Home > ... > Forum 444

Ndi umuganga kandi mfite amafaranga, mbabazwa n’uko abasore bantinya nkaba mbona ngumiwe- Nkore iki?

14 December 2019, 10:06, by Paul

Muraho neza!

Burya mubuzima, kubemera Imana, niyo igena ubuzima bw’umuntu uko buzagenda kuva akiri urusoro, kugeza umunsi wa none. Ibyo umuntu agenda anyuramo, ntibijya biyitungura.
Nibyiza kwegera Imana, ugasenga, kandi ukayizera ko izabikora. Iyakugize umukobwa, niyo izaguha n’Umugabo mugihe gikwiriye kandi igihe gikwiriye sicyo wowe utekereza, cyangwa abandi bakubwira.
Utuze. Ntamarozi, nta mwaku, birasanzwe ko bamwe bashaka batebutse, abandi bagashaka batinze. uzabona ko bamwe bashatse mbere harimo abashenye ingo zabo, abandi bashatse batinze bubatse neza. Muri bo harimo abashatse barutwa nawe utarashaka.
Rero, usenge Imana, singusabye gusengesha, kuko bamwe bavugako basengera ibibazo by;abantu ahubwo bakabyongera ubukana, abandi babikora bashaka kurya. Aha rero ukwiriye kwitonda, Ugatuza, waba usenga cyangwa udasenga Imana niyo igena ubuzima bw’Abantu bayo. Dore Isi yabaye mpa nguhe kuburyo urukundo rubanziriza abajya gushakana rutagifitwe na bose, ariko abarufite muzubakana mukanezerwa ntiwamurebesha ijisho, ngo umumenye keretse Imana. Iki kibazo koko niba kiguhangayikishije ukibwire Imana yitwa Uwiteka kuko ariyo gusa ishobora byose, nubwo ntahakanye ko habaho izindi mana.

Mugire amahoro

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa