2017-2024: FPR izashyiraho uburezi bufite ireme, bugera kuri bose, abaturage bose bashobore kwivuza neza

Sangiza iyi nkuru

Umuryango FPR Inkotanyi ugaragaza ko mu bikorwa politiki byawo bizashyirwa mu bikorwa kuva mu mwaka wa 2017 kugeza mu wa 2024 , izateza imbere uburezi bufite ireme, bugera kuri bose, mu gihe abaturage bose bazafashwa kwivuza neza kandi bagahabwa n’ubuvuzi bwihariye.

Uyu muryango ugaragaza ko uzageza ku Banyarwanda izi serivisi ibicishije muri gahunda y’imibereho myiza, izubakira ku bindi wagiye ugeraho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibyo wakoze muri manda ishize ya 2010- 2017 byari byashyizwe muri Manifesto yawo

Guverinoma y’u Rwanda iyobowe n’Umuryango FPR-INKOTANYI, yashyizeho ibyangombwa by’ibanze kugira ngo Umunyarwanda abeho neza. Aho u Rwanda rugeze ubu, ni ngombwa ko haterwa indi ntambwe iganisha ku Munyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza, mu muryango utekanye. Iyi akaba ari yo ntego FPR INKOTANYI ifite muri iyi Manifesto ya 2017-2024.

Mu Burezi

Mu burezi, hashyizweho gahunda y’uburezi bw’ibanze kuri bose (12 YBE), hongerewe umubare w’ibyumba by’amashuri, hatangijwe gahunda y’amashuri y’imyuga (TVETs) ku rwego rw’Igihugu, hanavugururwa imfashanyigisho bigamije guhuza inyigisho n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.Umubare w’amashuri makuru na Kaminuza wariyongereye.

Mu buzima

Hashyizweho gahunda zifatika zo guteza imbere ubuzima, harimo gushyira imbaraga mu bwisungane mu kwivuza, aho 84% y’Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza. Serivisi z’ubuzima zakomeje kwegerezwa abaturage, ku buryo mu gihugu cyose, umubare w’ibigo by’ubuvuzi wavuye kuri 579 mu 2010 ugera kuri 905 mu 2015.

Umubare w’abaforomo wavuye kuri 8,049 mu 2010 ugera kuri 8,898 mu 2015, na ho uw’abaganga wavuye kuri 604 mu 2010 ugera kuri 709 mu 2015. Hanashyizweho kandi abajyanama b’ubuzima mu midugudu yose.

Impfu z’abana zaragabanutse ziva kuri 76 ku 1,000 zigera kuri 50 ku1,000. Iz’ ababyeyi bapfa babyara, nazo zaragabanutse ziva kuri 476 ku bihumbi 100 zigera kuri 210. Ibi byose byagezweho byagezweho hagati ya 2010-2014.

Ababana n’ubwandu bwa SIDA bose babona imiti igabanya ubukana, bagiye babumbirwa no muri za koperative zitandukanye zituma bakomeza kwisungana no kwiteza imbere.

Abanyarwanda bakomeje kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, ku buryo umubare w’abana bavuka ku mugore wagabanutse kuva kuri 4.6 kugeza kuri 4.2.

Hashyizweho Ikigega cy’ubwishingizi gifasha abagore bakorera umushahara, babyaye, kubona umushahara wabo wose mu gihe cy’ikiruhuko cy’ababyeyi cy’amezi atatu.

Hakomeje kandi gushyirwa imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda bose kugira isuku.

Ibyakozwe mu gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Gahunda ya Girinka yakomeje gushyirwa mu bikorwa, ifasha mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi cyane cyane mu bana.

Abaturage bari batuye muri Nyakatsi bafashijwe gutura heza, gahunda ya VUP yashyizwe mu bikorwa mu mirenge yose 416, aho mu mwaka wa 2010 yari mu mirenge 60.

Ingengo y’imari yo gufasha abatishoboye yikubye inshuro zirenze ebyiri. Na ho umubare w’abatishoboye babona inkunga y’ingoboka wavuye ku ngo 9,692 ugera kuri 85,899. Inguzanyo ziciriritse ku baturage bo mu cyaro zatanzwe mu rwego rwa VUP zingana na miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda zahawe imishinga mito ingana na 93,962 irimo abaturage 366,558.

Ibi byose byagize uruhare mu gukura abaturage mu bukene bukabije, bityo bashobora kuzamura impuzandengo y’imyaka yo kubaho y’Umunyarwanda, aho yavuye ku myaka 62 mu 2010 ikagera ku myaka 67 mu 2016.

Ibiteganyijwe muri 2017-2024

Nubwo uyu muryango wemeza ko wafashije Abanyarwanda kugera kuri byinshi ngo gahunda z’imibereho myiza ziracyafite intambwe zigomba gutera, kugira ngo Umunyarwanda arusheho kubaho neza. Ni yo mpamvu, Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri izi gahunda zikurikira.

Uzubaka uburezi bufite ireme, bugera kuri bose, kandi buteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi. Ibyo bizajyana no gushyiraho uburyo bunoze bwo guteza imbere ubuzima buzira umuze, hirindwa indwara, habonezwa urubyaro, hanigishwa ubuzima bw’imyororokere kuri bose, no mu rubyiruko by’umyihariko.

Uzashyiraho uburyo buhamye bwo kurengera abatishoboye no guteza imbere imibereho y’abaturage, hagamijwe kurandura ubukene bukabije no kubaka umuco wo kwigira. Kugira umuryango nyarwanda wishoboye, uha agaciro umugore n’umwana, kandi ukaba ipfundo ry’umuco n’iterambere by’Igihugu.

Uzihatira gutanga serivisi z’ubuzima zifite ireme kuri bose, kandi zishyira imbere inyungu z’umuturage. Kugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza mu muryango.

Uyu muryango ugamije kugira Umunyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi, ubuzima bwiza, kandi ubayeho neza mu muryango utekanye. Ku bw’izo mpamvu, hazakorwa ibikorwa bitandukanye.

Uti “Hazashyirwaho uburezi bufite ireme, bugera kuri bose, kandi buteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi. Hazaharanirwa uburezi bwa bose, by’umwihariko ku rwego rw’amashuri y’incuke, n’urw’abafite ubumuga.”

Ingufu zizakomeza kwongerwa mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri; Hazongerwa ireme ry’ uburezi mu bufatanye n’ abikorera, hazamurwe ubumenyi n’imibereho myiza by’abarezi, abanyeshuri bagezweho ibikoresho bakeneye.Hazongerwa umubare w’amashuri y’ubumenyi rusange n’ay’imyuga, yongererwe ubushobozi, hibandwa ku bumenyi n’ubumenyingiro, bijyanye n’isoko ry’umurimo no kwihangira imirimo.

Hazubakwa urwego rw’ikoranabuhanga mu burezi mu byiciro by’amashuri byose, hagamijwe kugira uburezi bw’indashyikirwa. Hazongerwa umubare w’amashuri y’icyitegererezo, harimo n’ay’abikorera, bigamije kwigishiriza mu Rwanda abashaka amashuri meza hanze.

Umuryango uvuga ko uzubaka Serivisi z’ubuzima zifite ireme kuri bose kandi zishyira imbere inyungu z’umuturage.

Uti “Hazashyirwaho uburyo butuma abaturage bose bashobora kwivuza neza bakabona ubuvuzi bwihariye , kandi havugururwe ubwishingizi mu buvuzi.”

Izo mbaraga kandi zizongerwa u mirire myiza y’abana, hanagabanywe impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara.

Umubare w’abaganga, abaforomo, abaganga b’inzobere, n’ abayobozi b’ibitaro uzongerwa, hanazamurwa ireme ry’ imyigishirize yabo.

Umuco wo kwirinda indwara muri rusange, iz’ibyorezo n’izitandura by’umwihariko nazo uzatezwa imbere hagamijwe kugira abaturage bafite ubuzima bwiza n’ingufu zo gukorera igihugu.

Mu bindi, hazashyirwaho ibigo by’ubuvuzi bw’icyitegererezo, birimo n’iby’abikorera, hagamijwe kuvurira mu gihugu Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Hazatezwa imbere inganda zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, kandi hashyirwe imbaraga mu bushakashatsi bujyanye n’ubuvuzi.

Ibyo bizajyana no gushyiraho uburyo bunoze bwo guteza imbere ubuzima buzira umuze, hirindwa indwara, habonezwa urubyaro, hanigishwa ubuzima bw’imyororokere kuri bose, no mu rubyiruko by’umwihariko.

Uyu muryango uvuga ko uzimakaza umuco w’isuku n’isukura mu baturage, hubakwe uburyo buhoraho bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose.

Hazashyirwaho uburyo bunoze butuma siporo kuri bose, imikino n’imyidagaduro biba umuco n’umwuga mu Banyarwanda.

Uburyo bukoreshwa mu guteza imbere siporo buzavugururwa, hashyirwa imbara mu mikino n’imyidagaduro mu mashuri no kwigisha ubuzima bw’imyororokere, hagamijwe guca inda zitateganyijwe n’indwara zandura mu rubyiruko, no gukangurira Abanyarwanda gahunda yo kuboneza urubyaro.

Hazashyirwaho uburyo buhamye bwo kurengera abatishoboye hatezwe imbere imibereho y’abaturage, hagamijwe kurandura ubukene bukabije no kubaka umuco wo kwigira. Hazanozwa imikorere ya gahunda zifasha abatishoboye, hagamijwe kubatoza imyumvire yo kwigira.

FPR Inkotanyi izanoza imikoranire ihamye hagati y’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero n’abikorera, hagamijwe kurandura ubukene bukabije.

Hazashyirwaho uburyo bwihariye kandi bushingiye ku muco nyarwanda bwo kwita ku bageze mu zabukuru n’abafite ubumuga batishoboye.

Mu bindi hazashyirwa imbaraga mu buryo bwo gufasha imiryango ikennye kubona amatungo magufi, no muri gahunda ya Girinka, hananozwe imicungire yayo.

Ingingo yindi ni uguharanira kugira umuryango nyarwanda wishoboye, uha agaciro umugore n’umwana, kandi ukaba ipfundo ry’umuco n’iterambere by’Igihugu, abagore n’urubyiruko bakomeza kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu, binyuze mu kubaka ubushobozi, gukorera mu makoperative no gukoresha neza ibigo by’imari n’ikoranabuhanga.

Izindi ngamba zizashyirwaho kandi zihoraho zigamije guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, hashingiwe ku gukumira, guhana abarikora no gufasha abarikorewe.

Hazakomezwa gahunda yo kurerera abana b’imfubyi mu muryango. Hazanozwa gahunda nyinshi zikorerwa ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo zitange umusaruro.

Icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu byiciro byose by’abaturage bizakomeza gukumirwa , himakazwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, inzego zibishinzwe zikangurirwe gushaka no gutunganya ibibuga bya siporo mu tugari n’inzu z’urubyiruko ku murenge, ku bufatanye bw’abaturage, abikorera n’ imiryango itari iya Leta, hagamijwe guteza imbere impano ziboneka mu rubyiruko no mu bahanzi by’umwihariko.

Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda bizigishwa mu buryo buhamye bwo kwigisha ku Banyarwanda bo mu mahanga n’ab’imbere mu gihugu, hakoreshejwe ikoranabuhanga, n’itorero ku mudugudu.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Ntakirutimana Deus

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *