Umunyamakuru Murindahabi Iréné, uzwi cyane nka M. Iréné, yasezeranye imbere y’Imana na Nishimwe Liliane nyuma y’iminsi mike basezeranye imbere y’amategeko ndetse bakemeranya kurushinga.
Uyu muhango wabaye ku wa 15 Kanama 2026 muri Intare Arena ku Gisozi, witabirwa n’inshuti, abo mu miryango yabo ndetse n’ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro no mu zindi nzego.
Mu bitabiriye ubu bukwe harimo Chriss Eazy, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana, Rocky Kimomo, Inkindi Aisha, DJ Cyusa, Fally Merci, Rufonsina n’abandi benshi baje kwifatanya n’aba bageni mu byishimo.
Mbere y’uyu munsi mukuru, M. Iréné na Liliane bari bamaze gukora umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’amategeko. Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, abatumiwe bakiriwe mu birori byo kwizihiza urugo rushya rw’aba bageni.
M. Iréné azwi nk’umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Isibo TV. Kuri ubu asigaye akorera mu gitangazamakuru yashinze cyitwa MIE.
Uretse ibikorwa by’itangazamakuru, yanakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco na Vestine & Dorcas. Mu gihe cya vuba kandi yinjiye mu ruganda rwa sinema aho yasohoye filime yitwa “Isereri”, imaze kwamamara cyane kuri YouTube, ikinwamo n’abakinnyi bazwi barimo Aisha Inkindi na Nyabitanga Nicole.
Ubukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane bwaranzwe n’ibyishimo, umuziki ndetse n’ubwitabire bwinshi bw’abaje kubifuriza ubuzima bwiza mu rugo rushya batangiye.


