Niba ushaka gukora imibonano mpuzabitsina nyayo, dore igihe gikwiye igomba kumara

Ubushakashatsi: Igihe imibonano mpuzabitsina igomba kumara ngo abashakanye banyurwe Abantu benshi bakunda kwibaza igihe cya nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z’igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu mwaka wa 2005, nibwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro. Nyuma […]

Koreya ya Ruguru yarashe misile eshatu mu nyanja

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyavuze ko Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu bya misile bitatu. Abategetsi muri Koreya y’Epfo bavuze ko ibi bisasu byarekuriwe mu ntara ya Gangwon muri Koreya y’Amajyaruguru bigenda ku bilometero 250. Kuva Pyongyang yarasa ibisasu ndengamigabane bya misile mu kwezi kwa karindwi, yatanze impuruza ko izarekura ibindi bisasu bya […]

Perezida Trump yahaye imbabazi umupolisi wahamwe n’icyaha cy’agasuzuguro

Perezida wa leta Zunze Ubumzwe za Amerika Donald Trump yahaye imbabazi uwahoze ari umuyobozi wa polisi muri leta ya Arizona wahamwe n’icyaha cy’agasuzuguro. Joe Arpaio, w’imyaka 85, yahamijwe icyaha n’urukiko nyuma yo gusuzugura umwanzuro warwo wamutegekaga guhagarika ibikorwa byo kwibasira abashoferi b’abimukira nkuko BBC yabitangaje. Byari byitezwe ko agomba gukatirwa igihano mu Kwakira uyu mwaka. […]

Producer Fayzo yavuze ibanga yakoresheje ngo amashusho y'indirimbo ya Yvery amenyekane

Producer Fayzo usanzwe amenyereweho gutunganya amashusho y’indirimbo, aragaragaza impamvu indirimbo z’abanyarwanda zidakinwa kuri televiziyo mpuzamahanga, akanagaruka ku mashusho y’indirimbo ya Yvery aherutse gushyirwa ahagaragara. Uyu Fayzo amaze iminsi mike ashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “ Nkuko njya mbirota”. Mu kiganiro kigufi na Bwiza.com, akaba yaravuze ibanga ryatumye aya mashusho akundwa, dore ko ari we wayakoze. […]

Uko ibikorwa by'umuganda byagiye byitabirwa hirya no hino mu Rwanda(Amafoto)

Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda no mu mahanga bitabiriye igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama. Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bifite agaciro kanini nko gusiza imihanda, kubaka inzu n’ibindi. Hamwe na hamwe wasojwe no kwishyurira abatishiboye mituweli. Mu karere ka Gatsibo abahavuka bibumbiye mu ihuriro ya “Gatsibo brothers and sisters community” bishyuriye mituweli abatishoboye […]

Rusizi :Urukiko rwaregewe umusore ukekwaho kwicisha nyina ifuni akanakomeretsa se

Umusore w’imyaka 27 witwa Habiyaremye Egide mu Kagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi akarere ka Rusizi, akurikiranywe n’ubutabera kwica nyina umubyara no gukomeretsa se. Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi bwaregeye Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi uyu musore muri iki cyumweru. Habiyaremye akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina umubyara, Kamunazi Marcelline w’imyaka 62. Ikindi ni icyo gukomeretsa […]

Umubyeyi uzashaka kukuroga agushyiramo ingengabitekerezo ya Jenoside uzamusuzugure

Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya ESIM riherereye mu Murenge wa Kiramuruzi ho mukarere ka Gatsibo, basabwe kujya bamagana bakananyomoza ababyeyi babo mu gihe bashaka kubacengezamo ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside. Babisabwe n’umuyobozi w’iri shuri Habiyambere CĂ©lestin kuwa 23 Kanama 2017. Hari mu kiganiro ku kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo bagejejweho n’ umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo […]

Burundi: Sosiyete Sivile irasaba ICC kubukurikirana butarivana burundu muri uru rukiko

Imiryango igize ihuriro rya sosiyete sivile mu Burundi irasaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gukurikirana iki gihugu ku byaha gishinjwa by’ihungabnywa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibyibasiye inyokomuntu , mbere yuko itariki iki gihugu cyemerewe kwivana burundu mu bihugu bigengwa n’uru rukiko, igera. Iki gihugu kirashinjwa ibi byaha kuva muri Mata 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza […]

Bimwe mu bice by'ingenzi ku mugore biba byuzuye uburyohe mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina

Umubiri w’umuntu wubakanye ibice bitandukanye byuzuye uburyohe no kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina mu gihe hagize ubikoraho. Ibi bice biri ugutatu : 1. Hari ahaza ku mwanya wa mbere. Ibyo bice biza ku mwanya wa mbere ni « Igitsina gabo ku bagabo n’igitsina gore ku bagore ». Gusa ariko ku gitsina gore agace kitwa « clitoris […]

Kamonyi: Abo mu murenge wa Karama bizihije umuganura borozanya

Umunsi w’umuganura mu Murenge wa Karama wo mu karere ka Kamonyi, waranzwe n’igikorwa cy’ubusabane cyanajemo icyo koroza umuryango utishoboye na wo ngo ubashe kwivana mu bukene. Ku wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2017, nibwo abaturage bo muri Karama bizihije uyu munsi w’umuganura, bagabira Mukandayambaje Clementine, ihene izamufasha kwikura mu bukene. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye […]

Umuhanzi Saida Karoli atewe impungenge n’umuntu wamubwiye ko azamwica

Saida Karoli, umuhanzi w’umunyabigwi muri Afurika, yatangaje ko ubuzima bwe bubangamiwe ndetse yumva afite impagarara mu mutima nyuma yo guhamagarwa n’umuntu atazi kuri telefoni ye igendanwa akamubwira ko azamwica. Ibi byabaye kuri uyu muhanzi ubwo yari mu myiteguro yo kujya gutanga ikiganiro kuri radiyo imwe yo mu gihugu cya Tanzaniya mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoje. […]

Amerika: Imfungwa yishwe hakoreshejwe ubumara bushya butababaza

Imfungwa iharanira kwishyira hejuru kw’abazungu yishe abantu abaziza inkomoko yabo mu imyaka 30 ishize, yishwe atewe urushinge rurimo ubumara. Mark Asay ni we muzungu wa mbere mu mateka y”intara ya Florida yishwe kubera yishe umwirabura, nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe rikurikiranira hagufi ishirwa mu bikorwa ry’igihano cyo gupfa. Asay w’imyaka 53, yahamwe n’icyaha cyo kwica abantu babiri […]