Ndayishimiye yavuze ko aheruka guhura n’umwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko aheruka guhura na Freddy Kaniki uri mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 akaba na Perezida wa MRDP-Twirwaneho, avuga ko bagiranye ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano biri mu gace ka Minembwe. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango. Perezida w’u Burundi ubwo yabazwaga ku birego bivuga ko ingabo z’u Burundi […]

Uganda: Hamuritswe ikibumbano cya Netanyahu 

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda hamuritswe ikibumbano cya Yonatan (Yoni) Netanyahu, wari uyoboye igitero cy’amateka cya Israel cyo kubohora abantu bari bafashwe bugwate mu 1976. Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko uru rwibutso rugereranya ubufatanye bukomeje mu by’umutekano, icyizere hagati y’impande zombi n’ubwiyunge mu mubano […]

Amafaranga y’ishuri agiye kwiyongera

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko amafaranga y’ishuri n’ubufasha Leta igenera amashuri bigiye kongerwa, mu rwego rwo guhuza ingengo y’imari y’amashuri n’izamuka ry’ibiciro ku isoko. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), asobanura ko amafaranga Leta yahaga amashuri aziyongeraho hejuru ya 65%, kugira ngo amashuri abashe gukomeza gutanga serivisi zinoze. Minisitiri Nsengimana yavuze ko […]

Uburusiya bwafatiriye umutungo w’Abahamya ba Yehova

Urukiko rwo mu mujyi wa Moscow mu Burusiya rwategetse ko umutungo utimukanwa 123 wari usanzwe ufitwe n’Umuryango w’Abahamya ba Yehova (Jehovah’s Witnesses) wegurirwa Leta y’u Burusiya. Nk’uko urwego rw’inkiko rwa Moscow rwabitangaje ku wa 31 Nyakanga 2026, uwo mutungo wari wanditse ku ishami ry’Abahamya ba Yehova rikorera muri Suwede. Uwo mutungo ugizwe n’inyubako 63 zirimo […]

Aba-Houthi bahakanye amakuru yo kwishyuza amato anyura mu nyanja itukura

Umutwe w’aba-Houthi ugenzura ibice bimwe bya Yemen watangaje ko nta gahunda ufite yo gutangira kwishyuza amafaranga amato anyura mu nzira ya Bab al-Mandeb, ushimangira ko iyo nzira ikomeje kuba ifunguye kandi ikoreshwa nta kiguzi. Aba-Houthi bahakanye amakuru yari amaze iminsi avugwa ko bateganya gushyiraho amafaranga ku mato anyura mu nzira ya Bab al-Mandeb ihuza Inyanja […]

Ndayishimiye yigaramye imikoranire y’u Burundi na FDLR

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yahakanye yivuye inyuma imikoranire imaze igihe ivugwa hagati y’igihugu cye n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ahubwo ashinja Kigali gukorana n’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega. Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC Gahuzamiryango, mu gihe umubano hagati ya Kigali na Gitega ugikomeje kurangwa n’ukutizerana, ndetse n’akarere […]

Abasivile b’abanye-Congo 81 bamaze koherezwa mu Rwanda bitwa abarwanyi ba FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko hari Abanye-Congo 81 bamaze koherezwa mu Rwanda bitwa abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyuma bikaza kugaragara ko ari abasivili batigeze baba mu mitwe yitwaje intwaro. Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’ibisobanuro byatanzwe na MONUSCO ku ruhare rwayo mu bikorwa byo gufasha gucyura mu Rwanda abahoze ari […]

Iperereza ryagaragaje uko umuryango wa Habyarimana wacengeye mu butegetsi bwa Tshisekedi

Raporo y’iperereza yasohowe ku wa 30 Nyakanga 2026 n’urubuga African Facts, ivuga ko abantu bafitanye isano n’umuryango wa JuvĂ©nal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bageze ku nzego zo hejuru z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyuze mu mubano bafitanye n’abantu bakomeye muri Perezidansi n’igisirikare. Iri perereza […]

Bujumbura: Abaturage batangiye kwinubira inkomere za FARDC, FDLR na Wazalendo

Abaturage biganjemo barwayi bari kwivuriza mu Bitaro bya Tanganyika Hospital biherereye mu gace ka Nyabugete muri Komini Mugere i Bujumbura, batangiye kugaragaza impungenge baterwa no kuba abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo na FDLR bakomerekeye mu mirwano yo mu burasirazuba bwa Congo bari kuhavurirwa, basaba ko bimurirwa mu bitaro bya gisirikare. SOS MĂ©dias Burundi ivuga […]

Ikinamico? U Burundi bwerekanye uvuga ko u Rwanda rwamufashije kujya muri RED-Tabara

Leta y’u Burundi yongeye gushinja u Rwanda gufasha impunzi z’Abarundi kwinjira mu mutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara, nyuma yo kwerekana umugabo uvuga ko yanyuze muri iyo nzira mbere yo gufatwa akagarurwa mu gihugu. Ku wa Gatanu, tariki ya 31 Nyakanga 2026 ni bwo Polisi y’u Burundi yeretse itangazamakuru Clovis Ndayizeye, umugabo uvuga ko yari yarahungiye […]