Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cyo “gutanga sheki itazigamiye”.
Yunzemo ko Shema afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.
RIB ntiyasobanuye uko icyaha Shema Ngoga Fabrice akurikiranweho cyakozwe, gusa amakuru avuga ko yafunzwe mu gihe yari amaze iminsi yitaba ubugenzacyaha.


