6511bcd6db79afe23b9a0692_Niyongabo - ndayishimiye

Amakimbirane mu buyobozi bw’u Burundi ku iherezo ry’ingabo ziri i Baraka

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu masoko atandukanye avuga ko mu buyobozi bukuru bw’u Burundi hari kutavuga rumwe ku cyemezo cyo gukomeza kohereza cyangwa gukura ingabo z’iki gihugu ziri mu mujyi wa Baraka wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’igisirikare babona ko gukomeza kugumisha abasirikare i Baraka bishobora kubaviramo gutsindwa bikomeye, cyane cyane mu gihe baba bahanganye n’abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Twirwaneho.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko bamwe mu begereye Perezida Évariste Ndayishimiye bashyigikiye ko ingabo ziguma aho ziri, kuko kuzikurayo byagira ingaruka ku mubano n’amasezerano igihugu gifitanye na Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa RDC.

Amakuru kandi avuga ko hari abasirikare b’u Burundi bari i Baraka bavuga ko batagifite ubushake bwo gukomeza imirwano nyuma y’uko bavuye mu duce twa Minembwe na Point ZĂ©ro.

Abo basirikare bavuga ko ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) zo mu bwoko bwa CH-4 byabagizeho ingaruka zikomeye, bityo bakavuga ko badashobora gusubira ku rugamba hatabanje kuboneka uburyo bwo guhangana na zo.

Ni mu gihe Baraka ari agace gafite akamaro gakomeye mu bikorwa byo kugeza ibikoresho n’abasirikare ku rugamba, kuko ubwato buturuka i Rumonge bukoresha ikiyaga cya Tanganyika bukahageza abasirikare, ibikoresho ndetse bugatwara abakomeretse.

Hari impungenge ko mu gihe Baraka yafatwa, byagora cyane u Burundi gukomeza ibikorwa byabwo bya gisirikare muri ako gace, kuko ubwikorezi bwabwo bwasigara bushingiye ku cyambu cya Kalemie, bikaba byanasaba kunyura muri Tanzania kugira ngo abasirikare basubire mu Burundi.

Amakuru kandi avuga kandi ko bamwe mu basirikare bavuga ko batiteguye kongera kujya mu bitero bigamije kwisubiza Minembwe na Point ZĂ©ro, kuko babona ko ibikoresho bafite bidahagije ugereranyije n’iby’uwo bahanganye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply