Gen. Muhoozi yashimiye Perezida Kagame, Jeannette Kagame na Gen. Mubarakh Muganga

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, ku bw’uburyo bwuje urugwiro yakiriwemo ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda. Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yagize ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame […]
Martin Fayulu yashimangiye umurongo utukura we kuri Tshisekedi

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu, yongeye gushimangira umurongo utukura avuga ko Perezida Félix Tshisekedi atagomba kurenga mu gihe igihugu cyaba gishaka umuti w’ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kukirangwamo. Fayulu, uyobora ishyaka ECiDé, yavuze ko hari amahame abiri adashobora kugibwaho impaka, ari yo kubungabunga ubusugire n’ubutaka bwa RDC ndetse […]
FARDC imaze igihe itsindwa na M23 yabonye amaraso mashya ya ‘Special Forces’

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zabonye amaraso mashya nyuma y’uko abasirikare bagize icyiciro cya mbere cy’ingabo zidasanzwe zisoje “imyitozo ihambaye” zari zimazemo amezi atandatu. Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, ni bwo umuhango wo gusoza imyitozo ya bariya basirikare wabereye mu kigo cya gisirikare cya Kibomango, uyoborwa na Guverineri w’Intara […]
Wa musore wibye igifaru yahawe igihano

Umusore w’imyaka 26 witwa Ebenezer Frimpong, yakatiwe igifungo cy’ukwezi kumwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwiba igifaru cya Polisi, mu Karere ka Ashanti muri Ghana. Frimpong yakatiwe n’Urukiko rwa Kwadaso Circuit Court ruherereye mu Mujyi wa Kumasi, nyuma yo guhindura imyiregurire ye akemera icyaha, mu rubanza rwabaye ku wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga […]
Gen. Muhoozi ari mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali mu ruzinduko rwitezweho kurushaho gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’u Rwanda na Uganda. Gen. Muhoozi, usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, aho yakiriwe n’Umugaba […]
Gipupu yaguyemo abasirikare benshi ba FDNB na FARDC, yisubizwa na Twirwaneho

Umutwe wa Twirwaneho watangaje ko wisubije uduce twa Gipupu na Kaseke duherereye muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa. Amakuru y’ifatwa ry’utu duce twombi yemejwe na Colonel Rugabo Fidèle, abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Gipupu na Kiseke […]
Tshisekedi yoherereje Ramaphosa na Lourenço ubutumwa bw’ibanga, burimo ubwerekeye FDLR

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yoherereje ubutumwa bwihariye kandi bw’ibanga ba Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na João Lourenço wa Angola. Ubu butumwa bwashyikirijwe aba bayobozi biciye muri Minisitiri wa RDC ushinzwe ukwihuza kw’akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi. Ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, Anzuluni yakiriwe na Perezida Cyril […]
Nta munyapolitiki wa AFC/M23 ucyemerewe gutunga ibikoresho bya gisirikare

Ihuriro AFC/M23 ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga ryasabye abayobozi baryo bose bo mu rwego rwa politiki bafite ibikoresho bya gisirikare, kubishyikiriza igisirikare cyaryo (ARC). Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’inama yabaye ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, yahuje Ubuyobozi bwa Politiki bwa AFC/M23 n’abayobozi ba ARC. Mu itangazo ryasohotse nyuma y’inama, Ubuyobozi […]
APR FC yambikiwe ubusa mu maso ya Perezida Kagame

APR FC yatangiye nabi cyane irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, nyuma yo kunyagirwa na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 5-0, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame. Ni igisebo gikomeye kuri APR FC, ikipe iri mu zahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cya ririya rushanwa risanzwe riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, ari na we washinze […]
Icyo M23 igomba gukora kugira ngo ijye ku meza y’ibiganiro na Tshisekedi mu mboni za Mende

