Perezida Museveni yagize Maj. Gen. Kandiho umujyanama we mukuru
Rutsiro: Karinda afunzwe akekwaho kwica umugore babanaga batarasezeranye
Hari abatazi inyungu ziva mu guhoberana! Sobanukirwa akamaro kabyo
Home > ... > Forum 443
14 December 2019, 09:58, by Paul
Muraho neza!
Burya mubuzima, kubemera Imana, niyo igena ubuzima bw’umuntu uko buzagenda kuva akiri urusoro, kugeza umunsi wa none. Ibyo umuntu agenda anyuramo, ntibijya biyitungura.
Nibyiza kwegera Imana, ugasenga, kandi ukayizera ko izabikora. Iyakugize umukobwa, niyo izaguha n’Umugabo mugihe gikwiriye kandi igihe gikwiriye sicyo wowe utekereza, cyangwa abandi bakubwira.
Utuze. Ntamarozi, nta mwaku, birasanzwe ko bamwe bashaka batebutse, abandi bagashaka batinze. uzabona ko bamwe bashatse mbere harimo abashenye ingo zabo, abandi bashatse batinze bubatse neza. Muri bo harimo abashatse barutwa nawe utarashaka.
Rero, usenge Imana, singusabye gusengesha, kuko bamwe bavugako basengera ibibazo by;abantu ahubwo bakabyongera ubukana, abandi babikora bashaka kurya. Aha rero ukwiriye kwitonda, Ugatuza, waba usenga cyangwa udasenga Imana niyo igena ubuzima bw’Abantu bayo. Dore Isi yabaye mpa nguhe kuburyo urukundo rubanziriza abajya gushakana rutagifitwe na bose, ariko abarufite muzubakana mukanezerwa ntiwamurebesha ijisho, ngo umumenye keretse Imana.
Iki kibazo koko niba kiguhangayikishije ukibwire Imana yitwa Uwiteka kuko ariyo gusa ishobora byose, nubwo ntahakanye ko habaho izindi mana.
Mugire amahoro
This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.
*Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa
Please leave this field empty: