanzwe. Abahanga mu gusobanura inzozi bavuga ko biba ari ukuri buriya iyo umuntu arose arimo gupfa cyangwa se yapfuye.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo gusinzira no gusobanura inzozi yitwa Shelby Harris, yo mu kigo cya Sleepopolis yagize iti "Niba warigeze kurotaho izi nzozi, menya ko utari wenyine kuko ni benshi bazirota rwose. Birasanzwe ko umuntu yarota inzozi nk’izi z’urupfu."
Reka turebe bimwe mu bisobanuro bya zimwe mu nzozi zijyanye n’urupfu
Impuguke yitwa Loewenberg isobanura ko kurota urupfu buri gihe bitaba bisobanuye gupfa byanyabyo. Ahubwo biba bigaragaza impinduka runaka zigiye kuba, cyangwa se hari igice cy’ubuzima bwawe gihagaze mu mikorere yacyo isanzwe. Gusa nanone bishobora no kuba integuza ikuburira ko ubuzima bwawe bugeze ku musozo nk’uko twese tubizi.
Urugero niba urose umuntu runaka yapfuye akenshi biba bisobanuye ko umubano mwari mufitanye wahindutse, cyangwa se hari impinduka zidasanzwe mu mibanire yanyu. Bityo rero inzozi zishobora kuguhishurira ibintu bidasanzwe bigiye kukubaho kandi rimwe na rimwe bikaba neza nk’uko wabirose.
Loewenberg akangurira abantu kudafata izi nzozi nk’ibihuha, ahubwo bakazifata nk’ubutumwa budasanzwe bwo mu gice cy’imitekerereze bubamenyesha ko ari cyo gihe cyo guhinduka, ndetse no gukura mu buryo bumwe cyangwa se ubundi. Lauri Loewenberg nk’umuhanga mu gusobanura inzozi zitandukanye, akomeza avuga ko inzozi ziba ari nk’ibimenyetso by’ubuhanuzi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’aba bahanga mu gusesengura inzozi, bwerekanye ko iyo hari agace k’ubuzima bwawe kari kurangira, ubwonko butangira kubikugaragariza mu mashusho y’urupfu. Akenshi ni ikimenyetso cyo kuba wagira ibintu uhagarika byaba ngombwa ukabireka bikagenda.
Bimera gute kurota umuntu apfa?
Bitewe n’uruhurirane rw’amarangamutima menshi izi nzozi zizana, abenshi barababara cyane bakumva bibateye ubwoba budasanzwe, bamwe bibatera kugira agahinda, abandi bagacanganyikirwa ndetse n’amatsiko akaba menshi. Muganga Harris, avuga ko bidashoboka ko aya marangamutima yose umuntu yayahunga mu gihe yarose inzozi zifite aho zihuriye n’urupfu.
Nyuma yo kurota izi nzozi, hariho abagaragaza ibindi bimenyetso nko gutera cyane k’umutima, kunanirwa guhumeka, kubira ibyuya byinshi ndetse n’amaguru agatitira igihe bari mu nzozi. Bitewe n’ikigero wibukaho inzozi warose ndetse n’ubukana bwazo, amarangamutima yawe ashobora guhindura imyitwarire yawe ukimara kubyuka.
Muganga Harris, yongeyeho ko kurota umuntu apfa bishobora gutuma umuntu atekereza ku bintu biri kumubaho muri icyo gihe akaba yabihuza n’icyo izo nzozi zishatse gusobanura ku buzima bwe.
Harris yasobanuye ko buri gihe inzozi zifitanye isano n’urupfu zitaba zisobanuye iteka ko hari ikintu kibi giteganyijwe kuba, ahubwo inzozi akenshi zerekana ibintu umuntu aba ari gukora, ibyo atekereza, yumvise cyangwa se yabonye.
Tanga igitekerezo