HPB7E4DWsAAEuaY_copy_1000x666

Gen. Rwivanga yagenzuye ingabo za UPDF zigomba koherezwa muri EASF

Sangiza iyi nkuru

Uganda yatangiye igikorwa cyo kugenzura ubushobozi bw’ingabo, polisi n’abasivili yateganyije gutanga mu mutwe w’akarere ushinzwe gutabara aho rukomeye, mu myiteguro y’ibikorwa byo guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa 6 Kanama 2026 kikazarangira ku wa 8 Kanama, gikurikije gahunda y’ibikorwa bya EASF yo mu 2026 ndetse n’intego yo gukomeza kugira umutwe witeguye koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro igihe bibaye ngombwa.

Itsinda rya EASF riyobowe na Brig. Gen. Ronald Rwivanga usanzwe ayobora uriya mutwe na Brig. Gen. Stephen Maina Huria usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zawo, ryakiriwe ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ya Uganda i Mbuya na Lt. Gen. Jack Bakasumba, Umugaba Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa bihuriweho (Chief of Joint Staff) mu ngabo za Uganda (UPDF).

Mu ijambo rye, Lt. Gen. Bakasumba yavuze ko Uganda ikomeje kwiyemeza gushyigikira amahoro n’umutekano muri Afurika, ashimangira ko ibihugu bigize EASF bikwiye gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo bibashe guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera.

Yagarutse kandi ku butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia, avuga ko Afurika ikwiye kurushaho kwitegura, cyane cyane mu gihe biteganyijwe ko Umuryango w’Abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga bazagabanya inkunga baha ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Somalia.

Yagize ati: “Uganda yiyemeje gukorera inyungu za Afurika ishingiye ku bushake bwa politiki n’umwuka wa Pan-Africanism. Tuzakomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bihuriweho byo kurinda umutekano kugira ngo Afurika irusheho gutekana kandi itere imbere.”

Yanijeje itsinda rya EASF ko ingabo, abapolisi, abasivili n’ibikoresho Uganda yasezeranyije uyu mutwe byose byiteguye kugenzurwa no koherezwa mu butumwa igihe byaba bikenewe.

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yashimiye Uganda kubera uruhare rwayo muri EASF, by’umwihariko uburyo yubahiriza gutanga inkunga y’imari ku gihe.

Yavuze ko igenzura ry’ingabo n’ibikoresho ari ingenzi mu kubaka umutwe ushoboye kandi witeguye gukorera hamwe, cyane cyane mu gihe akarere gakomeje guhura n’iterabwoba ryambukiranya imipaka ndetse n’ibiza bikunze kwibasira ibihugu byinshi.

EASF igizwe n’Ingabo zo mu bihugu icyenda birimo u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani na Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply