HOjdCn8XkAAu5xx

AFC/M23 yavuze aho ihagaze ku cyiswe ‘Genocost’ Kinshasa ishinja u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ridashyigikiye uburyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikoresha ijambo “Genocost”, rivuga ko ari igitekerezo cya politiki kigamije kuyobya ukuri ku mateka y’ibibazo byabaye muri iki gihugu no gushyira mu majwi u Rwanda.

Mu itangazo AFC/M23 yasohoye kuri uyu wa Kabiri nyuma y’umuhango wabereye i Kinshasa ku wa 3 Kanama 2026 wo kwibuka icyiswe “Genocost”, yavuze ko icyo gikorwa cyagaragajwe nko kwibuka Jenoside byitwa ko yabereye muri RDC, ariko kikaba gishobora guteza urujijo ku byaha mpuzamahanga no kubangamira inzira y’ubutabera n’ubwiyunge.

Iri huriro ryavuze ko ryunamira Abanye-Congo bose baguye mu ntambara n’amakimbirane yabaye mu gihugu, hatitawe ku bwoko, ururimi, idini cyangwa intara bakomokamo.

Ryashimangiye ko abagizweho ingaruka n’ayo makimbirane bakwiye ukuri, ubutabera, indishyi no guhabwa icyizere ko ayo mahano atazongera kubaho.

AFC/M23 yavuze ko gushyira hamwe ibyaha byose byabaye muri RDC bikitwa “jenoside” bidahuye n’amategeko mpuzamahanga, ahubwo bishobora guhisha ababigizemo uruhare no guhindura amateka intwaro ya politiki.

Yagize iti: “Igitekerezo cya ‘Genocost’, nk’uko kiri kwamamazwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, gishingiye cyane ku nyungu za politiki kurusha gushaka ubutabera. Cyanahinduye ibiganiro ku mizi y’ibibazo bya Congo byerekezwa ku nkuru y’amateka ikoreshwa nk’igikoresho cya politiki.”

Iri huriro kandi ryavuze ko uburyo “Genocost” ikoreshwa mu biganiro bya politiki bushobora gukomeza gucamo ibice Abanye-Congo no gushyira icyasha ku baturage bamwe bazira inkomoko yabo, ururimi bavuga cyangwa uko basa.

AFC/M23 yanavuze ko icyiswe “Genocost” kiri gukoreshwa mu guhisha ibyo ivuga ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo, Abahema bo muri Ituri n’andi moko.

Iri huriro ryasabye ko hategurwa iperereza ryigenga ku byaha byakorewe muri RDC, hagafungurwa ububiko bw’inyandiko za Leta, abagize uruhare mu byaha bagakurikiranwa mu buryo butabera, abarokotse n’abatangabuhamya bakarindwa, ndetse n’inzego z’ubutabera zigahabwa ingufu kugira ngo hamenyekane ukuri.

Ryavuze kandi ko amahoro arambye atazagerwaho binyuze mu kuvanga ibisobanuro by’amategeko cyangwa guhanganya amateka y’ibyabaye, ahubwo ko azashingira ku kuri, kubazwa ku giti cy’umuntu ku byaha yakoze no kwemera amateka yose y’igihugu.

Ku bwa AFC/M23, RDC ikeneye kubaka igihugu kigendera ku mategeko, gifite inzego zizewe n’ubuyobozi bubazwa inshingano zabwo, aho abaturage bose bareshya imbere y’amategeko hatitawe ku bwoko, intara bakomokamo cyangwa imyemerere yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply