Raporo y’iperereza yasohowe ku wa 30 Nyakanga 2026 n’urubuga African Facts, ivuga ko abantu bafitanye isano n’umuryango wa Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bageze ku nzego zo hejuru z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyuze mu mubano bafitanye n’abantu bakomeye muri Perezidansi n’igisirikare.
Iri perereza rivuga ko umwe mu bantu bari ku ruhembe rw’umubano w’impande zombi ari Kaumbu Mandungu Bula, uzwi nka Kao, usanzwe ari umwe mu bajyanama bakomeye ba Perezida Félix Tshisekedi.
Nk’uko African Facts ibivuga, Kao ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye muri Perezidansi ya RDC, aho agira uruhare mu gutanga inama ku bibazo birebana n’umutekano, ubufatanye mu bya gisirikare, kugura ibikoresho bya gisirikare n’izindi gahunda z’ingenzi zijyanye n’intambara igihugu kirimo mu burasirazuba.
Umunyamakuru Theo Englebert wakoze iri perereza, yavuze ko kuva mu 2022 imitwe irimo FDLR, imitwe yayikomotseho na Nyatura ari yo yabaye ifite ubushobozi bwo gufasha ingabo za Leta ya RDC guhangana n’umutwe wa AFC/M23.
Yavuze ko “iyi ntambara ni nk’urusamagwe Perezida wa Congo atwaye, kandi nk’uko tubisobanura ku musozo w’iyi nkuru, birashoboka ko afite uburyo buke bwo gukomeza kuyigenzaho kurusha uko abantu benshi babitekereza.”
Englebert yavuze kandi ko Perezida Tshisekedi yamaze imyaka 26 aba mu Bubiligi, aho ngo yabaye mu muryango mugari w’impunzi n’abimukira bamwe bari barahungiye nyuma ya 1994, barimo abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo y’abahezanguni ba Hutu.
Yongeyeho ko ibimenyetso African Facts yakusanyije bigaragaza ko kuva mu 2023 umuryango wa Habyarimana wagize abantu bafite ijambo rikomeye mu ihuriro riri ku butegetsi bwa Tshisekedi, harimo inshuti iri hafi ya Perezida ubwe, abandi bari mu buyobozi bukuru bw’igisirikare cya FARDC, muri Wazalendo no muri FDLR.
Raporo ivuga ko umubano wa Kao n’umuryango wa Habyarimana watangiye mu mpera z’imyaka ya 2000, ubwo yari atuye mu Bubiligi.
Icyo gihe ngo yakoranaga na Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana, n’abandi bo muri uwo muryango mu gushinga imiryango yavugaga ko igamije ibikorwa by’ubugiraneza muri RDC, Repubulika ya Centrafrique, Gabon n’u Bubiligi.
Nyuma yo gusuzuma inyandiko z’iyandikwa ry’ayo mashyirahamwe, amasezerano, inyandiko z’imari, ubutumwa bwa email n’inyandiko z’ubucamanza, African Facts ivuga ko nta kimenyetso yabonye cyerekana ko ayo mashyirahamwe yakoze ibikorwa by’ubugiraneza nk’uko yavugaga.
Ahubwo ivuga ko yabonye isano hagati yayo n’ibigo byanditswe mu bihugu birimo u Bwongereza, Panama, Seychelles na Malta, bikunze kuvugwa mu bikorwa byo guhisha umutungo no kunyuzamo amafaranga.
Raporo inavuga ko yasuzumye amasezerano y’ishoramari, inyandiko za banki n’izindi nyandiko zigaragaza ubucuruzi bwakozwe hagati ya Jean-Luc Habyarimana, abo mu muryango we na Kao.
Iri perereza rinifashisha dosiye z’ubutabera bw’u Bufaransa zirimo inyandiko zafatiwe mu rugo rwa Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Juvénal Habyarimana ndetse n’umwe mu bayobozi b’itsinda ry’Akazu ryari rigizwe n’abo mu muryango wa Habyarimana n’inshuti zabo za hafi ryagize uruhare rukomeye mu butegetsi bwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
African Facts ivuga ko hari ubutumwa bwo mu 2009 bwerekana ibiganiro ku kohereza amafaranga yavugwaga ko aturutse kuri “Mama Agathe”, izina rivugwa ko ryakoreshwaga ryerekeza kuri Agathe Kanziga.
Raporo kandi ivuga ko muri Mata 2024, Kao yitabiriye inama yahuje abayobozi ba Wazalendo, aho yabashishikarije gukomeza ubukangurambaga bwo kwinjiza abarwanyi bashya no gukomeza ibikorwa byo gushyigikira ingabo za Leta mu rugamba zihanganyemo na AFC/M23.
Iri perereza risoza rivuga ko ibyo ryabonye bishimangira ko abantu bafitanye isano n’umuryango wa Habyarimana bafite umuyoboro ugera ku nzego zo hejuru z’ubutegetsi bwa Kinshasa no mu nzego z’umutekano.
Gusa, kugeza ubu abantu bavugwa muri iyi raporo, barimo Kao, ntibaragira icyo batangaza ku byo bashinjwa cyangwa ngo bahakane ibyatangajwe na African Facts.


