20260415_142913-1

Intambwe nshya mu ihana ry’imfungwa hagati ya RDC na AFC/M23 ryari rimaze igihe ryaradindiye

Sangiza iyi nkuru

Ihanahana ry’imfungwa hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 ryari rimaze amezi ryaradindiye, rishobora kuba rigiye gutangira nyuma y’uko hagaragaye intambwe nshya mu myiteguro yaryo.

Amakuru avuga ko abagabo 15 bafitanye isano na AFC/M23 bamaze kwimurwa bavanwa muri gereza z’ i Kinshasa bajyanwa mu mujyi wa Beni wo mu Burasirazuba bwa RDC, aho bamaze ibyumweru bategereje icyiciro cya mbere cy’iri hanahana ry’imfungwa.

Abayobozi ku ruhande rwa Kinshasa bavuga ko aba bantu 15 batarimo abayobozi bakuru ba AFC/M23, yemwe banemeza ko nta n’umwe muri bo wigeze akatirwa igihano cy’urupfu, nubwo ku rutonde rwagutse rw’abagomba guhanahanwa harimo abandi bakatiwe icyo gihano.

Iri hanahana ryari rimaze amezi risubikwa inshuro nyinshi.

Amakuru aturuka muri Guverinoma ya RDC avuga ko impamvu zagaragajwe zirimo ibibazo by’ubuzima zirimo icyorezo cya Ebola ziri mu byabaye imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Biteganyijwe ko Komite Mpuzamahanga y’Umuryango utabara Imbabare (ICRC) izagenzura kandi ikurikirane icyiciro gikurikira cy’ikorwa ry’iri hanahana.

Nubwo hakiri ubushishozi ku mpande zombi, iyi ntambwe ifatwa nk’ishobora kongera icyizere mu biganiro by’amahoro no gufasha kongera imbaraga mu gushaka umuti urambye w’amakimbirane amaze imyaka mu Burasirazuba bwa RDC.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply