Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateye utwatsi abayobozi bashya b’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza biri mu mijyi ya Goma na Bukavu bashyizweho n’ubuyobozi bwa AFC/M23, ivuga ko ibyo byemezo nta gaciro bifite mu mategeko.
Minisiteri y’Amashuri Makuru, Kaminuza, Ubushakashatsi n’Ubuhanga ya RDC (ESU-RSI), ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026 yatangaje ko yamagana ishyirwaho ry’abo bayobozi, nyuma y’uko amazina yabo atangajwe ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama.
Kinshasa ivuga ko kuba AFC/M23 igenzura ibice bimwe by’ubutaka bwa RDC bitayiha ububasha bwo gushyiraho cyangwa gukuraho abayobozi b’ibigo bya Leta.
Minisiteri yavuze ko izi mpinduka ari “ukwivanga gukomeye kandi kutemewe mu micungire y’ibigo bya Leta”, ishimangira ko ububasha bwo gushyiraho abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza bya Leta ari ubw’inzego za Repubulika ya RDC zonyine.
Mu bigo byagezweho n’izi mpinduka harimo Institut Supérieur de Commerce de Goma (ISC/Goma), Institut Supérieur des Techniques Médicales de Goma (ISTM/Goma), Institut Supérieur Pédagogique de Goma (ISP/Goma), Institut Supérieur de Développement Rural de Bukavu (ISDR/Bukavu), ISTM/Bukavu na Université Officielle de Bukavu (UOB), hamwe n’ibindi bigo by’amashuri makuru byo muri ako karere.
ESU-RSI yavuze ko abayobozi bashyizweho na AFC/M23 “nta gaciro k’amategeko bafite kandi ko badashobora kugira icyo bahindura ku mikorere y’ibigo bya Leta.”
Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko abayobozi bari basanzwe barashyizweho n’inzego za Leta bagumye ku myanya yabo, kandi ko bakomeje kugira ububasha busesuye ku miyoborere y’ibigo bayoboye.
Guverinoma ya RDC yanaburiye abakozi b’amashuri makuru cyangwa undi muntu wese wagerageza gushyira mu bikorwa izi mpinduka ko ashobora gukurikiranwa no guhanwa hakurikijwe amategeko.
Iyi ntambara ku miyoborere y’amashuri makuru ije nyuma y’uko muri Gicurasi 2026 AFC/M23 yasabye ibigo by’amashuri makuru biri mu bice igenzura guhagarika imikoranire na Minisiteri y’Amashuri Makuru iri i Kinshasa.
AFC/M23 yari yaranashyizeho uburyo bushya bwo gucunga ibyo bigo, burimo guha bamwe mu bayobozi bayo inshingano zo gukurikirana imikorere yabyo, mu gihe ubuyobozi bw’intara bwahawe uruhare mu gukusanya amafaranga y’ishuri.