Lambert Mende wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko umutwe wa AFC/M23 ukwiye “kwitandukanya n’u Rwanda” mbere yo kujya ku meza y’ibiganiro n’ubutegetsi buyobozi na Perezida Félix Tshisekedi. Mende yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, mu kiganiro cyabereye kuri Space X cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera. Uyu […]
Lambert Mende yavuze ko yamaze imyaka 12 yibasira u Rwanda kubera Kabila

Lambert Mende wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yamaze imyaka 12 ashyigikira umurongo wa Leta yari iyobowe na Joseph Kabila yagaragazaga u Rwanda nk’umwanzi ukomeye wa RDC, yemera ko yakoreshwaga n’uriya wahoze ari Perezida. Mende yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, ubwo yari mu kiganiro […]
Urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko Yugi Umukaraza yasambanyije Shaddyboo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasanze nta mpamvu zikomeye zigaragaza ko Iradukunda Olivier uzwi nka Yugi Umukaraza yasambanyije ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo, mu rubanza rw’ifungwa ry’agateganyo rwaburanishijwe mu muhezo. Yugi Umukaraza yafashwe ku wa 23 Kamena 2026, nyuma yo kuregwa na Shaddyboo wamushinjaga kumusambanya ku gahato, avuga ko yabanje kumusindisha. Mu rubanza rwabaye […]
Amavubi ya Volleyball yatangiye kwitegura kujya i Kinshasa

Abakinnyi 21 b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bakinnyi batangiye imyiteguro nyuma yo guhamagarwa n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frédéric Guérin. Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko abakinnyi bitabiriye umwiherero, mu rwego rwo gutangira imyiteguro […]
Perezida wakorewe Coup d’État yagize uruhare rwihishwa mu biganiro byo muri RDC

Uwahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry, Alpha Condé, bivugwa ko yagize uruhare rwa rwihishwa mu biganiro byagejeje ku itangizwa ry’umugambi wo gutegura ibiganiro by’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko Condé yagize uruhare mu biganiro byabaye mbere y’uko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, atangaza ku wa 17 Nyakanga 2026 ko […]
Ishyamba si ryeru hagati ya Kongolo na Mbayahaga

Mu muryango w’Abanyamulenge, cyane cyane mu bantu bagaragara mu bikorwa bya politiki no mu bikorwa byo kuvuganira inyungu z’uyu muryango, haravugwa ubwumvikane buke hagati ya bamwe mu bakorera ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko uyu mwuka mubi wiyongereye mu mezi ashize, aho bamwe bashinjanya kuba bakorera inyungu zabo bwite cyangwa iz’ubutegetsi […]
Igikombe ni icya Perezida wacu, kizasigare inaha: Gen Mubarakh abwira APR FC

Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwitwara neza muri CECAFA Kagame Cup 2026, bagatwara igikombe cy’iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame. Gen. Mubarakh yabivuze ku wa Gatatu, ubwo yasuraga ikipe ya APR FC ku kibuga cyayo cy’imyitozo i Shyorongi, […]
Umwaka nyuma y’amasezerano ya Washington: Ni nde wungutse kurusha abandi hagati ya Amerika, u Rwanda, RDC, AFC/M23 na Qatar?

Hashize umwaka amasezerano azwi nka Washington Accord ashyizweho umukono agamije gufasha gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Icyo gihe hari icyizere ko ayo masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku mahoro arambye. Ariko nyuma y’umwaka umwe, ikibazo gikomeje kwibazwa ni iki: Ese ni nde wungutse kurusha abandi? Kugira […]
M23 yasubije Kazadi wavuze ko yasabye kubyaza umusaruro umutungo kamere wa RDC imyaka 8

Umutwe wa M23 wahakanye ibirego byatanzwe na Peter Kazadi, umunyapolitiki wo mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wavuze ko AFC/M23 yaba yarasabye igihe cy’imyaka umunani cyo gukoresha ubutaka n’umutungo kamere byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Kazadi ubwo yari mu kiganiro cya ‘Space’ cyo ku rubuga rwa X, yavuze ko […]
Ntibahuje se! Menya Keyne Yamal, murumuna wa Lamine Yamal

