Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda hamuritswe ikibumbano cya Yonatan (Yoni) Netanyahu, wari uyoboye igitero cy’amateka cya Israel cyo kubohora abantu bari bafashwe bugwate mu 1976.
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, wavuze ko uru rwibutso rugereranya ubufatanye bukomeje mu by’umutekano, icyizere hagati y’impande zombi n’ubwiyunge mu mubano wa dipolomasi hagati ya Uganda na Israel.
Yongeyeho ati: “Inzibutso si amabuye cyangwa umuringa gusa. Zibungabunga amateka, zigisha amateka kandi zigatera imbaraga ibisekuru bizaza.”
Ku wa 4 Nyakanga 1976, ingabo za Israel (Israel Defense Forces – IDF) zagabye igitero cy’amateka ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe, icyo gihe Uganda yari iyobowe na Idi Amin Dada, zigamije kubohora abantu barenga 100 bari bafashwe bugwate n’abarwanyi b’Abanyapalestine bafatanyije n’abo mu Budage.
Iki gitero cyiswe Operation Thunderbolt, cyamaze iminota igera kuri 90 gusa, cyabaye kimwe mu bikorwa bya gisirikare byamamaye cyane ku isi kubera uburyo cyateguwe kandi kigashyirwa mu bikorwa.
Mu rwego rwa gisirikare, icyo gikorwa cyaje no kwitwa Operation Jonathan mu rwego rwo guha icyubahiro Yonatan Netanyahu, wari uyoboye ingabo zagikoze akaba ari na we wahaguye.
Yonatan Netanyahu ni umuvandimwe mukuru wa Benjamin Netanyahu, usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wa Israel.


