Umuherwekazi, akaba n’umubyeyi wabana batanu Zari Hassan yatunguranye ashyira hanze itariki azakoreraho ubukwe n’umugabo yasimbuje Diamond yahimbye amazina ya "King Bae".
Zari yatangaje aya magambo nyuma y’iminsi ari murukundo rw’ibanga n’umugabo utazwi cyane ko akunze mumuhisha igihe cyose bifotoje barikumwe ndetse n’amazina akoresha(amwita akaba atandukanye naye bwite)
Yagize ati"ku mugaragaro ngiye gusezerana ku munsi wa Nelson Mandela (18 Nyakanga 2020), bizaba ari ibyagatangaza ikindi kandi nizeyeko umunsi umwe Afurika izagira abayobozi batanu bameze nka Mandela "
Bivugwa ko uyu mugabo Zari adakunda kwerekana ari umunya-Politiki mu gihugu cy’Afurika yepfo ndetse afite n’ikompanyi(Company) ikora iby’ubucuruzi.
Zari kuva yatandukana na Yvan Ssemwanga amusigiye abana batatu, yahise akundana na Diamond Platnumz nawe batandukanye amusigiye abana babiri bikaba bivugwa ko ubu ashobora kuba agiye gukora ubukwe mu gihe aba bose bakundanye batari barigeze basezerana.
Tanga igitekerezo