Keyne Yamal, umwana muto w’imyaka itatu, ari mu bantu batunguranye bamamaye cyane mu Gikombe cy’Isi cya 2026, n’ubwo atari umukinnyi wari mu kibuga. Uyu mwana w’umuhungu ufite uruhu rwirabura cyane, yagaragaye kenshi yishimira intsinzi ya Espagne ndetse ari kumwe na mukuru we Lamine Yamal, bituma amashusho ye akwira ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma y’uko Espagne itsinze […]
Burundi: Abasirikare ba FDNB barijujutira kuba inkomere za FDLR na Wazalendo zifashwe neza kubarusha

Bamwe mu basirikare b’u Burundi (FDNB), baravuga ko batishimiye uburyo abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu bitaro bya Tanganyika Hospital nyuma yo gukomerekera mu mirwano yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bafashwe neza, mu gihe bo inzara yenda kubica. Amakuru atangwa n’abantu bazi ibibera muri biriya bitaro, avuga ko abarwanyi bakomerekeye mu […]
AFC/M23 yavuze aho ihagaze ku bigabiro bidaheza bya Tshisekedi

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ribarizwamo M23, Corneille Nangaa, yateye utwatsi biganiro bishya by’abanyagihugu byatangajwe na Perezida Félix Tshisekedi, avuga ko ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidashobora gukemurwa n’ibyo yise ubwumvikane bwa politiki budafite ishingiro. Mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ahagaragara n’abo bakorana, Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa ari “abanyabinyoma b’abashukanyi batubahiriza ibyo biyemeje.” Ibi […]
Perezida Kagame yaganiriye na Bill Gates

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yakiriye i Kigali umuherwe w’Umunyamerika, Bill Gates, baganira ku ngingo zirimo uburyo bwo kurushaho kwihutisha ubufatanye hagati y’u Rwanda n’umuryango wa Gates Foundation yashinze. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro bya Kagame na Gates byabaye nimugoroba, byanibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’impande zombi, ndetse […]
Burundi: Abantu 8 bishwe n’umuvundo

Abantu umunani bapfuye abandi icyenda barakomerekera, mu muvundo wabereye mu giterane cy’ivugabutumwa cyabereye mu Burundi. Iki giterane cyari cyateguwe n’umuvugabutumwa w’Umurundi uzwi nka Chris Ndikumana, kikaba cyari cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’u Burundi. Amakuru yemejwe na Polisi y’u Burundi avuga ko abantu umunani bapfuye, abandi icyenda bagakomerekera ku kibuga cy’ishuri ETS giherereye […]
Umuherwe Bill Gates ari mu Rwanda

Umunyamerika Bill Gates ari mu Rwanda, mu ruzinduko rugamije kureba uburyo igihugu cyateje imbere urwego rw’ubuzima n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu kurushaho kunoza serivisi zihabwa abaturage. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Gates yasuye uruganda rwa TKMD rukora inshinge zikoreshwa mu buvuzi, ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire mu Karere ka Rwamagana. Uru ruganda, rwatangiye gukora mu […]
Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara ibinyabiziga kurangwa n’imyitwarire nk’iya Espagne ikina na Argentine

Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku Muvugizi wayo, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abatwara ibinyabiziga n’abandi bakoresha umuhanda kurangwa n’ikinyabupfura, imyitwarire myiza n’ubwitange mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere, ACP Rutikanga yagereranyije imyitwarire ikwiye kuranga abakoresha umuhanda n’iyaranze Ikipe y’Igihugu ya Espagne mu mukino wa […]
Gen. Moses Ali yapfuye

Gen. (Rtd) Moses Ali, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije wa Uganda anakaba n’umunyapolitiki w’inararibonye, yapfuye ku myaka 87 y’amavuko. ChimpReports yatangaje ko Gen. Moses Ali yaguye mu bitaro bya Nakasero, aho yari arwariye. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’abarimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Mbabajwe […]
AFC/M23 yatangije gahunda yo gutera ibiti muri Goma

