Producer Fayzo yavuze ibanga yakoresheje ngo amashusho y'indirimbo ya Yvery amenyekane

Sangiza iyi nkuru

Producer Fayzo usanzwe amenyereweho gutunganya amashusho y’indirimbo, aragaragaza impamvu indirimbo z’abanyarwanda zidakinwa kuri televiziyo mpuzamahanga, akanagaruka ku mashusho y’indirimbo ya Yvery aherutse gushyirwa ahagaragara.
Uyu Fayzo amaze iminsi mike ashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa “ Nkuko njya mbirota”.
Mu kiganiro kigufi na Bwiza.com, akaba yaravuze ibanga ryatumye aya mashusho akundwa, dore ko ari we wayakoze.
Yagize ati “Mu gukora iriya Vedeo, hari ubumenyi bwinshi nari narungutse, nibwo rero nakoresheje ku ndirimbo ya Yvrey, hari amabara meza namenye adasanzwe akoreshwa hano mu Rwanda, ikindi iriya ndirimbo twayitayeho cyane, twaratekereje, icyo nashatse kugaragaza muri iriya ndirimbo ni uguhuza ibivugwa mu ndirimbo n’amashusho, niba bavuzemo ubukwe bukagaragaramo n’ibindi mbese, ikindi imyambarire ndetse n’aho gufatira amashusho ni bimwe mubyo twitwayeho cyane”.
Yakomeje avuga ko uburyo abantu bakiriye iyi ndirimbo ari bwiza cyane, ndetse hari n’abahanzi bayibonye ngo batangira kumugana ngo abakorere indirimbo. Mu byumweru 3 bishize igiye hanze imaze kurebwa n’abasaga 153,393.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abajijwe igisabwa ngo indirimbo zikorerwa mu Rwanda zigere ku buryo bworoshye ku matereviziyo mpuzamahanga, kuri Fayzo ngo asanga kumenya amakuru y’ababigiramo uruhare ngo bashyikirizwe izi ndirimbo aricyo gisigaye nk’imbogamizi.
Yagize ati” Ibikorwa dukorwa rwose biri ku rwego rwo guca ku mateleviziyo mpuzamahanga, ikibura ni ukubona amakuru y’abantu baba bashinzwe gucisha ibihangano byacu kuri ayo mateleviziyo, kamera abandi bakoresha natwe nizo dukoresha, kumenya ibikenewe nicyo cyonyine kitugora”.
Fayzo yasoje abwira abakunzi b’umuziki nyarwanda ko ari kubateganyiriza amashusho y’indirimbo z’abahanzi barimo King James, Yemba Voice , Uncle Austin na Aime Bluston.

YouTube player

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *