The High Commissioner of Rwanda to Uganda, H.E. Col. (Rtd) Joseph Rutabana, addresses the press regarding the upcoming Kwibuka 32 commemorations. This year’s events, held to honor victims of the 1994 Genocide against the Tutsi, will take place in Mpigi District. photo by Richard Sanya

Uganda: Ambasade y’u Rwanda yavuze ko itazi Nuwagaba witabaje Museveni

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Colonel Joseph Rutabana, yahakanye yivuye inyuma kuba yarigeze guhura na Stephen Nuwagaba cyangwa kumumenya, ahakana ibivugwa ko Ambasade y’u Rwanda i Kampala yaba ifitanye isano n’uyu musore uvuga ko yakorewe iyicarubozo, ibintu byateje impaka zikomeye muri Uganda.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ChimpReports mbere y’uko Perezida Yoweri Museveni asohora itangazo rirambuye ku wa Mbere ashyigikira Nuwagaba, Rutabana yahakanye amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Nuwagaba yakorewe iyicarubozo muri Ambasade y’u Rwanda i Kampala.

“Ibi ntibyigeze bibaho kandi ntibishobora no kubaho,” ni ko Rutabana yavuze.

Ibi byavuzwe mbere y’uko Museveni atangaza ko Nuwagaba yahawe uburinzi bwe nyuma yo kuvuga ko yakorewe iyicarubozo agakomeretswa bikomeye n’ “abantu bo mu nzego z’umutekano,” akavuga ko yategetse ko hakorwa “iperereza ryihariye kandi rituje” kuri ibyo birego.

Impaka zakurikiye inkuru yanditswe n’umunyamakuru Andrew Mwenda mu kinyamakuru The Independent, aho yavuze ko hari isoko y’amakuru itaratangajwe amazina yavuze ko Nuwagaba yahuye na General Salim Saleh i Gulu ku wa 17 Werurwe 2025, nyuma yo koherezwa n’umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu, Nicholas Opiyo.

Nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, Nuwagaba yabwiye Saleh ko yakorewe iyicarubozo n’abasirikare bo mu Rwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Gisirikare (CDIS), aho yavuze amazina ya Major General James Birungi na Brigadier Abdul Rugumayo, akavuga ko nyuma yajyanywe ku biro bya Ambasade y’u Rwanda i Kampala, aho yakomeje gukorerwa iyicarubozo.

“Natwe twabibonye ku mbuga nkoranyambaga,” ni ko Rutabana yavuze asubiza ku birego by’iyicarubozo.

Ubwo yabazwaga ku birego bivuga ko na we yahuye na Nuwagaba muri hotel i Entebbe, Rutabana yagize ati: “Simuzi. Ni nde wababwiye ibyo birego?”

Ubwo yasobanurirwaga ko ikibazo cyari igice cy’iperereza rikorwa ku bivugwa ko yahuye na Nuwagaba, Rutabana yagize ati: “Ndatekereza ko mwakomanze ku muryango utari wo. Iyo nkuru nayimenye binyuze ku mbuga nkoranyambaga gusa.”

Yongeyeho ati: “Mu by’ukuri, icyo kibazo nta sano gifitanye natwe.” Inkuru ku bijyanye n’iyicarubozo amakuru ya The Independent yagaragaje ko Salim Saleh atanyuzwe n’ibisobanuro bya Nuwagaba, bityo akamwohereza kwa muganga wa Diviziyo ya kane y’Ingabo za UPDF (4th Infantry Division) i Gulu kugira ngo asuzumwe.

Iyo nkuru yakomeje ivuga ko Nuwagaba atigeze asubira kureba Saleh nyuma yo koherezwayo.

The Independent yongeyeho ko nyuma yaho, Museveni yahamagaye Saleh kuri telefoni amubaza impamvu we n’umusirikare umwungirije, Colonel James Nkojo, bivugwa ko bashimuse kandi bagakorera iyicarubozo Nuwagaba.

Byavuzwe ko Saleh yasobanuye ko yari yamwohereje gusa kwa muganga kugira ngo amusuzume, maze Museveni ahita amusubiza ati: “Sawa, reka njye mbikurikirane.”

Mu itangazo rirambuye yasohoye ku wa Mbere, Perezida Museveni yavuze ko Nuwagaba, uwo yavuze ko ari umusore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 30, yamugannye nyuma y’uko akorewe iyicarubozo, agakomeretswa bikomeye ndetse akanaterwa ubwoba bwo kwicwa n’abo yise “abantu bo mu nzego z’umutekano.”

Ati: “Nuwagaba ni umusore uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 30 waje kundeba ahunga; ni umuntu wakorewe iyicarubozo no gukomeretswa bikomeye, akaba yari umuntu bamwe mu nzego z’umutekano bashakaga gucecekesha”.

Perezida yavuze ko Nuwagaba yamaze amezi menshi yitabwaho na we ubwe mu bijyanye no kuvurwa, harimo no guhabwa ubuvuzi haba muri Uganda cyangwa mu mahanga.

“Byabaye ngombwa ko mwohereza mu bitaro byo muri Uganda no mu mahanga kugira ngo ndokore ubuzima bwe. Ubu asa n’uworohewe, ariko ingaruka z’ibyo bikomere bikomeye ziracyagaragara,” ni ko Museveni yavuze.

Museveni yavuze ko bamwe mu bakekwaho kuba barakoze ibikorwa byo gukorera Nuwagaba iyicarubozo ubu bari gukurikiranwa n’inkiko, nubwo atatanze ibisobanuro birambuye kuri izo manza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply