HPhMGYdW8AAGcmv_copy_1000x603

Erik Prince yahawe na Tshisekedi umukoro wo gutangiza igitero gishya kizatangirira i Uvira

Sangiza iyi nkuru

Amakuru mashya akomeje kugaragaza ko Erik Prince washinze sosiyete y’abacanshuro ya Vectus Global ndetse akanaba uwashinze Blackwater, ari mu bahawe inshingano zo gutegura ibikorwa bishya bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwisubiza ibice cyambuwe na AFC/M23.

Ni nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira i Kinshasa, aho yitabiriye inama yayobowe na Perezida FĂ©lix Tshisekedi. Ni inama yanitabiriwe n’abasirikare bakuru ba RDC, bamwe mu bayobozi bo muri Perezidansi ndetse n’abahagarariye u Burundi.

Amakuru mashya avuga ko nyuma y’iyo nama yabereye muri Cité de l’OUA (Perezidansi ya RDC), Prince n’abantu be baba bari gutegura igitero gishya gishobora gutangirira mu mujyi wa Uvira mu minsi iri imbere.

Amakuru avuga ko kuri ubu abacanshuro bo muri sosiyete ya Vectus Global bari kugaragara muri Uvira, by’umwihariko mu gace ka Namyanda Mal Acquis, ku muhanda uzwi nka Plage d’Or.

Amakuru mashya avuga ko Operasiyo nshya ziri gutegurwa zifite intego yo gufasha ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwisubiza Minembwe n’utundi duce two mu misozi miremire, ndetse no gukumira ko AFC/M23 yakomeza kwagura ibikorwa byayo igana mu bindi bice byo mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko umujyi wa Kalemie.

Erik Prince si mushya muri Kivu y’Amajyepfo, kuko avugwaho kuba yarigeze kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare hafi ya Uvira.

Muri Gashyantare 2026, Reuters yatangaje ko Prince yohereje abacanshuro be n’ibikoresho birimo za drone mu rwego rwo gufasha FARDC mu bikorwa byo kurinda Uvira, nyuma y’uko AFC/M23 yari yavuye muri uwo mujyi.

Africa Intelligence na yo yari yatangaje ko abantu ba Prince bari bari ku mirongo y’imbere hamwe n’abasirikare ba Congo.

Raporo ya Critical Threats Project ivuga ko sosiyete ya Vectus Global ya Erik Prince yagiranye amasezerano na Guverinoma ya RDC, mbere y’uko ibikorwa byayo byaguka bikagera ku gufasha ingabo za FARDC mu burasirazuba. Raporo ivuga ko abantu bakorana na Prince ndetse n’abajyanama b’Abanya-Israel bagiye bagaragara mu bikorwa byo gufasha FARDC mu bice by’imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

Erik Prince yahawe umukoro wo gutangiza ibikorwa byo kwisubiza ibice Kinshasa yambuwe, mu gihe amakuru agera kuri BWIZA avuga ko mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Kanama, umubare munini w’ingabo z’u Burundi (FDNB) wambutse umupaka wa Kavimvira ugana muri RDC, mbere yo kuzakoreshwa muri biriya bikorwa.

Imboni za BWIZA zavuze ko izo ngabo zerekeje mu byerekezo bya Baraka na Kamanyola, ndetse ko hari ibikoresho bya gisirikare biremereye byajyanwaga muri ibyo bice.

Ibyo byabaye nyuma y’uruzinduko rw’ibanga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yagiriye i Kinshasa ku wa 6 Kanama 2026.

Soma Izindi Nkuru

m_irene17-ba00e

M Irene yarongoye

August 15, 2026

Leave a Reply