HOo6syFWQAEoRYf_copy_1000x661

Amafaranga y’ishuri agiye kwiyongera

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko amafaranga y’ishuri n’ubufasha Leta igenera amashuri bigiye kongerwa, mu rwego rwo guhuza ingengo y’imari y’amashuri n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), asobanura ko amafaranga Leta yahaga amashuri aziyongeraho hejuru ya 65%, kugira ngo amashuri abashe gukomeza gutanga serivisi zinoze.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko n’umusanzu w’ababyeyi uzahinduka ku byiciro bitandukanye by’amashuri.

Ku banyeshuri biga mu mashuri y’incuke n’abanza, ababyeyi basanzwe batanga 975 Frw ku gihembwe bazajya batanga 2,000 Frw.

Ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ariko bakiga bataha, amafaranga y’ishuri yari 19,500 Frw ku gihembwe azazamuka agere kuri 24,000 Frw.

Ku banyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri (boarding schools), amafaranga yari 85,000 Frw ku gihembwe azongerwa agere kuri 110,000 Frw.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi mpinduka zigamije gufasha amashuri kubona ubushobozi bujyanye n’ibiciro biri ku isoko, bityo akabasha gukomeza gutanga uburezi bufite ireme.

Yagaragaje kandi ko kongera amafaranga Leta igenera amashuri ndetse n’umusanzu w’ababyeyi bizafasha ibigo by’amashuri guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho, serivisi n’ibindi bikenerwa mu micungire ya buri munsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply