Abayobozi muri California bataye muri yombi umugabo wagaragaye hafi y’ikibuga cya golf cya Perezida Donald Trump mu Mujyi wa Los Angeles, mbere y’uruzinduko rwa Perezida rwari rugamije gukusanya inkunga.
Jeanine John Taele w’imyaka 38, yasanzwe afite imbunda nto ya pistol n’amasasu atemewe n’amategeko mu kibuga cya golf cya Trump National Golf Course i Rancho Palos Verdes, nk’uko abashinzwe iperereza babivuga.
Nk’uko Ishami rya Sheriff rya Los Angeles ribivuga, “yagaragaye agendagenda mu kibuga cya golf afata amafoto na videwo kandi asa n’ukurikirana ibikorwa byo gutegura umutekano”.
Itabwa muri yombi ryabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru. Trump akaba yari mu rugendo muri California, aho yitabiriye umuhango wo gusangira ifunguro no gukusanya inkunga y’ishyaka ry’Abarepubulikani muri iki kibuga kuwa Kabiri.
Taele afunzwe ashinjwa gutwara imbunda ihishe no gutunga amasasu abujijwe atobora amakoti akingira amasasu. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ishami rya sheriff ryavuze ko Taele yatawe muri yombi nyuma y’uko abashinzwe umutekano bambaye imyenda isanzwe bamenyesheje inzego z’ibanze umuntu uteye amakenga wagendagendaga aho mu masaha ya saa sita z’amanywa, ahagana mu 1530 ET (2330 BST).
Ubwo polisi yahuraga n’uyu mugabo, yasanze ashakishwa n’ishami rya polisi rya El Segundo, nko mu birometero 25 mu majyaruguru ya Rancho Palos Verdes, agace gakize ko ku nkombe kazwiho imisozi n’ibihanamanga, kubera ubujura.
Abayobozi baramusatse basanga afite magazine irimo amasasu 16 apfumura imitamenwa. Mu modoka ye, yari iparitse ku kibuga cya golf, babonye imbunda nto ya pistol, hamwe na magazine yuzuye amasasu.


