p4-768x512

Museveni yagaragaje inkwano z’umurengera nka nyirabayazana ituma abasore badashaka

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yanenze umuco wo gusaba inkwano z’umurengera, avuga ko uri mu bituma urubyiruko rutinya cyangwa rutinda gushinga ingo kubera umutwaro w’amafaranga n’amatungo ruba rusabwa.

Yabivugiye mu muhango gakondo wa ‘Okuhingira’ wabereye mu Karere ka Kiruhura, mu Burengerazuba bwa Uganda, aho umukobwa wa Minisitiri ushinzwe Agace ka Bunyoro, Alice Kaboyo, yashyingirwaga.

Museveni yavuze ko umuco wa Okuhingira wari ugamije guhuza imiryango no guha umugisha abagiye kubaka urugo, ariko ko bamwe bawuhinduye uburyo bwo gushakira inyungu ku bana b’abakobwa.

Ati: “Mwebwe Banyankole muri kwangiza abaturage banyu. Babyeyi, kuki mugurisha abana banyu? Ikibazo ni iki? Inka 16 musaba ni iz’iki? Kuki mushaka gukira mubikesha abana banyu? Kuki mudakora ngo mwiteze imbere?”

Perezida Museveni yavuze ko abasore benshi batangira ubuzima bw’urushako bafite imyenda ikomoka ku nkwano n’ubukwe buhenze, ibintu avuga ko bibangamira kubaka ingo zihamye.

Yasabye imiryango korohereza urubyiruko no kureka gusaba inkwano ziremereye, ashimangira ko intego y’umuco gakondo itari ugucuruza abana b’abakobwa.

Mu magambo ye, yavuze ko ababyeyi bafite ubushobozi bakwiye gufasha abana babo gutangira ubuzima bushya aho kubashyiraho umutwaro uremereye.

Museveni yatanze urugero ku muryango we, avuga ko igihe abakobwa be bashyingirwaga atigeze asaba inkwano, ahubwo ko yahaga abakwe be inka zo kubafasha gutangira urugo.

Yavuze ko ibyo yabikoze kuko atemera ko umuryango w’umukobwa ugomba gukira ushingiye ku nkwano, ahubwo ko ukwiye gushyigikira abana bawo kugira ngo bubake imiryango ikomeye.

Perezida wa Uganda yavuze ko igihe kigeze ngo abaturage bongere guha agaciro umuco wa ‘Okuhingira’ nk’umuhuza w’imiryango, aho kuwuhindura inzitizi ituma urubyiruko rutabona uko rwubaka ingo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply