Umwe mu bayobozi b’u Rwanda avuga ko bibabaje kubona igihugu gikomeye nka Afurika y’Epfo gikoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahahungiye, agashimangira ko ibimenyetso byakoreshejwe mu gucira urubanza abashinjwaga kugerageza kwica Kayumba Nyamwasa ari akazi ka RNC ku bufatanye na bamwe mu bapolisi ba Afurika y’Epfo bamunzwe na ruswa agasanga ari ko bizagenda no ku iyicwa rya Karegeya.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwo muri Afurika y’Epfo, Dailymaverick.co.za itangira igaruka ku biheruka gutangazwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Lindiwe Sisulu, ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo bifuza kugirana imishyikirano na Guverinoma y’u Rwanda, aho Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yasubije ko umuyobozi wese muri Afurika y’Epfo wifuza ko u Rwanda rwashyikirana n’abantu bahamijwe ibyaha bihishe muri iki gihugu yabikora ku giti cye ariko atabishyizemo u Rwanda.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru kuwa Mbere ushize, minisitiri Sisulu uvuga ko igihugu cye cyatangiye gushaka uko umubano wacyo n’u Rwanda wasubira mu buryo, yabajijwe niba kubyutsa dosiye y’iyicwa rya Patrick Karegeya, bidashobora kubangamira iyi nzira, asubiza ko adatekereza ko bizabangamira imbaraga ziri gushyirwa mu gushaka kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu.
Umushinjacyaha mukuru, Yusuf Baba, w’urukiko rwa Randburg aherutse gutangaza ko urubanza kw’iyicwa rya Patrick Karegeya mu rukiko ruzatangira kuwa 16 Mutarama 2019.
Patrick Karegeya wigeze kuba umukuru w’iperereza mu Rwanda yiciwe muri Sandton Hotel kuwa 31 Ukuboza 2013, benshi mu banyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo barimo Kayumba Nyamwasa bashinja Guverinoma y’u Rwanda kuba inyuma y’iyicwa rye.
Uru rubuga dukesha iyi nkuru rukavuga ko umwe mu bayobozi b’u Rwanda yemeza ko ibimenyetso byifashishijwe mu gucira urubanza abagize uruhare mu gushaka kwica Kayumba Nyamwasa mu 2010 n’ibimenyetso bishobora kwifashishwa muri uru rubanza rwa Karegeya atari ibimenyetso biba byakusanyijwe n’urwego rw’ubugenzacyaha rwa Afurika y’Epfo ruzwi nka Hawks cyangwa igipolisi, ahubwo ari umurimo wa RNC ubwayo ifatanyije n’abapolisi n’abashinzwe iperereza ba Afurika y’Epfo bamunzwe na ruswa hagamijwe amanota ya politiki.
Uyu muyobozi uru rubuga rutatangaje amazina ye, yabajije impamvu iyi dosiye ku iyicwa rya Karegeya yubuwe nyuma y’imyaka 5 apfuye.
Ati: “ Birababaje kubona igihugu gikomeye nka Afurika y’Epfo gikoreshwa mu marangamutima n’aba barwanya ubutegetsi ..”
Uyu muyobozi yakomeje atangaza ko urubanza ku iyicwa rya Karegeya ruzarangira nk’uko urubanza rwa Kayumba rwarangiye, aho ngo abahamijwe icyaha nta kintu cyabahuzaga n’u Rwanda cyangwa ngo bemere ko ari rwo rwabatumye, ariko mu rwego rwo gushimisha Kayumba ngo umucamanza akaba yaremeje ko bafite aho bahuriye na Kigali ariko ntagire uwo atunga urutoki.
Ibi ngo byahaye Kayumba amanota ya politiki nk’uko uyu muyobozi yabyemeje, kandi ngo abona ari ko bizagenda no kuri Karegeya.
Uyu muyobozi yaboneyeho no kwemeza ko ibiherutse gutangazwa na minisitiri Sisulu ahubwo bisubiza inyuma imbaraga zishyirwa mu gushaka kugarura umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Tanga igitekerezo