Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanyomoje Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye uheruka kuvuga ko u Rwanda rwarasezeranyije Burundi kubuha abantu bakekwaho uruhare muri coup d’état yo mu 2015.
Ndayishimiye mu kiganiro aheruka guha BBC Gahuzamiryango, yavuze ko igihugu cye kigitegereje ko u Rwanda rushyira mu bikorwa ibyo rwacyemereye. Yavuze ko ibihugu byombi biheruka kugirana ibiganiro ku kibazo cya bariya bantu mu mezi atandatu ashize.
Nduhungirehe yabwiye The New Times ko nta biganiro u Rwanda rwagiranye n’u Burundi muri uyu mwaka ku bijyanye n’abo bantu, ndetse ko nta masezerano mashya yigeze abaho mu mezi atanu ashize nk’uko Ndayishimiye yabivuze.
Yavuze ko u Rwanda rwatunguwe no kumva ayo magambo, kuko nta biganiro byabaye hagati y’impande zombi kuri icyo kibazo muri uyu mwaka.
Ati: “U Rwanda n’u Burundi baheruka kugirana ibiganiro bifatika mu 2023, ariko icyo gihe ntibyatanze umusaruro wari witezwe kuko hari ibyo u Burundi bwasabwe bitubahirijwe.”
Nduhungirehe yavuze ko ibyo Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rwasezeranyije u Burundi mu mezi atandatu ashize gutanga abakekwaho coup yo mu 2015 bidahuye n’ukuri ku bijyanye n’ibiganiro byabaye hagati y’ibihugu byombi.
Ati: “Twatangajwe no kumva Perezida Ndayishimiye avugira kuri BBC Gahuzamiryango ko mu mezi atandatu ashize twagiranye ibiganiro. Byaradutangaje cyane kuko nta biganiro byabaye uyu mwaka n’u Burundi, kandi nta biganiro byabaye kuri iki kibazo cy’abantu bakekwaho coup.”
Yongeyeho ko ibiganiro bya nyuma byabaye mu Ukuboza byibanze ku ngaruka z’ifatwa ry’umujyi wa Uvira, n’uko ibihugu byombi byahosha umwuka mubi wari watangiye gututumba.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka uri mu bibazo, aho ibihugu byombi byagiye bishinjanya ibikorwa bibangamira umutekano w’ikindi.
Mu gihe u Burundi bushinja u Rwanda gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bwa Bujumbura by’umwihariko uwa RED-Tabara, Kigali yo yagiye ishinja u Burundi gukorana n’abarwanyi ba FDLR n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa RDC.
Ibyo Nduhungirehe yatangaje bishimangira ko, nubwo hari intambwe zagiye zikorwa mu gushaka gusubiza hamwe ibihugu byombi, hakiri ukutumvikana ku bibazo bikomeye birimo abakekwaho uruhare muri coup yo mu 2015 n’umutekano wo mu karere.


