Abasirikare bashya 566 binjiye ku mugaragaro mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), nyuma yo kurangiza neza amahugurwa y’ibanze ya gisirikare yari amaze amezi atandatu.
Hari kandi abandi 104, barimo ba Suzofisiye bakuru, barangije amezi ane y’amahugurwa ajyanye n’akazi kabo.
Ni mahugurwa yose yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ku bufatanye na FACA.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kassaï i Bangui, uyoborwa na Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique.
Wanitabiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Kayumba Olivier, abayobozi bakuru ba Leta ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya gisirikare muri iki gihugu.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA, Gen. Zéphirin MAMADOU, yahaye ikaze aba basirikare bashya, avuga ko bagiye gufatanya na bagenzi babo mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Yashimiye Perezida Paul Kagame ku bufatanye bwa gisirikare u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Centrafrique, avuga ko bwatanze umusaruro mwiza.
Ati: “Uyu muhango urashimangira isozwa ry’icyiciro cya gatanu cy’amahugurwa yatanzwe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda, hagamijwe cyane cyane gukumira ibikorwa by’abahungabanya amahoro. Nta gushidikanya ko ubumenyi mwungutse muri aya mahugurwa buzagira uruhare mu kurinda igihugu n’abaturage bacyo.”
Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yavuze ko iki gikorwa cyerekana ubwitange, imyitwarire myiza n’umurava byaranze abahuguwe mu gihe cyose cy’amahugurwa.
Yongeyeho ko bigaragaza ko biteguye gukorera igihugu kinyamwuga, banarangwa n’indangagaciro n’inshingano bahawe nk’abasirikare, bafite ubumenyi buhagije bwo gukora akazi kabo neza.
Aya mahugurwa yakozwe mu rwego rw’umubano ukomeye usanzwe uri hagati ya RDF na FACA, ugaragarira mu bufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi ndetse no mu bikorwa bihuriweho byo kubungabunga amahoro.
Abasirikare binjiye mu ngabo za Centrafrique ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama, bariyongera kuri bagenzi babo benshi bagiye bazinjiramo nyuma yo guhabwa imyitozo na RDF.
Kuva muri 2023 RDF imaze gufasha FACA kubona abasirikare hafi 3,000 binjiye mu ngabo zayo, nyuma yo guhabwa imyitozo n’ingabo z’u Rwanda biciye mu masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi bifitanye.


