Ingendo zo mu kirere ku kibuga cy’indege cya Leipzig/Halle mu Budage, gikomeye mu bijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo, zahungabanye nijoro nyuma y’uko hatangajwe ko hari ikintu kiguruka cyahagaragaye ndetse ikindi kintu kikaboneka hafi y’aho indege zihagurukira, nk’uko polisi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu.
Ingendo nyinshi, harimo n’indege imwe itwara abagenzi, zacishijwe ku bindi bibuga by’indege nyuma yo kubona ikintu kiguruka hafi y’ikibuga cy’indege mbere gato ya saa sita z’ijoro nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru byAbanyamerika (AP).
Polisi yavuze ko robot itegura ibisasu yoherejwe kugira ngo igenzure ikindi kintu cyari kiri hafi y’aho indege zihagurukira mu majyepfo y’ikibuga cy’indege.
Ntihasobanuwe byinshi kuri ibyo bintu.
Ingendo zo mu kirere zikoresha ahandi hantu indege zigurukira zasubukuwe mbere gato ya saa munani z’igicuku, ariko umuhanda wo mu majyepfo wari ukomeje gufungwa kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, nk’uko itangazo rya polisi ribivuga.