Umuhuzabikorwa wa politiki w’umutwe wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yatangije gahunda yo gutera ibiti mu mujyi wa Goma, avuga ko intego ari uguhindura uwo mujyi ukaba uw’isuku, utoshye kandi wihanganira imihindagurikire y’ikirere. Nk’uko AFC/M23 yabitangaje, iyi gahunda yatangijwe mu gihe abayobozi bayo, urubyiruko, abagore ndetse n’abaturage bakomeje ibikorwa byo gusukura aho batuye bikorwa buri wa Gatandatu […]
Missile na drone za Iran zarashe ibihugu byo mu Kigobe

Intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye guteza umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Tehran itangiye kurasa misile na drone ku bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu bifite umubano ukomeye na Washington. Ibyo bitero kuri uyu wa Gatandatu byibasiye cyane cyane ibirindiro by’ingabo za Amerika, ariko hari n’ibikorwa remezo by’abaturage […]
Impamvu kunywa amazi atari ihame ko buri gihe ari byiza

Mu gihe abantu benshi basabwa kunywa amazi menshi kugira ngo bagire ubuzima bwiza, abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko kunywa amazi arenze ayo umubiri ukeneye buri gihe bitaba byiza, ndetse mu bihe bimwe bishobora guteza ibibazo by’ubuzima. Inama zo kunywa litiro ebyiri cyangwa eshatu z’amazi buri munsi zimaze igihe kirekire zikwirakwizwa, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko amazi […]
Gen. Sematama yavuze ugenzura Gipupu no kwa Mulima, aburira FARDC na FDNB

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa Twirwaneho, Général de Brigade Charles Sematama, yatangaje ko yaba ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa Twirwaneho nta wugenzura uduce turimo Centre ya Gipupu cyangwa ahazwi nko kwa Mulima, mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo. Gen. Sematama yatangaje ibi, mu gihe muri uku […]
Tshisekedi yemeye ibiganiro bidaheza byo kurangiza intambara

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye gukoresha ibiganiro bidaheza byo ku rwego rw’igihugu bigamije gukemura amakuba ajyanye n’umutekano na politike akomeje gukaza umurego. Iby’iyo ntambwe byatangajwe na Karidinali Fridolin Ambongo kuri televiziyo y’igihugu (RTNC), ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga. Ni nyuma y’inama yahuje Perezida Tshisekedi n’abahagarariye amadini akomeye […]
Musanze: Umusore w’imyaka 35 yategewe kunywa amacupa 5 y’urwagwa, irya 3 riramuhitana

Umusore witwa Hakizimana Evariste wo mu mudugudu wa Rucyerereza, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, yapfuye yishwe n’amacupa atatu y’urwagwa. Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, ahagana ku mugoroba. Nyakwigendera w’imyaka 35 y’amavuko mu busanzwe watundaga itaka yari yategewe na bagenzi kumara amacupa atanu y’urwagwa, gusa akaza […]
U Bufaransa bwavuze ku by’uko hari abaturage babwo bari kurwana ku ruhande rwa M23

Leta y’u Bufaransa biciye muri Ambasade yabwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari Abafaransa bari kurwana ku ruhande rw’ihuriro AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho mu, ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, iyi Ambasade yavuze ko ayo makuru yamaze […]
Nzaceceka gusa ari uko napfuye: Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko adashobora gucecekeshwa ku bibazo bireba umutekano w’u Rwanda n’akarere, ashimangira ko azakomeza kuvuganira igihugu kugeza igihe azaba atakiriho. Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga inama ya Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi yabereye muri Intare Conference Arena mu Karere […]
Perezida Kagame yavuze uko we, Dr. Ndahiro na Tom Byabagamba bafungiwe mu Bufaransa

