Inama mpuzamahanga zabaye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2016 zinjirije u Rwanda amadolari ya Amerika asaga miliyoni 47 , izikomeje kuba muri uyu mwaka wa 2017 zizinjiza izisaga 64.
Ibi ni ibitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibindi bikorwa bibera mu Rwanda (Rwanda Convention Bureau).
Ubuyobozi bw’iki kigo bwongeraho ko mu myaka itanu ishize amadevize aturuka ku nama zibera mu Rwanda yikubye ku kigero cya 25% bitewe n’imitegurire ndetse n’imitangire myiza ya serivisi zihabwa abitabira ibyo bikorwa mu Rwanda nkuko RBA yabitangaje
Uretse miliyoni zisaga 47 yinjiye mu mwaka ushize ubwo u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga 42 , muri uyu wa 2017 byitezwe ko hazinjira asaga miliyoni 64 mu nama mpuzamahanga 55 u Rwanda ruzakira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi mukuru w ‘agateganyo w iki kigo Frank Murangwa, asaba Abanyarwanda gukomeza kwimakaza umuco mwiza wo kwakira neza ba mukerarugendo baza mu Rwanda bakababyaza umusaruro.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kwagura ubukerarugendo hibandwa ku kwakira inama mpuzamahanga, ibiganiro,, n’ibikorwa bitandukanye, byiswe MICE mu magambo ahinnye y’Icyongereza (Meetings, Incentives, Conferences and Events).
Iyi gahunda yatangijwe muri 2014 nk’imwe muri gahunda z’imyaka irindwi za Guverinoma, zigamije gukomeza gushyigikira inkingi enye zayo arizo imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
RDB muri 2016 yatangaje ko ko umwaka wa 2015 ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjije miliyoni 39 z’amadolari, zivuye kuri 29 zari zinjiye mu mwaka wa 2014.
Icyo gihe yari yihaye icyizere ko azainjizwa mu mwaka wa 2016 azarenga miliyoni 35 z’amadolari ya Amerika.
Muri 2014, u Rwanda rwakiriye abashyitsi bitabiriye inama bangana na 19 085 mu gihe muri 2013 bari 15 441. Mu wa 2015 bariyongereye bagera kuri 25 932 bingana na 36% ugereranyije na 2014.

Mu nama mpuzamahanga zikomeye u Rwanda rwakiriye muri 2016 zirimo iy’igaga ku bukungu (WEF) iy’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU).
Intego ihari ni uko umusaruro uturuka ku kwakira inama uzagera kuri miliyoni 207 z’amadolari muri Kamena 2018. Ibyo ngo bizagerwaho kubera imbaraga leta yashize mu kwagura ibikorwaremezo by’ahakirirwa izo nama ifatanyije n’abikorera. Ibyo bikorwa birimo Hoteli Marriot, Nobilis, Sheraton, Zinc Kigali hotel, Radisson n’izindi.

Hotel nshya iheruka gutahwa ku mugaragaro ni Radisson Blu Hotel& Convention Center yatashywe tariki 8 Nyakanga 2016. Iyi nyubako ikoreramo hoteli ikomeye ku isi ya Radison Blu Hotel, yakira n’inama n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Kigali Convention Center ifite Radisson Blu, hotel y’inyenyeri eshanu, byumba 292, birimo 201 bisanzwe, bitanu biri ku rwego rwo kwakira Umukuru w’Igihugu na kimwe cyakwakira umwami; n’ibindi 68 byiyubashye byakira abandi bayobozi bakomeye

Iyi hoteli mu itahwa ryayo yabanjirijwe na Marriot, yatashywe ku mugaragaro tariki 10 Nyakanga 2016. Igizwe n’amagorofa atanu n’ ibyumba 254 byo kuraramo, ikaba ishobora gucumbikira abantu bagera kuri 320. Ifite kandi ibyumba 10 byo gukoreramo inama kuva ku byakira abantu 50 kugera kuri 650, na parikingi y’imyanya 120.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo hatahwaga Marriot Hotel, RDB yatangaje ko gahunda ihari ari uko hakongerwa ibyumba by’amahoteli bikaba nibura 13,800 muri uyu mwaka wa 2017 bivuye ku bisaga 8000 hirya no hino mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/bwiza.com
Â
Â