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga, yavuze uko we na Dr. Emmanuel Ndahiro na Tom Byabagamba bari abarinzi be bafungiwe i Paris mu Bufaransa, ubwo bari bahitabiriye inama bahuriyemo na Leta ya Habyarimana. Mu mpera za 1991 ni bwo u Bufaransa bwari buyobowe na Perezida François Mitterand wari inshuti ikomeye […]
Loni yafatiye ibihano abarimo abayobozi ba M23, Twirwaneho na FDLR

Komite ishinzwe ibihano mu kanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye, yafatiye ibihano abantu batandatu barimo Corneille Nangaa usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo. Iby’ibi bihano byatangajwe mu itangazo Loni yasohoye ku wa Kane tariki ya wa 16 Nyakanga. Abafatiwe ibihano bafatwa nk’abafite uruhare rukomeye mu mitwe yitwaje intwaro ishinjwa gukomeza guhungabanya umutekano mu burasirazuba […]
Col. Ruterera wari ufunze ashinjwa gukorana na M23/Twirwaneho yapfiriye muri gereza

Col. Mahoro Ruterera wari umusirikare mukuru mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yapfuye aguye muri gereza ya Ndolo y’i Kinshasa, aho yari amaze igihe afungiye. Uyu Ofisiye w’Umunyamulenge yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga […]
Ba Ofisiye Bakuru FARDC yohereje i Goma bahuye n’aba AFC/M23

Ba Ofisiye bakuru bo mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baherutse koherezwa i Goma mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge hagati ya Guverinoma ya Kinshasa na AFC/M23, kuri uyu wa Kane bahuye ku mugaragaro n’abahagarariye AFC/M23 mu nama yabereye i Goma. Muri iyi nama, impuguke n’aba ofisiye bashyizweho n’impande zombi zakiriwe […]
Amasano ari hagati y’Abanye-Congo, Abanyarwanda n’Abarundi aruta imipaka yashyizweho n’abakoloni: AFC/M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rwagaragaje ko amasano ari hagati y’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda n’u Burundi afite imizi mu mateka, umuco n’imibanire y’abaturage, rivuga ko ayo masano aruta imipaka yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni. AFC mu butumwa yashyize ku rubuga rwayo rwa X, yongeye gushimangira ko ejo hazaza […]
Amerika yafatiye ingamba zikomeye abaturage bayo bavuye muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ingamba nshya zikomeye zigamije gukumira ko icyorezo cya Ebola cyakwinjira ku butaka bwazo, zibuza abaturage bazo n’abandi bafite ubwenegihugu bwa Amerika bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusubira mu gihugu binyuze mu ndege z’ubucuruzi mbere y’uko bamara iminsi 21 bari mu kindi gihugu. Izi ngamba zatangajwe nyuma y’uko […]
Perezida Kagame yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho bashya muri Minisiteri 2

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, yashyizeho Abanyamabanga Bahoraho babiri bashya muri Guverinoma, bagiye kuyobora ubunyamabanga buhoraho muri Minisiteri ya Siporo ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi. Ni ibyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rishingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu […]
Ubutumwa bwihariye bwa Tshisekedi kwa Museveni, Gnassingbé na Ndayishimiye

Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kurangwamo imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23, Perezida Félix Tshisekedi yakajije ibikorwa bya dipolomasi yohereza Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kw’akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi, nk’intumwa ye idasanzwe mu bihugu bitatu. Ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, Anzuluni yakiriwe na Perezida wa Uganda, […]
Umukinnyi mushya wa APR VC yapfuye

Umuryango wa Volleyball y’u Rwanda uri mu gahinda nyuma y’urupfu rwa Patrick Byiringiro waherukaga kwerekeza mu kipe ya APR Volleyball Club, avuye muri Kepler. Amakuru avuga ko uyu musore wari wasinye imyaka ibiri mu kipe y’ingabo z’igihugu yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi. Urupfu rwe ruje mu gihe hari hashize ibyumweru bike gusa ashyize […]
Rutsiro: Kutamenya ubuzima bw’imyororokere mu bitiza umurindi inda ziterwa abangavu

Kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere no kutamenya uburenganzira bwo kubona serivisi zabwo, biri mu mpamvu zikomeje gutuma abangavu bo mu Karere ka Rutsiro baterwa inda zitateganyijwe, nk’uko bamwe muri bo babivuga. Uwayezu w’imyaka 14 y’amavuko, ni umwe mu bangavu barenga 100 bo mu Murenge wa Kivumu bavuga ko mbere yo gusama batari bazi uko […]
Guverineri wa Tanganyika yatangiye kwikanga M23 i Kalemie

Guverineri w’Intara ya Tanganyika yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christian Kitungwa Muteba, yagaragaje impungenge z’uko abarwanyi ba AFC/M23 bashobora kwinjira mu mujyi wa Kalemie, ashimangira ko inzego z’umutekano zatangiye kubahiga no gukaza ingamba zo kubabuza kuhagera. Aya magambo yayatangaje agarutse i Kalemie, nyuma y’umukwabu wakozwe n’ingabo za FARDC wafatiwemo abasirikare bavugwaho gutoroka igisirikare […]
FARDC yohereje ba Ofisiye 3 i Goma

LGuverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yohereje mu mujyi wa Goma abasirikare batatu bakuru ba FARDC, aho bagiye guhagararira Kinshasa mu rwego rw’uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa AFC/M23. Aba basirikare barimo Lieutenant-Colonel Ben Epule Cosmas ari na we uyoboye iryo tsinda, Major Lokuli Bofanda Fredy na Major Kitoko Dimonekene […]
Al Hilal yambuwe igikombe cya shampiyona ya Sudani, gihabwa Al Merriekh

Ikipe ya Al Merriekh yatangajwe nk’iyegukanye igikombe cya Sudan Premier League 2025/26, nyuma y’uko Komisiyo y’Ubujurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani ifashe icyemezo cyo kwambura igikombe Al Hilal hari yacyegukanye. Icyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire bwatanzwe na Al Merriekh, yashinjaga mukeba wayo Al Hilal kutubahiriza amategeko agenga umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina umukino umwe. Amategeko […]
M23 yavuze ko FARDC iri gutegura ibitero bikomeye muri Kivu, itangaza aho iheruka kuyirasaho

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije zikomeje kugaba ibitero ku duce dutuwe n’abaturage benshi muri Teritwari ya Masisi, rinavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri gutegura ibitero bikomeye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Mu butumwa umuvugizi w’iri huriro, Lawrence Kanyuka yanditse ku rubuga rwe rwa […]
Gen. Hemedti wa RSF yakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwo muri Sudani rwakatiye urwo gupfa Gen. Mohamed Hamdan Dagalo ‘Hemedti’ uyobora umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu ndetse na jenoside. Ni ibyaha byakorewe mu gace ka West Darfur. Hemedti n’abandi bayobozi 15 bakuru ba RSF bakatiwe badahari, nyuma y’urubanza rwabereye mu mujyi wa Port […]
Abasirikare b’u Burundi bagaragaye bari kumwe n’abacanshuro mbere y’ibitero byateguriwe M23 na Twirwaneho

Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abasirikare benshi b’Abarundi bari kumwe n’abacanshuro b’abazungu, mbere yo kujya guhanganira na AFC/M23 na Twirwaneho ku rugamba. Muri iyo foto, abasirikare b’u Burundi n’abo bacanshuro bagaragara bari ku kibuga cy’indege, mbere yo kurira amakamyo. Amakuru ava mu masoko atandukanye avuga ko aba basirikare bari mu myiteguro yo koherezwa mu […]
Perezida Kagame yagiye gufata mu mugongo abanya-Qatar

Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026, aho yitabiriye umuhango wo kwifatanya n’Ubwami bwa Qatar mu kababaro nyuma y’urupfu rwa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wahoze ari Emir w’icyo gihugu. Perezida Kagame yagiye gutanga ubutumwa bw’ihumure ku mugaragaro no kwifatanya na Emir wa Qatar, […]
Rubavu: Babangamiwe na ‘kiosque’ zubatswe muri ‘road reserve’ ku muhanda Pfunda–Karongi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Burushya, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe na ‘kiosque’ zubatswe mu butaka bwa Leta buri mu gice cyagenewe umuhanda, ku muhanda uva Rubavu ugana Karongi. Aba baturage, biganjemo abo mu isantere ya Cyapa, bavuga ko iki kibazo cyigeze gukurikiranwa n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]
Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’u Burusiya kubera M23

Guverinoma ya Ukraine yasubije u Burusiya bwayishinje kuba iri mu bihugu biha ubufasha umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibyo birego ari ibinyoma. U Burusiya bwashinje Ukraine guha M23 ubufasha biciye muri Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Lavrov, […]
Umukinnyi wa Mamelodi Sundowns yapfuye yiyahuye

Jayden Adams wakiniraga ikipe ya Mamelodi Sundowns n’ikipe y’igihugu cya Afurika y’Epfo, yapfuye azize urupfu rutunguranye, amakuru akavuga ko yaba yiyahuye. Jayden Adams wari ufite imyaka 25, yari umwe mu bakinnyi bari bafite impano ikomeye muri Afurika y’Epfo, ndetse yari amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru kubera ubuhanga bwe mu kibuga no gukina neza hagati […]
Ba Jenerali 3 ba RDF bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye bari bamaze igihe mu ngabo z’u Rwanda, barimo batatu bo ku rwego rwa ba Jenerali. Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj. Gen Emmanuel Bayingana wabaye Umugaba wungirije w’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, ndetse n’Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo. Bayingana […]
Muri RDC hari abacanshuro bahoze barwana muri Ukraine: U Burusiya

U Burusiya bwatangaje ko buhangayikishijwe n’amakuru avuga ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abacanshuro b’abanyamahanga, bamwe muri bo bafite uburambe mu ntambara yo muri Ukraine bifashishwa nk’abatoza n’abakoresha za drone. Ibi byatangajwe ku wa 26 Kamena 2026 na Anna Evstigneeva, uhagarariye by’agateganyo u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, mu nama y’Akanama k’Umutekano […]
U Burusiya burashaka gusanga RDF i Cabo Delgado?

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yijeje Mozambique ko igihugu cye cyiteguye kuyiha ubufasha bwa gisirikare mu rwego rwo kuyifasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. Ku wa 9 Nyakanga 2026, Lavrov yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Mozambique rwasize agiranye ibiganiro na Perezida Daniel Chapo cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maria Manuela dos […]
M23 yafashe Gipupu

Abarwanyi ba AFC/M23 ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, bigaruriye Centre ya Gipupu yo muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace abivuga, ifatwa rya Gipupu ryabaye nyuma y’imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 ifatanyije na Twirwaneho n’ihuriro ry’Ingabo za FARDC na Wazalendo. […]
Ba Ofisiye barimo Maj. Gen Bayingana bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, bwasezeye mu cyubahiro ba Ofisiye hafi 50 bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru n’abarangije amasezerano y’akazi. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 14, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba […]
Abacanshuro baturutse i Bujumbura boherejwe kurinda Baraka ngo idafatwa na M23

Mu gihe ingabo z’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho rikomeje kwagura ibice rigenzura mu misozi miremire ya Teritwari za Fizi na Uvira, amakuru mashya avuga ko hari abacanshuro b’abanyamahanga boherejwe mu Mujyi wa Baraka, mu rwego rwo kuwurinda no gukumira ko ririya huriro ryawugeramo. Amakuru BWIZA yahawe n’amasoko yayo ari i Burundi no mu mujyi wa […]